konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ak’abanywi b’inzoga izwi nka ‘Suruduwire’ kagiye gushoboka

Ak’abanywi b’inzoga izwi nka  ‘Suruduwire’  kagiye gushoboka
19-12-2017 saa 15:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1854 | Ibitekerezo 1

Inzoga bakunze kwita Suruduwire (Sealled well) yasabiwe gukomanyirizwa no gushyirwa ku giciro cyo hejuru mu rwego rwo gukumira imbaga y’abanyarwanda bayinywaga nyuma yo kugaragara ko iyi nzoga yangiza ubuzima bwa benshi kandi biganjemo urubyiruko. Iby’iri komanyirizwa ry’izi nzoga bishobora gukora kuri benshi cyane ko usanga umubare munini unywa izi nzoga uvuga ko ziba ziri kugiciro cyo hasi kandi zibafasha kumererwa neza mu buryo bworoheje

Iby’ikomanyirizwa ry’iyi nzoga byasabwe kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 mu nama y’Umushyikirano iteraniye I Kigali ku nshuro yayo ya 15 aho muyobozi w’Itorero ry’Igihugu akaba n’Umutoza mukuru w’intore Hon. Bamporiki Edouard yavuze ko iyi nzoga ikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi biganjemo urubyiruko

Bamporiki wavuze ko usanga umuntu wanyoye iyi suruduwire imwangiriza ubuzima kandi impamvu ituma benshi bakunda kugura izi nzoga ngo ni uko zigura amafaranga make cyane aho usanga agacupa kamwe kagura amafaranga 200 bityo benshi mu bagura izi nzoga bakaba ari rwa rubyiruko rwanga gukora ahubwo rukigira mu biyobyabwenge

Bamporiki yavuze ko no mu Nteko Ishinga Amategeko bakunze kugaruka cyane kuri izi nzoga n’ubryo zacibwa ati “Mu Nteko Ishinga Amategeko abagera kuri 90% bose twari twavuze ko n’ubwo izi nzoga zaba zisora menshi ariko ziteye ikibazo gikomeye ari naho twahereye tuvuga ko Nyakubahwa Perezida (Perezida Kagame nawe wari muri iyi nama y’Umushyikirano 2017) ko mwadufasha kureba icyakorwa rwose iyi nzoga ni ikibazo gikomeye ku rubyiruko”

Yakomeje agira ati “Ngewe numvaga niba koko zitanga imisoro myinshi izi nzoga zashyirwa kugiciro cyo hejuru cyane ku buryo umuntu azajya yirirwa akorera ayo mafaranga byibuze akaza kuzinywa ari uko yakoze kuko ubusanzwe amafaranga 200 zigura nta muntu utayabona niyo mpamvu usanga abazigura ari bamwe baba batagiye ku kazi”

Muri 2015, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority cyari cyavuze ko iyi nzoga ishobora kujya igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1000Frw na 2000Frw ivuye kuri 250Frw yagurwaga muri icyo gihe cyane ko kuri ubu iyi nzoga igura amafaranga magana abiri y’u Rwanda (200Frw) Bamporiki yasabye ko siruduwire zakomanyirizwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
damour Kuya 21-12-2017

Rwose zikwiye gucika pe cg byakunda zigakurwa kw’isoko.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...