konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amategeko avuga iki ku bya Ben n’umugore we Agnes witeguraga ubukwe n’undi mugabo?

28-11-2017 saa 11:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16799 | Ibitekerezo 16

Basomyi b’igitangazamakuru Ukwezi.com ndabasuhuje. Nasomye inkuru ku kibazo cya Bernard Nziza bakunda kwita Ben na Nyirasafari Agnes nifuza kugira isesengura rito nkora ku kibazo cyabo mu rwego rw’amategeko wenda ahari byagira icyo bifasha ababisoma cyangwa bigafasha n’abandi bafite ikibazo nk’iki.

Icyiyonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite byanjye. Ntibikwiye kwitirirwa urwego runaka cyangwa undi muntu uwo ari wese.

Umunyamategeko Maurice Munyentwali

Imiterere y’ikibazo (nkurikije uko nabisomye):

1. Ben na Agnes barasezeranye ariko ntibigeze babana.

2. Basezeraniye imbere y’amategeko mu gihugu cya Uganda

3. Hashize imyaka 5

4. Agnes avuga ko agiye kwikorera ubukwe n’undi mugabo kuko uwo basezeranye atigeze aza ngo babane.

5. Agnes avuga ko yashyize umukono ku masezerano yo gushyingirwa mu buryo bw’uburiganya.

6. Ben avuga ko kuba Agnes agiye gushyingirwa n’undi mugabo ari ubuhemu bukomeye ndetse ko binyuranije n’amategeko.

7. Ben avuga ko yishyuriye amashuri Agnes kuko yamufataga nk’umugore we.

Isesengura ku bibazo by’amategeko ku bivugwa hagati ya Ben na Agnes:

1. Ese Agnes na Ben koko barasezeranye byemewe n’amategeko?

Ku ruhande rumwe, ishyingirwa rya Ben na Agnes ryakozwe mu buryo bukurikije amategeko ya Uganda kandi kugeza ubu rifite agaciro karyo kuko ntawigeze abiregera ngo riteshwe agaciro ndetse nta gatanya yigeze ibaho hagati ya Ben na Agnes kuko gatanya niyo irangiza ugushyingirwa (ingingo ya 214 y’itegeko ry’Umuryango).

Icyakora, niba koko ibyo Agnes avuga ko bamusinyishije mu kigare atazi ibyo arimo, niba ari byo koko, akaba yashobora no kubitangira ibimenyetso simusiga, ugushyingirwa kwabo kwaba gufite inenge kuko ubushake bw’umwe mu bashyingiranwe bwaba bwarashingiye ku buriganya. Icyo gihe Agnes yabiregera mu nkiko za Uganda (cyangwa mu Rwanda) maze uko gushyingirwa kugateshwa agaciro kandi Agnes ashobora no kubisabira indishyi z’akababaro. Ariko kugeza ubu Agnes ni we uri muri “Weak side” kuko Ben itegeko ry’umuryango mu Rwanda riri mu ruhande rwe tugendeye ku ngingo ya 200 ivuga ku gukeka ko abashyingiranwe nta buryarya bagize. Ubwo rero umutwaro wo kugaragaza ibimenyetso by’uburyarya uri kuri Agnes.

2. Ese isezerano ryo gushyingirwa rya Ben na Agnes ryakorewe Uganda rifite agaciro mu Rwanda?

Yego, Ugushyingirwa kwabo n’ubwo kwakorewe muri Uganda gufite agaciro mu Rwanda (ingingo ya 191 y’itegeko ry’umuryango)

3. Ese Agnes ashobora gushyingirwa n’undi mugabo mu Rwanda?

Oya, Agnes ntashobora gushyingirwa n’undi mugabo hatabanje kubaho gusesa amasezerano ya mbere afitanye na Ben. Nk’uko nabivuze hejuru, ashobora kuregera urukiko rugasesa ubushyingirwe bwabo kuko bwajemo uburyarya, cyangwa agasaba gatanya mu buryo busanzwe (turabigarukaho). Ariko aramutse ashyingiwe nta na kimwe akoze azaba akoze icyaha cy’ubuharike giteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (ingingo ya 246). Nahitamo kwibanira n’uwo mugabo we mushya badasezeranye azaba akoze icyaha cy’ubushoreke (ingingo ya 247). Niba bikundanira bisanzwe ariko bakaba banyuzamo bagakora imibonano mpuzabitsina, ubwo Agnes akora icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko (ingingo ya 245).

