konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dore ibimenyetso 7 byakwereka ko ugiye kurwara Kanseri, icyo wakora n’uburyo wayirinda

Dore ibimenyetso 7 byakwereka ko ugiye kurwara Kanseri, icyo wakora n’uburyo wayirinda
22-09-2017 saa 08:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7652 | Ibitekerezo

Kanseri bayita indwara y’ikinyejana. Ni indwara ikomeye cyane kandi izahaza abantu iterwa no kwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo twa kanseri tuba mu mubiri. N’ubwo ushobora kudahita umenya ko uyirwaye, ariko hari ibimenyetso bishobora kukuburira ko waba ugiye kurwara kanseri.
Nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS (Organisation Mondiale de la Santé), Kanseri ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi.

Mu mwaka wa 2012 habaruwe miliyoni 8.2 z’abantu ku isi bapfuye bazize Kanseri zitandukanye. Kanseri kandi ifata ibice bitandukanye by’umubiri (udusabo tw’intanga ku bagabo, ibihaha, igifu, uruhu, amara, inkondo y’umura,…..).

Ngibi ibimenyetso 7 bya kanseri bishobora kukuburira:

1. Kugira ububabare bukabije ahantu runaka mu mubiri

Ubusanzwe umubiri ufata uturemangingo twa kanseri nk’udukoko twangiza umubiri. Niyo mpamvu iyo utwo turemangingo twa kanseri twiyongereye, urwungano rushinzwe kurinda umubiri rurakanguka rukohereza abasirikari kuri cya gice ndetse n’amaraso akahagera ari menshi. Ibyo rero bigatera hahantu ububabare ndetse n’ibara rigahinduka. Muri make twabigereranya nk’aho haba hari kubera imirwano. Igihe rero ubonye impinduka zidasanzwe, ni byiza kugana muganga.

2. Kurwara ibisebe ntibikire

Nubona ukomeretse, byaba byoroheje cyangwa bikomeye ariko ukabona igisebe kimaze igihe kinini nta gukira, ugomba kugira amakenga kuko bishobora kuzamo na kanseri. Ni ngombwa kandi kugira isuku iyo wakomeretse kugirango za mikorobi zitinjira mu mubiri zikakwangiza bikomeye.

3. Kubura ubushake bwo kurya (Loss of appetite)

Kugabanuka k’ubushake bwo kurya, bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo na kanseri. Iyo kanseri itangiye kukugera amajanja, utangira kumva ibyo kurya utabishaka, ubushake bwo kurya rwose bukagabanuka. Ibyo biterwa n’uko Kanseri ihindura imikorere y’umubiri (metabolic changes).

4. Kugira ibibazo mu kwihagarika

Kugira ibibazo mu kwihagarika bishobora guterwa na kanseri y’uruhago cyangwa se iya Prositate.

Mu bishobora kuranga izi kanseri twavugamo:

  • Kubabara igihe wihagarika.
  • Guhindura ibara kw’inkari.
  • Kwihagarika inkari zivanze n’amaraso
  • Gujya kwihagarika inshuro nyinshi cyane

5. Kuva amaraso mu buryo budasanzwe

Nko ku bagore cyangwa se abakobwa, kuva amaraso mu myanya ndangagitsina kandi batari mu mihango, ntibagomba kubifata nk’ibyoroshye kuko icyo ni kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura. Kuva amaraso nanone mu mabere nabyo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’amabere.

6. Inkorora idakira

Akenshi inkorora ikunze gukurikirana no kurwara ibicurane ariko iyo ubona inkorora ikomeye cyane kandi ukabona imaze igihe kinini, jya ugira amakenga kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha cyangwa se umuhogo. Nubona inkorora ikuzahaje ndetse ukabona imaze igihe kinini, gana umuganga kugira ngo harebwe impamvu yayo.

7. Guhinduka kw’ijwi

Ushobora kurwara inkorora, ugasarara ndetse n’ijwi rigahinduka ariko hari igihe ijwi rihinduka kandi nta mpamvu ndetse ukabona bimaze igihe kinini nta gukira. Uzagire amakenga kuko iki gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’agace ko mu muhogo bita larynx.

Ibimenyetso bya kanseri ni byinshi kandi biratandukanye bitewe n’igice kanseri yibasiye. Ni ngombwa rero kugira amakenga iyo ubonye impinduka zidasanzwe mu mubiri wawe ndetse ukihutira kugana muganga kuko niwe wenyine wamenya impamvu y’izo mpinduka.

Wari uzi imiti myimerere yakurinda kanseri zitandukanye?

Akenshi abanyarwanda bajya kwa muganga ari uko bumva bababara gusa Kanseri ishobora gutangira gukura mu mubiri nta bubabare wumva. Ni byiza rero kwirinda ukoresheje imiti myimerere itagira ingaruka ku mubiri.

Ubu rero hano mu Rwanda habonetse iyo miti ikozwe mu bimera ifasha guhagarika kwiyongera kwa twa turemangingo twa kanseri mu mubiri. Ndetse no ku barwayi ba kanseri, iyo miti ibafasha kudakomeza gukwira mu bindi bice by’umubiri, kandi ikabagabanyiriza ububabare. Muri iyo miti twavugamo nka: Ginseng Rh Capsule, Ganoderma Plus Capsule, Cordyceps plus Capsules,...

Ukeneye iyi miti wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...