konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Burundi: Umuryango w’abantu batanu wishwe utwikiwe mu nzu

Burundi: Umuryango w’abantu batanu wishwe utwikiwe mu nzu
18-06-2016 saa 07:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2177 | Ibitekerezo

Umuryango w’abantu batanu muri komine ya Gitobe mu ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi, watwikiwe mu nzu n’abagizi ba nabi mu ijoro rishyira kuwa Gatanu barabica bose, inzego z’umutekano zikaba zitaratangaza icyo ubu bwicanyi bwaturutseho ndetse n’ababikoze ntibaremezwa.

Polisi yo mu ntara ya Kirundo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakaba batangiye gukorwaho iperereza, gusa abashinzwe umutekano bo bakaba bavuga ko hataramenyekana icyo abakoze ubu bwicanyi bari bagamije.

Abo bantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, bose bakomoka mu muryango umwe, ariko n’ubwo bafashwe abashinzwe umutekano baravuga ko bitaremezwa ko ari bo babikoze, gusa ngo aba nibo bari bafitanye n’abishwe amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Ku rundi ruhande ariko, abaturanyi bavuga ko ibyo bibazo by’amakimbirane ashingiye ku mitungo hagati y’abishwe n’abatawe muri yombi, hari hashize igihe byarakemutse kuburyo bari basigaye babanye neza. Abaturage bavuga kandi ko ibijyanye n’ubu bugome ari amayobera kandi bikaba bibateye ubwoba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...