4. Ese Agnes asabye gatanya na Ben yayihabwa?

Yego, Agnes asabye gatanya yayihabwa. Ashobora gushingira ku ngingo ya 218 y’itegeko ry’umuryango, igika cya 8, ivuga ko iyo abashyingiranywe batigeze babana bakamara amezi 12 nibura, byashingirwaho bagahabwa gatanya. Nk’uko twabisobanuye hejuru, Agnes ashobora no gutanga ikirego cyo gutesha agaciro ugushyingirwa kwabo ku mpamvu z’uko kwakozwe harimo uburyarya. Amahirwe ya Agnes ni uko izi mpamvu zose kuziregera no kuzitsindira bitagombera ubushake bwa Ben.

5. Ese Ben yagaruza imitungo yatanze kuri Agnes?

Oya, Ben ibyo yatanze kuri Agnes ntabwo yabigaruza kuko ugushyingirwa kwabo kugeza ubu gufite agaciro imbere y’amategeko. Ibyo yakoze yabikoreraga umugore we kandi biri no mu nshingano ze. Ikindi ni uko amafaranga yose n’imitungo Ben afite abisangiye na Agnes ku rugero rwa 50% niba barasezeranye ivangamutugo rusange. Ben amafaranga ari gukoresha si aye wenyine. Ni ay’urugo rwabo na Agnes.

6. Ese Ben yafatwa nk’uwataye urugo?

Oya, Ben ntiyafatwa nk’uwataye urugo kuko ajya kugenda yabyumvikanyeho na Agnes. Kandi ageze aho yagiye bakomeje kuvugana ndetse akanamwoherereza amafaranga. Agnes azi aho Ben ari, azi n’impamvu yagiyeyo bitandukanye n’igisobanuro cyo guta urugo giteganwa n’igitabo cy’amategeko ahana (ingingo ya 243).

7. Birasaba iki kugira ngo Agnes n’umukunzi we mushya bashyingiranwe?

Kugira ngo Agnes n’umukunzi we mushya bashingiranywe byemewe n’amategeko, birasaba ko abanza gusaba gatanya, akayihabwa cyangwa agatanga ikirego cyo gutesha agaciro ubushyingirwe bwe na Ben.

Byanditswe na: Maurice Munyentwali

Email: mauritong@yahoo.fr

REBA VIDEO UKO AGNES ASOBANURA IBYABO HANO:

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: VIDEO: Agatereranzamba ku by’ubukwe bwa Nyirasafari Agnes bwishwe n’umugabo w’i Burayi

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
Damas Kuya 9-12-2017

icyo mbwira Maurice Munyentwari!

Uravuga ko uri umunyamategeko ariko ndsagirango nkubwirw ko nta Tegeko ritagira Exeption cg irengayobora na Adaptation. Urashingira kuri Alneat 1 y’Itageko ry’umuryango ivuga ngo "Ishyingirwa ry’umugabo umwe (1) n’umugore umwe (1) rikorewe mu mahanga mu buryo bwubahirije amategeko yaho, ryemerwa mu Rwanda.

