konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abirabura bo muri Amerika bariye karungu, hamaze gupfa abapolisi 4 bakuru

Abirabura bo muri Amerika bariye karungu, hamaze gupfa abapolisi 4 bakuru
8-07-2016 saa 06:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6695 | Ibitekerezo 1

Abapolisi 11 bo ku rwego rwa ofisiye bo muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barashwe 4 muri bo barapfa, nyuma y’imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bw’abirabura buheruka gukorwa na Polisi muri Minnesota na Louisiana.

Abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigaragara ko bariye karungu, bakomeje kwamagana uburyo abapolisi barasa bagenzi babo b’abirabura. Polisi ivuga ko abapolisi bane bamaze gupfa, abandi nabo bakaba bameze nabi aho barimo gukurikiranwa n’abaganga. Ni nyuma y’uko abigaragambya nabo bakoze imigaragara nko kwihorera kugeza ubu.

Umwe mu bigaragambya witwa Lawrence Amsterdam yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika ko Polisi ikabije kubica, kandi mu gihe baba bakekwaho icyaha baba bakiri abere. Yagize ati: "Ubusanzwe umuntu agomba kuba ari umwere mu gihe cyose atarahamwa n’icyaha, ariko uburyo mbibona, barabanza bakica umuntu bagakora iperereza nyuma."

Ikibazo cy’abapolisi barasa abaturage cyane cyane abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyakomeje kugarukwaho cyane ndetse abirabura benshi bagaragaza ko bikorwa mu buryo bwo gukora ivanguraruhu bitwaje akazi bakora k’igipolisi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
irakoze didier Kuya 14-07-2016

biragoy ibont vyub

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...