konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Impanuka ikomeye ihitanye umuntu umushoferi akizwa n’amaguru -Amafoto

Kigali: Impanuka ikomeye ihitanye umuntu umushoferi akizwa n’amaguru -Amafoto
6-12-2017 saa 13:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8691 | Ibitekerezo 2

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, mu muhanda Rwandex- Remera- Nyabugogo habereye impanuka ihitanye umuntu ikomeretsa abandi benshi aho imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yerekezaga Nyabugogo yagonze imodoka ebyiri na moto ndetse umugenzi wari kuri iyi moto agahita yitaba Imana. Umushoferi wari utwaye iyi modoka kuri ubu aracyashakishwa na Polisi nyuma y’uko ibi byamaze kuba agahita akizwa n’amaguru

Umushoferi wari utwaye iyi Fuso ifite purake RAB 394I yagonze imodoka itwara abangenzi ya Toyota Coaster, Toyota RAV4 ndetse na moto yari itwawe n’umu motari ndetse ahetse umugenzi, kuri ubu aracyashakishwa na Polisi nyuma y’uko akimara kugonga aba bantu yahise avamo agakizwa n’amaguru naho uwo bari kumwe we asigara aho Polisi ihita imufata.

Abegereye ahabereye iyi mpanuka babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi fuso yagenderaga ku muvuduko udasanzwe ari nayo ishobora kuba yabaye intandaro y’uku kugonga izindi modoka ebyiri ndetse na moto aho umugenzi wari uri kuri iyi moto ari nawe wahise ahasiga ubuzima.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Kabanda atubwira ko nawe ataramenya iby’iyi mpanuka ariko agiye gushaka amakuru kugira ngo adutangarizwe ibijyanye n’abandi bantu baba bakomerekeye muri iyi mpanuka dore ko abaturage bavuze ko hari benshi bamerewe nabi.
AMAFOTO:Valens Papy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
elisabeth Kuya 7-12-2017

poresana

fils Kuya 6-12-2017

Uwo muvandimwe aruhukire mu mahoro kdi Imana ikomeze abasigaye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...