Ibivugwa mu gace ka Mbere k’iyo ngingo ya 191 ntibihagije kugirango ishyingirwa rikorewe mu mahanga ryemerwe. Iryo shyingirwa riramutse rikozwe hagati y’Abanyarwanda ryemerwa iyo rikozwe n’umwanditsi w’irangamimerere wo muri Ambassade y’u Rwanda iri aho ishyingirwa ryabereye. Ishyingirwa riramutse rikozwe hagati y’Umunyamahanga rikgakorwa hakurikijwe amategeko y’Igihugu rikorewemo, ni ukuvugwa rikorewe imbere n’ufite ububasha bwo gushyingira mu gihugu rikorewemo; hari ibigomba kuzuzwa kugirango iyo nyandiko y’ishyingirwa yemerwe mu Rwanda. Icya mbere ni ugusaba urukiko rubifitiye ububasha kwemeza ko inyandiko y’ishyingira ihabwa agaciro mu Rwanda. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kugirango inyandiko n’ibyemezo byakorewe mu mahanga zigire agaciro ko kurangirizwa cyangwa gukoreshwa mu Rwanda bigomba kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga. Bikorwa mu rubanza rutangwa nk’uko amategeko agenga gutanga ibirego muri urwo rukiko abiteganya.

Niba rero Maurice Munyentwari ibyo yanditse ari ibishingiye ku bumenyi afite mu mategeko aracyari kure! Namugira inama yo gukurikira isomo ryitwa "Les Pieges de la Procedure", azamenya imiterere y’Amategeko rusange, amenye amarengayobora anamenye Temperamments or Adaptation of Low’s

Hellen Kuya 7-12-2017

Mwarakoze kutugezaho inkuru za mbere ku bukwe bw’uyu mukbwa, nimugerageze mufate akanya mutubwire n’uko byaragiye, n’aho bigeze. Mutumare amatsiko, kuko hahwihwiswa byinshi biducanga

Issa Kuya 4-12-2017

Nkimara kunva ubuhamya bwuyu mukobwa nunvise ari mukuri ariko nkunva hari nikindi kintu kitunvikana nahise jya kureba ben kuri facebook kugirango ndebe ibyo avuga ahbwo nasanze uyu mukobwa ari umuhemu kuko ibyo avuga byose kukubeshya kuko iyo urebye ibyo ben avuga akabyerekanira impapuro nama photo uhita ubonako ibyo bose bakoze bari babizi ikndi bajyaga babonana cyane muri ouganda, ahubwo umukobwa yabaye umuhemu yifatira undi musore mu rwanda, batangira gupanga ibyabo riko bataziko amategeko ahari? Ibi bibere abakonwa bo mu rda barongorwa nabasore baba hanze baamara kugendamugafata amahabara,

Rwasubutare Kuya 30-11-2017

Nonese Bajeph uranzi? amategeko se ko nanjye nyamazemo igihe nkaba nayigisha? uwo mutegeko arivugira. ageze imbere yundi yabura icyo avuga. ninese umutegeko utazi ko umuntu wifira icyo ataricyo akanabisinyira ari icyaha urumva yagushora akagucyura? Mumategeko buriya na bariya bagande bamuhaye akazi ababeshye imyirondoro bamureze yasubiza ibihembo byose bamuhembye akongeraho nindishyi. Uko amategeko ateye ntakuryaryanganya. Ubu wowe Bajeph usanze umugore uri kunda agiye gupfa ukigira muganga utriwe ukamubaga ukamubyaza agakira neza nuruhinja kandi yenda yari gupfa, nubwo abantu igihumbi bakuvugira wafungwa. abategeko rumashana ubu ni benshi cyane. simvuze ngo uyu niwr ariko munyumve neza. uwo mukobwa afatwe afungwe kuko yabeshye uwo musore mushya akanabeshya nubuyobozi.

