AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umurundi Faty Papy wahoze akinira APR FC yitabye Imana

Umurundi Faty Papy wahoze akinira APR FC yitabye Imana
26-04-2019 saa 08:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2696 | Ibitekerezo

Umukinnyi Mpuzamahanga w’ umupira w’ amaguru Umurundi Faty Papy wakiniye amakipe atandukanye arimo na APR yo mu Rwanda yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga mu mikino wahuzaga ikipe yari asigaye akinira Malanti Chiefs na Green Mamba.

Papi yitabye Imana ejo tariki 25 Mata 2019 nyuma yo kwituraha hasi mu kibuga. Nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bw’ umutima ndetse yari aherutse kubwira itangazamakuru ko ‘dogiteri yamubwiye ko ashobora gupfa’.

Papy Faty ni umwe mu bafashije ikipe y’ igihugu cy’ u Burundi kubona itike ya mbere yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2019.

Nyakwigendera yari amaze amezi atageze kuri abiri mu ikipe ya Malanti Chiefs CF yo muri Eswatini(igihugu cyahoze kitwa Swazland).

Ubwo yari mu kibuga mu mukino wahuje Malanti Chiefs CF na Green Mamba mu gihugu cya Eswatini yaguye hasi mu kibuga , abaganga bamujyana kwa muganga ahita ashiramo umwuka nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ ibyo mu Burundi.

Nyakwigendera yakiniye ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2011 na 2012 avuye muri AS inter Star yo mu gihugu cye cy’ u Burundi yakiniye kuva muri 2008 – 2011.

Andi makipe yakiniye mbere yo kujya muri APR FC ni Trazbonspor yo muri Turikiya, MVV yo mu Budage. Avuye muri APR FC yakiniye Bidvest Wits yo muri Afurika y’ Epfo ari nayo yamaze igihe kirekire(2012-2019). Yari amaze amezi atageze kuri abiri avuye muri iyi kipe kuko yapfuye akinira ikipe ya Malanti Chiefs F.C yo muri Eswatini itozwa na Thabo Vilakati.

Mu bitego mpuzamahanga yatsinze harimo icyo yatsinze Amavubi kuri sitade Amahoro tariki 26 Werurwe 2011, mu mikino yo gushaka itike y’ igikombe cya Afurika n’ icyo yatsinze Benin muri 2011 kuri sitade Prince Louis Rwagasore y’ I Bujumbura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA