konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abapilote b’abanyamerika batawe muri yombi nyuma yo gutahura ko bashoboraga koreka imbaga

Abapilote b’abanyamerika batawe muri yombi nyuma yo gutahura ko bashoboraga koreka imbaga
28-08-2016 saa 19:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4754 | Ibitekerezo

Abapilote babiri b’abanyamerika bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo mu Bwongereza nyuma yo kuvumbura ko bari basinze bikabije, kuburyo byashoboraga guteza akaga gakomeye, indege bari bagiye gutwara ikaba yakora impanuka ikomeye. Iyi ndege yavaga muri Scotland yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bapilote ni Carlos Roberto Licona na Brady Grebenc bari bagiye gutwara indege ifite ibirango UA162 yagombaga kuvana abagenzi 141 ku kibuga cy’indege cya Glasgow yerekeza muri New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bagabo bombi, bahoze ari abasirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho n’ubundi bakoraga mu bijyanye no gutwara indege. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Goven ndetse kuri uyu wa Mbere barahita bagezwa imbere y’urukiko.

Umuvugizi wa Polisi yo muri Scotland, yemeje ko aba bagabo babiri bafunzwe bazira kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga abapilote, ndetse n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwashimangiye aya makuru.

Licona ni inzobere mu gutwara indege, akaba yaramaze imyaka 28 akora iby’ubutasi mu gisirikare cya Amerika aho yakoreraga ishami ry’igisirikare kirwanira mu kirere. Yanabaye umupilote kandi kuva muri 2003 kugeza muri 2014, ndetse muri 2013 yahawe igihembo nk’inzobere mu by’indege.

Naho uyu mugenzi we Grebenc yamaze imyaka irenga umunani ari umujyanama mu byo gutwara indege mu gisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere, akaba amaze imyaka 5 atwara indege kandi akaba amaze gutwara amasaha arenga 3200 nta mpanuka arahura nayo.

N’ubwo ari inzobere ariko, ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko uburyo bari basinze, iyo batavumburwa batari kubasha kugeza indege aho yagombaga kujya badakoze impanuka yashoboraga guhitana aba bagenzi bose bari bayirimo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...