Birababaje Kuya 29-11-2017

Uyu mwana w’umukobwa Agnes niyihangane yahuye na escrot! Uyu mutekamutwe Ben yamukoresheje muburiganya ashaka ibipapuro bimufasha mu buriganya bwe. Abantu nk’aba bakwiriye gukurikiranwa na police. Ndumva ahubwo akwiriye gutanga indishyi z’akababaro igihe cyose yateshejwe umutwe n’uyu muriganya. Ntaho atandukaniye na bamwe bashimuta abana b’abakobwa bakajya kubagurisha. Kuvuga ngo Agnes azasabe gatanya, murumva se yarasezeranijwe mubuyobozi nkuko bikorwa na leta ya Uganda ko abatekamutwe bacuze ibipapuro bakabimuha bakanamwambika impeta kubera gahunda bari baziranyiho na Ben kugirango agere kucyo yifuzaga? Akwiriye kurenganurwa, interpol ikore akazi kayo kuko ubu ni uburiganya bukomeye cyane. Agnes ihangane kandi ushime Imana ko icyo kirura kitakujyanye ibwotamasimbi!!!!!!

Bajeph Kuya 29-11-2017

Ariko Rwasubutare iyo ufata analyse y’umunyamategeko nk’iriya ukayitesha agaciro uba ushingiye kuki?mumategeko nta sentiment zibamo Nina utazi ibintu jya wicecekera ababizi babivuge uko biri.Ibyo Munyentwali yavuze ni ibyo ntakindi kirenzeho.

Bov. Kuya 28-11-2017

Ikigaragara nuko uyu munyamitwe uba i burayi byamuyobeye.narekeraho ubugome areke undi mwana imyaka 5 arabona yaragishakisha icyo arya akoresheje izina ry’undi none ababajwe nuko iturufu yarishaga imucitse.
Niyihangane nta kundi ibye byaramenyekanye wari umugambi mubisha Imana nayo ntiyari kubyemera. gusa wo kumuheza i wabo.

Rwasubutare Kuya 28-11-2017

Uyu munyamategeko arahuzagurika, aryaryanganya ancabiranya.
Urumva inama ze ngo z’amategeko? Byose mbese arambirije ko batana ntanubwo abagira inama yo kwiyunga ngo abwire nyamukobwa ko nanaboneka Uganda nubwo yaba ari mundege inyurayo yafatwa agafungwa ahubwo ati rega baguhe gatanya hano maze ube ubaye vierge uhite ukora ubukwe bw’akataraboneka. Uyu ni indaya kuko na bariya bagande ntibari gupfa kumuha akazi ntacyo atanze. Ikindi kujya kwiyita Umufumbira nabyo no gusinya ko ari Umunya Uganda, yarize Universite, agomba kubibazwa igihe cyose kabone nubwo yaba ari umukecuru rukukuri. Ibyo umunyamategeko ntabimubwira. Cyangwa kuko yameshe kamwe, nagende arare muli lodge azindukire Police ababwire ati nvuye gusambana nari nasinze kandi mfite umugabo none ndasaba gatanya. Ibyo uyu utegeko ntabyo azi? Ubwo yewe ngo barashaka uko ba divorsa mubyubahiro? ayinyaa

shenge Kuya 28-11-2017

ariko ndumiwe koko! nonese ko numva uyu mwana w’umukobwa atari injiji(yarize afite ngo na masters) ni gute yagiye gusinya ibintu atasomye bakamwambika alliance etc ngo atazi ibyo aribyo!!!wapi ndabigaye...simbyiyumvisha pe. kereka niba bari bamuroze!!! agakora ibintu contre sa volonté! nahubundi ntibyumvikana. pauvre eric!! pole sana. gusa abantu bakabije gukunda hanze pe,kuburyo bakubwira i buraye ugata nurwo wari wambaye!!! gusa uwo ben nawe kereka niba ari ubundi bugome yifitiye naho ubundi yareka la fille akishakira undi kuko uko bigaragara yaramutaye ...niba hari inyungu
akura muri iyo certificat akayigumana agnes agashyingirwa nundi. gusa tumenye ubwenge twe gusamarira ibiguruka byose...kdi niba tunakoze amakosa tumenye kw’assuma consequences zibyo twakoze.

Sis Kuya 28-11-2017

Ariko abakobwa namwe ntabwo mutekereza neza ubu wumvaga ugiye i burayi nawe aho gutekereza ngo urebe ibyo ugiye gukora koko ukabona abantu babatekamutwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...