Nyuma y’uko bari basezeranye imbere y’amategeko kuwa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 ndetse uwo munsi nimugoroba hakaba n’imihango yo gusaba no gukwa, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, Isheja Sandrine na Kagame Peter basezeranye kubana akaramata.
Ubu bukwe bw’igitangaza bwashimishije cyane imbaga y’abari babutashye, bwabereye muri Kiliziya ya St Dominique aho basezeraniye imbere y’Imana kuzabana akaramata, bagasangira ibyiza n’ibibi.
Imbere y’Imana, barahiye kuzabana mu byiza n’ibibi
Bambikanye impeta y’urudashira, nyuma yo gusezerana imbere y’Imana
Nyuma yo gusezerana, hamwe n’inshuti n’imiryango bagiye kwiyakirira ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, aho bafatanyirije hamwe kwishimira iyi ntambwe ikomeye mu buzima Isheja Sandrine na Kagame Peter bateye.
Bafashe amafoto y’urwibutso hamwe n’inshuti n’abavandimwe
Isheja Sandrine, ni umunyamakuru kuri Kiss FM ariko yagiye akorera izindi radiyo zinyuranye, zirimo Radio Salus yahereyeho, Radio Isango Star na Radio K FM yakozeho mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.
Amafoto : IGIHE
sandirine ndabona ameze neza n’umugabo we !