Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahanishije APR FC na Rayon Sports kwishyura ihazabu y’ amafaranga 100 000, buri umwe kubera imirwano y’ abafana yabereye kuri sitade amahoro nyuma y’ umukino uheruka guhuza aya makipe.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yafashe iki cyemezo igendeye myiregurire ya APR FC no kuri raporo yatanzwe na Nizeyimana Félix wo muri komisiyo ishinzwe umutekano ku wa 24 Mata, yagaragaje ko hari abafana b’impande zombi bashyamiranye baterana amabuye, basunika urugi banasimbuka uruzitiro rwa stade.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze APR FC 1-0 cyabonetse mu minota y’ inyongera. Wabaye tariki 20 Mata 2019.
Rayon Sports ntabwo yigeze yitaba FERWAFA ngo yisobanure nubwo yatumijweho inshuro ebyiri. Komisiyo ya FERWAFA yatanze iki gihano igendeye ku ngingo ya 26 n’iya 28 z’amategeko agenga imyitwarire y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Buri kipe igomba kwishyura iyo hazabu y’ amafaranga ibihumbi 100 bitarenze iminsi 15, gusa amakipe yombi afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo bitarenze iminsi ibiri uhereye igihe cyafatiwe.
FERWAFA kandi yagabanyirije ibihano, Umutoza wa Police FC, umunya-Zambia Albert Mphande, wari wahawe ibihano by’amezi ane atagera ku kibuga azira gushaka gukubita umusifuzi, yagabanyirijwe ibi bihano nyuma yo kujuririra iki cyemezo, ahanishwa imikino itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Mpande azasiba umukino usoza shampiyona uzahuza Police FC na APR FC tariki ya 1 Kamena ndetse n’imikino ibiri izahuza Police FC na Gicumbi Fc mu ijonjora ribanziriza 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2019.