konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Uganda: Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi  yatawe muri yombi
27-09-2017 saa 08:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2310 | Ibitekerezo

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Uganda yatawe muri yombi azira kuyobora imyigaragambyo igamije kwamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo yaryo y’102 ikumira abafite imyaka iri hejuru ya 75 kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Iyi ngingo y’i 102 ikumira Perezida Museveni usanzwe ari ku butegetsi akaba ari nayo mpamvu benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kurwanya iri vugururwa bahamya ko rigamije guha amahirwe Muveseni yo kongera kwiyamamaza.

Dr Kizza Besigye uhagarariye ihuriro riharanira Demukarasi n’impinduka muri Uganda (Forum for Democratic Change-FDC) yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2017, ubwo Polisi y’igihugu ya Uganda yasangaga ari mu bigaragambyaga maze bahita bamujyana kuri Polosi.

Ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko Kizza Besigye yatawe muri yombi ari kumwe na Fred Mukasa, Umudepite uhagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Imvururu zikomeje kwiyongera muri Uganda kuva kuva igihe abaturage bashyigikiye Perezida Museveni batangira kuzana igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga by’umwihariko iyi ngingo y’102 yabuzaga abarengeje imyaka 75 kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Museveni kuri ubu ufite imyaka 73 ntabwo yari kuzemererwa kongera kwiyamamaza kuko muri 2021 azaba afite imyaka 76 kandi aribwo amatora ategenijwe muri iki gihugu .

Dr Kizza Besigye Kifefe yateruwe n’imodoka ye nyuma yo gusabwa na Polisi gusohoka ku neza akabyanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...