konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Hasobanuwe uburyo ihohoterwa rizamura umubare w’abandura agakoko gatera SIDA

Hasobanuwe uburyo ihohoterwa rizamura umubare w’abandura agakoko gatera SIDA
7-12-2017 saa 17:58' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 241 | Ibitekerezo

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri ku isonga mu kuzamura umubare w’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, aho abagore bakomeje kwibasirwa kurusha abagabo.

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo hagati y’urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko gatera SIDA (RRP+), Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, Polisi y’igihugu ndetse na minisiteri ifite iterambere ry’umuryango mu nshingano zayo (MIGEPROF).

Hari hagamijwe gushakira hamwe isano riri hagati y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwiyongere bw’agakoko gatera Sida mu Rwanda.

Imibare ya RBC igaragaza ko 22% by’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe 5% by’abagabo ari bo bahuye n’iri hohoterwa.

KAMALI Innocent, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ushinzwe urubyiruko muri gahunda yo kurwanya SIDA, avuga ko abagore bahohoterwa kurusha abagabo bakaba ari nabo banduzwa cyane, ibi bikaba bishingiye ku mibare yigaragaza, aho binagaragarira mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ubu abagore banduye mu gihugu hose ni 3.6% mu gihe abagabo ari 2.2% naho ubwandu mu gihugu hose muri rusange bukaba buri kuri 3%.

Yagize ati “Ibi byigaragaza cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ahakozwe ubushakashatsi ku bakora umurimo w’uburaya ngo 45 % by’abakobwa babukora banduye SIDA, naho abagabo bakora uburaya banduye SIDA bakaba 4%, ngo uko iyi mibare irutanwa ni nako ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagati y’ibitsina byombi rirutanwa. Aho abandura benshi baba bafashwe ku ngufu, bene iyi mibonano ikaba igaragaramo amahirwe make yo gukoresha agakingirizo"

Umwana w’umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, atuye mu karere ka Kamonyi, ntiyifuje ko umwirondoro we ugaragazwa. Mu buhamya bushimangira ibi, yabwiye abari mu biganiro ko yandujwe agakoko gatera SIDA ndetse akaba yaragize n’ibyago byo kubyara umwana wanduye, akora ingeso y’uburaya, ariko si ku bushake bwe.

Mu buhamya bwe yagize ati " Mama yapfuye mu 1993 nsigarana na Papa, nyuma papa nawe aza gupfa mu 1995 hanyuma njya kuba kwa nyogokuru ubyara mama, nyuma nyogokuru nawe yaje gupfa ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye. Byabaye ngombwa ko njya kuba kwa marume, haje kuza umuryango Croix –Rouge ubwo nari ngeze mu wa 5 w’ayisumbuye, ariko ibyo nafashishwaga byose nta na kimwe nahabwaga kuko marume yabyiriraga abigurisha, namubaza akambwira ko ibyo ndya byose ntaba nabihashye. Hari ubwo yazaga yanyweye agatera umugeri ibyo narimo kurya.

Nyuma naje kumucunga mwiba ibihumbi 2, ninjira mu mujyi wa Kigali gushaka musaza wanjye nabwirwaga ko aba mu Cyahafi, nyamara nawe narahageze ndamubura, ninjira mu kazi k’ubuyaya, aho naje gufatwa nabi na mabuja, bituma ninjira mu mwuga w’uburaya, aha niho naje kwandurizwa SIDA, biturutse ku kuba abagabo bamwe twaryamanaga barangaga ko dukoresha agakingirizo ngo kuko banyishyuye amafaranga bo bitaga menshi, rimwe nkabyanga ubundi tugakora imibonano ku ngufu, ubundi nkabyemera ku neza kubera kubura icyo kurya. Naje gutwita ndabyara, nyuma naje kujya kwipimisha nsanga njye n’umwana wanjye twaranduye, ubu ndimo gufata imiti nkanayifatira umwana wanjye”

Uyu mukobwa avuga yakomeje gukora uburaya kandi hakaba hari abagabo benshi yagiye abwiza ukuri ko afite SIDA bakanga ngo bashaka gukorera aho agapfa kubyemera kuko yabaga ari ku miti igabanya ubukana, kandi kuyifata bikaba bijyana no kurya neza kandi bihagije, bityo akabyemera. Avuga ko arambiwe uburaya, ngo abonye umutera inkunga akiga umwuga uburaya yabuvamo. Ibi byose abihuza n’ihohoterwa yabanje gukorerwa na nyirarume.

Imibare ya Polisi igaragaza ko mu bigo bya Polisi bikorera mu bitaro bishinzwe kwakira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( Isange one stop center ) nk’uko bigaragazwa na CP Dr. Daniel NYAMWASA, umuganga mu bitaro bya Kacyiru, ivuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2009 kugeza mu mpera za 2017, ikigo nk’iki kiri ku Kacyiru cyakiriye ibibazo by’ihohoterwa bigera ku 16.954, aho 72 % bahohotewe bishingiye ku gitsina muri bo 81% baba bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ibi bikaba biteye impungenge kuko ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwinjirira mu mibonano mpuzabitsina ku kigero cya 90% naho 10% bukanyura mu zindi nzira zirimo gukomeretsanya. Bityo ibi byonyine bikaba bigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rizamura umubare w’abandura agakoko gatera SIDA.

CP Dr. Daniel NYAMWASA, umuganga mu bitaro bya Kacyiru

Icyakora urugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, RRP+ rwamagana bikomeye iri hohoterwa cyane rikunda kwigaragaza nk’iryibasira ab’igitsina gore.Rusaba ko abantu ku bushake bwabo bajya bipimisha ku bushake bakamenya uko bahagaze, uwanduye agafata imiti uko bikwiye akabaho akaramba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...