AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Banza useke nawe uriseka ! Dore amafoto ubona ukabanza gutekereza ibindi nyuma ukumirwa

Banza useke nawe uriseka ! Dore amafoto ubona ukabanza gutekereza ibindi nyuma ukumirwa
23-08-2016 saa 13:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 41643 | Ibitekerezo 4

Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, hari tujya tubona cyangwa dutekereza ibintu uko bitari, bitewe ahanini n’icyo amaso cyangwa intekerezo zacu zerekejeho mbere, tutarabanza gushishoza no kubanza kugira amakenga. No mu mafoto burya bibaho, ushobora gushiduka werekeje umutima ku bindi bintu bihabanye n’ibintu nyakuri biri ku ifoto ureba imbere yawe.

Ikinyamakuru Daily Mail, cyakusanyije amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye, nawe ushobora kureba ugahita utekereza ibindi ndetse ugatangira kwibaza impamvu nk’umuntu yifotoje akora ibiteye isoni, nyamara washishoza neza ugasanga watekereje ibihabanye kure n’ukuri nyako.

Muri aya mafoto, itegereze ubanze useke hanyuma urebe neza igisobanuro cy’ibiri ku ifoto mu by’ukuri, biraza kurangira nawe wisetse...

Ushobora kwibaza ikiri hagati y’aya maguru hasi ugatekereza ibindi, kuko utabonye ko yahinnye amaguru biriya bikaba ari ibirenge yafatishije kuri uriya mugozi w’icyatsi...

Uyu musifuzi wijya kure nta kindi kintu kiri imbere ye, kuriya ni ukuboko kwe ko ku ruhande rwo hirya

Yego aba bageni baryohewe n’ibihe byiza barimo, ariko nawe wibona ibitari byo, hariya hagati ni ukuboko k’umugeni ufashe umugabo we

Uyu musore arimo kwitemberera rwose yambaye ikabutura, nta cyamubayeho kindi ahubwo uriya ni undi mugabo wunamye hakurya...

Ushobora guhubuka ukabeshyera aba bakobwa ko barimo gukora ibiteye isoni... Aka kaboko ntikari hagati y’amaguru y’uwambaye umupira w’icyatsi, ahubwo ufite imisatsi y’umukara yifatiye ku kaguru ke, aya mugenzi we ari hirya ku ruhande

Ntiwibeshye ko uyu mukobwa yambaye ubusa cyangwa ko biriya ureba ari igice cy’inyuma cy’umubiri we... Reba neza ni uwo musore wahinnye akaboko ke inyuma y’uyu mukobwa

Urabe utabeshyeye uyu mukobwa ko yambaye umwenda wacitse umwambika ubusa, kariya na agakapu gasa kuriya ahekanye n’isakoshi

Aha ho biri amahire ubwo utiboneye ibindi, ukaba ubona ko ari ingurube eshatu zirimo kwisangirira

NIBA BYOSE WARI WABIBONYE UKO BIRI, WISENGERERE UREBA NEZA RWOSE !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
mukansonera Kuya 26-01-2017

uretse ubuhumyi cg gutekereza ibyo umuntu akunda ni iki gitangaje cg kitagaragara koko !!!!

kaka Kuya 25-08-2016

nukuri na njye mve ndigutekereza ibindi iyo mutabisobanura sinariguhita mbimenya murakoze mukomerezaho !!!

Alain Kuya 24-08-2016

Haahah. Nsanze narangiritse pe. Niboneraga ibindi.

Jonas Kuya 23-08-2016

Theo urandangije pe !Ndisetse kabisa,nari naketse ibindi dans !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA