AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa y’ubusabe bwahuranyije Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo

Ibaruwa y’ubusabe bwahuranyije Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo
8-12-2016 saa 12:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 62235 | Ibitekerezo

Madamu Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, mbanje kubasuhuza cyane mbashimira uburyo mukora iyo bwabaga ngo muteze imbere umurimo, gusa sinanabura kubagaya gahoro kuko ntacyo mwakoze ku byo nabasabye ubushize, murabizi ko atari ubwa mbere mbandikira n’umukono wanjye nizeye ko muwumenyereye, gusa niba mutanyibuka nabwo ndongera mbibwire.

Ni Joriji Baneti, intumwa ya rubanda itabarizwa mu Nteko Ishinga amategeko, nkaba uwo benshi bitaga uw’ubwenge bugerwa ku mashyi ariko ubu nagobotswe n’uburezi kuri bose bwimakajwe mu Rwanda, narajijutse menya ko nanjye hari ibitekerezo bizima natanga ninayo mpamvu ubona mba mbyaza umusaruro ubwo bumenyi.

Ntatinze rero Madamu Minisitiri, muribuka ko ubushize nabandikiye mbasaba ko mwatekereza ku bashomeri batigeze akazi na rimwe mu buzima bwabo, ariko bagahezwa mu bashobora kuhagabwa ngo nta burambe bafite, kandi ako kazi bakumirwamo ari ko bashobora gukuramo uburambe. Nategereje ko mubikemura ndaheba, icyakoze kuko nari nanabasabye ko mwadushyiriraho ishuri ry’uburambe, ndategereje buriya muracyarimo kubinoza neza.

Gusa Madamu Minisitiri, uyu munsi sinagaruwe no gusubiramo ibyo nababwiye ubushize ahubwo ndagenzwa n’ubusabe bwahuranyije nshaka kubagezaho, bukajyana n’igitekerezo cy’ibyo numva byatuma umusaruro tubona mu kazi ka buri munsi urushaho kwiyongera, abakozi bakagira ubuzima bwiza kandi bikaba byazamura n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ubusabe n’igitekerezo cyanjye, bishingiye ku kuba amasaha y’akazi n’imikorere yako byahinduka, hakabamo ibyiciro by’amasaha nka bibiri buri munsi, mbese bimwe mu ndimi z’amahanga bita shifuti (Shift). Niba umukozi asanzwe akora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba, ndashaka kubasaba mbinginga ko mwakwiga uburyo bamwe mu bakozi bajya bahabwa amasezerano y’akazi abemerera gukora igice cy’umunsi, umwe agakora nko kuva saa mbiri kugeza saa saba z’amanywa, hanyuma undi akaza guhera saa saba akageza saa kumi n’imwe cyangwa andi masaha uko mwazayagena nk’abantu b’inzobere twemera. Madamu Minisitiri, ibi nasanze byateza imbere igihugu n’abagituye mu buryo nshaka kubasobanurira.

1. Niba umukozi yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ashobora guhembwa ibihumbi 150 buri kwezi hanyuma akazi yakoraga, akajya akora igice cy’umunsi undi umusimbuye nawe agahembwa ayo asigaye. Ibyo bizatuma akazi gakorwa neza kuko akenshi usanga umuntu watangiye gukora akazi mu gitondo ageza nyuma ya saa sita yananiwe agatangira gusinzira, ukabona ko haba hakenewe amaraso mashya ngo umusaruro ukomeze kuba mwiza mu kazi.

2. Icya kabiri ibyo mbona bizamara, bizafasha abakozi kwiteza imbere no kurushaho kugira ubuzima bwiza. N’ubwo umukozi azahembwa kimwe cya kabiri cy’ayo yahembwaga, nawe azabona umwanya wo kugira ibindi yikorera, amwe macye ahabwa amufashe kubona icyo yakora mu gihe atari muri ka kazi, kandi murabizi ko abahanga bagaragaza neza ko iyo umuntu ahinduye imirimo yiriwemo akajya mu yindi, ubwabyo ari ukuruhura umubiri n’ubwonko by’umwihariko.

3. Icya gatatu ibi bizamara, bizagabanya umubare w’abashomeri, kuko henshi umwanya umwe w’akazi uzaba wagiyemo abakozi babiri, bikazamura umusaruro nyamara umushahara wo igiteranyo cyawo kizaguma kingana kwakundi. Bishoboka ko aba bakozi bazaba bahawe n’umwanya wo kuruhuka no kwikorera ibindi ku ruhande, bashobora kuzikorera bikabahira bityo aho kuguma muri ka kazi ahubwo bakikorera bagatera imbere bagatangira kugaha abandi benshi maze abashomeri bakarushaho kugabanuka.

4. Icya kane ibi bintu nasanze byazamara, ndashaka ko nacyo mwazagitekerezaho neza, cyo gikubiyemo ibintu byinshi byagirira igihugu akamaro. N’ubwo Madamu Minisitiri mutajya mutega twegerane nkanjye, mwibuke neza ko iyo mugiye ku kazi cyangwa iyo muvayo, usanga mugorwa n’umubyigano w’imodoka nyinshi, bitewe n’uko mu Rwanda tugira ku kazi icyarimwe tukakaviraho rimwe. Ninayo mpamvu twebwe dutega imodoka, kujya ku kazi bitugora bigatuma dushobora no gukerererwa, gutaha nabyo bikaba ikibazo kuko tugera mu rugo mu gicuku twakavuyeho saa kumi n’imwe, tukaza kukazindukiraho tukinaniwe. Nyamara imodoka ziba zabuze abagenzi zitwara mu yandi masaha yo hagati mu gihe turi mu kazi, bivuga ko ibi mbasaba bikozwe n’abatwara abantu bajya babatwara neza muri ibyo byiciro by’amasaha y’akazi atandukanye, bigakorwa kuri gahunda kandi n’abagenzi ntibabure imodoka zibatwara.

Ibi byakoroshya urujya n’uruza rw’abantu mu gihugu, bigateza imbere ubucuruzi muri rusange, bigafasha ababyeyi kujya banabona umwanya wo kwita ku bana babo, bigatuma abakozi bumva ko akazi kabafasha mu buzima bwabo aho kumva ko ari kimwe mu mitwaro iremerera ubuzima bwabo. Mushobora no kuzareba uko muri bimwe mu bihugu bikoresha ubu buryo byifashe, byaba ngombwa hakitabazwa abahanga dufite mu gihugu mukareba niba bitaba igisubizo ku bibazo byinshi.

Madamu Minisitiri, mbashimiye uburyo mugiye kwiga uburyo ibi byakorwa maze kubona umukozi usinzira mu kazi saa munani bikaba amateka, kubona abakerezwa n’umuvundo w’imodoka zitwara abagiriye ku kazi icyarimwe bikazimira burundu, tukibagirwa no kubona abakozi bagera mu rugo mu gicuku kandi baba baza kuzindukira mu kazi maze tukarushaho gutera imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA