konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibanga ry’ikimera cya ’Ginseng’ cyakurinda kanseri na diyabeti kikanafasha abarwaye SIDA

Ibanga ry’ikimera cya ’Ginseng’ cyakurinda kanseri na diyabeti kikanafasha abarwaye SIDA
9-10-2017 saa 13:58' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 3342 | Ibitekerezo

Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere, ni nako hari indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bwa muntu. Aha twavugamo nka Diyabeti, kanseri, Asima, SIDA n’izindi. Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara. Imiti dukoresha mu kuvura izo ndwara, imyinshi iba ikoze mu bimera, gusa bashobora kongeramo ibindi bintu.

Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye?

Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea), ariyo bita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

Ni akahe kamaro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu?

Nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

Dore ibintu 10 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri:

  • Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri mu minsi 2-3. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka ,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.
  • Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).
  • Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.
  • Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)
  • Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.
  • Ifasha abagabo bagira ikibazo cyo kudafata umurego neza kw’igitsina (Erectile dysfunction).
  • Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.
  • Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.
  • Ivura ibibyimba mu mubiri

Iki gihingwa ko kitaboneka mu Rwanda, ugishaka yakibona ate?

Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng. Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru. Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, ikaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

Ukeneye izi nyunganiramirire wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...