konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dore zimwe mu mboga n’imbuto zigira akamaro gatangaje ku buzima bw’umuntu

Dore zimwe mu mboga n’imbuto zigira akamaro gatangaje ku buzima bw’umuntu
22-07-2016 saa 15:24' | By Paola Abizera | Yasomwe n'abantu 11126 | Ibitekerezo

Kurya imboga ni byiza ku buzima bwacu, kandi nibyiza ko buri ndyo yose turiye hataburamo imboga. Ese uzi impamvu kurya imboga ari byiza ku buzima? Muri iyi nkuru, turakugezaho zimwe mu mboga n’imbuto tugomba gukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi n’akamaro kazo.

TUNGURUSUMU: Kurya tungurusumu ari mbisi cyangwa kuyishira mu biryo ni byiza ku buzima, kuko irinda umuntu kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, ikanayayungurura kandi ikanakiza kubabara mu muhogo (angine) n’ibicurane(rhume). Uretse no kuba ari nziza ku buzima inahumuza ibiryo.

KAROTI: Akenshi karoti bimenyerewe ko zitekwa ariko si ibyo gusa, ushobora no kuyikoramo umutobe (jus) cyangwa ukazitegura ku meza nka deseri (dessert). Karoti ikungahaye kuri vitamini A, bityo kuyirya bituma ureba neza mbese utagira ikibazo cyo kureba cyangwa uburwayi bw’amaso. Ifasha umubiri kugira ubudahangarwa, ndetse akenshi abantu barwaye indwara y’umutima cyangwa abafite ikibazo cy’ubutembere bw’amaraso mu mubiri babategeka kurya karoti.

PUWARO: Puwaro ikungahaye kuri fer, vitamin C na vitamine E. Umuntu wariye puwaro arangwa no kugira umubiri mwiza utoshye, ikindi irinda ikanakiza kwituma impatwe (constipation). Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abashaka guta ibiro bakagombye gukoresha puwaro bakayitogosa bakanywa amazi yayo, kandi uretse n’ibyo ituma umuntu ahumeka neza bityo ikaba igisubizo ku bagira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

INYANYA: Inyanya zikungahaye kuri vitamin C na vitamine E. Inyanya zitera imbaraga kandi kurya inyanya ni byiza ku buzima bwacu kuko bituma umutima ukora neza. Inyanya zituma umubiri udasaza vuba kandi zikarinda umubiri kwangizwa n’izuba, zikanakurinda kurwara indwara ya kanseri. Inyanya zituma igifu gikora neza, zikanatera imbaraga.

Zimwe mu mbuto warya mu buzima bwa buri munsi zikagufasha kumererwa neza:

POMME: Ubushakashatsi bwemeje ko iyo uriye pomme buri gihe ikurinda kurwara kanseri yibasira umusemburo wa prostate, ikanakiza umutwe no kumva wavangiwe (stress), kandi igatuma ubwonko bukora neza.

Kurya pomme, ni igisubizo cyiza ku bashaka kugabanya ibiro cyangwa kugira mu nda hato. Uretse n’ibyo, pomme ituma ugira amenyo meza kandi akomeye kuko ikura imyanda (bacteries) mu menyo. Akarusho, pomme iyo uyiriye buri uko umaze kurya bituma igifu gikora neza.

ICUNGA: Icunga ni urubuto rukungahaye kuri Vitamines C. Mu by’ukuri icunga rituma umubiri ugira ubudahangarwa, rituma amaraso atembera neza mu mubiri atibumba, kandi ku bagira ikibazo cyo kwituma impatwe (constipation), wakwifashisha icunga rikabyoroshya. Icunga riturinda kurwara kanseri y’igifu, iyo mu kanwa n’iyo mu muhogo.

INDIMU: Indimu ni urubuto rw’ingirakamaro ku buzima bwacu kuko ituma ibihaha bikora neza. Indimu iyungurura amaraso, ikagabanya aside mu gifu, ikanakiza ibicurane, inkorora no kubabara mu muhogo (angines), ikanakiza impiswi.

INANASI: Inanasi ikungahaye kuri vitamin A, B na C. Inanasi ituma ubwonko bukora neza kandi n’umubiri ukagira ubudahangarwa. Ituma amaraso atembera neza mu mubiri, igabanya ibinure mu mubiri kandi ifasha mu guta ibiro ku bashaka kurwanya umubyibuho ukabije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...