konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imodoka ya Jaguar yavaga i Kigali ijyanye abagenzi i Kampala yakoze impanuka

Imodoka ya Jaguar yavaga i Kigali ijyanye abagenzi i Kampala yakoze impanuka
30-06-2016 saa 14:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18626 | Ibitekerezo

Mu gace k’ubucuruzi kitwa Kyazanga muri Masaka mu gihugu cya Uganda, habereye impanuka y’imodoka nini itwara abagenzi ya kompanyi ya Jaguar, abantu babiri bahita bashiramo umwuka. Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Iyi modoka ya Jaguar yavaga i Kigali ijya i Kampala, yagonganye n’ikamyo yari yikoreye ibitoki nk’uko byemejwe na Polly Namaye, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko abapfuye ari Nathan Kabigumira ukomoka ahitwa Biharwe ndetse n’umuvugabutumwa witwa Kyokunzire w’ahitwa Rwabagaga mu gihugu cya Uganda.

Umushoferi wari utwaye ikamyo y’ibitoki witwa John Bosco Kisseka we yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro bya Lyantonde mu gihe uwari utwaye imodoka ya Jaguar binakekwa ko ari umunyarwanda we yahise atoroka akaba ashakishwa na Polisi kuko ari we wakoze amakosa yatumye impanuka iba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...