konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umusore yishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuziza ko yanze ko baryamana

Kigali: Umusore yishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuziza ko yanze ko baryamana
12-01-2018 saa 12:21' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 23277 | Ibitekerezo 22

Umusore wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, witwa Bimenyimana Eric yishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuteraguye ibyuma bivugwa ko yamusabye ko baryamana undi yabyanga agahitamo kumwica.

Aya mahano yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018, aho bivugwa ko ba nyir’urugo ari nabo bakoresha b’uyu nyakwigendera ndetse n’uwamwishe bari bagiye ku kazi hanyuma uyu musore agasigarana n’umukobwa mu rugo bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe bigenda gusa ngo baje kugirana amakimbirane aturutse ku kuba umukobwa yangiye umuhungu ko baryamana bityo undi ahera ko afata icyuma arakimuteragura kugeza apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyirindandi yabwiye Ukwezi.com ko bamenye aya makuru mu masaha ya saa mbiri z’igitondo aho bivugwa ko aba bombi bari basigaranye mu rugo hanyuma uyu musore akamwica akoresheje icyuma.

Gitufu Mapambano kandi yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya impamvu nyayo yatumye uyu musore yica mugenzi we, gusa ngo hari amakuru aturuka mu rugo bakoragamo avuga ko yamujijije ko yajyaga amusaba ko baryamana umukobwa akabyanga.

Yagize ati “Icyo dusaba abaturage bacu baba ab’Umurenge wa Kimironko cyangwa n’abandi banyarwanda batwumva ni ukujya dukoresha abantu tuzi, kuko niba umuntu yafata icyuma akica umuntu ntabwo aba ari ubwa mbere kandi uwo muntu aba afite imyitwarire itari myiza ashobora no guteza ibindi bibazo cyangwa akaba yananywa ibiyobyabwenge agahungabanya umutekano.”

Gitifu kandi yakanguriye abakoresha bazana abakozi bo mu rugo kujya bibuka gukoresha abo bazi aho bakomoka cyangwa bakifashisha ibigo bizwi bitanga abakozi bo mu rugo mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi.

Kugeza ubu uyu musore uvugwaho kwivugana umukobwa bakoranaga yahise atoroka ndetse nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko ngo ku bufatanye n’inzego za Polisi hamwe n’abaturage ngo bakaba bakomeje kumushakisha


Bimenyimana Eric wishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, akomoka mu gihugu cy’u Burundi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyirindandi/Photo:Ububiko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 22
Rwogera Kuya 14-01-2018

Imvugo you kwica ihozwa much kanwa kabayobozi bakuru bigihugu niyo nyirabayazana. ...ntimugashakire impamvu zizi mpfu zurudaca

Rwogera Kuya 14-01-2018

Imvugo you kwica ihozwa much kanwa kabayobozi bakuru bigihugu niyo nyirabayazana. ...ntimugashakire impamvu zizi mpfu zurudaca

Rwogera Kuya 14-01-2018

Imvugo you kwica ihozwa much kanwa kabayobozi bakuru bigihugu niyo nyirabayazana. ...ntimugashakire impamvu zizi mpfu zurudaca

ngarukiye Kuya 13-01-2018

MANABIRABABAJE KUMVA HAKIRUMUNTU UGITEKEREZA KWICAMUNZIWE.

Merize Kuya 13-01-2018

Uyu musore akatirwe urumukwiye kuko aya ni amahano

mukeshimana Germiene Kuya 13-01-2018

Mbega injury ibabaje imana Imwakire mibayo

IRADUKUNDA FABU Kuya 13-01-2018

MAZE IGIHE NUMVA ABANTU BICABAGENZIBABO BASHYIZEHO IGIHANO CYURUPFUKOKO ABICANYI NTIBAGITINYA GUFUNGWA KUKOBIRABABAJECYANE UWOMUKOBWA IMANA IMWAKIRE MUBAYO!!!!

sarah Kuya 12-01-2018

Mana yanjye koko ibiniki ko abantu tumaranye reta nigire ikikora naho ubundi abantu turamarana pe! ubwicanyi babufashe nkibintu bisanzwe reta nitabare??!!!.

claude Kuya 12-01-2018

uwo muhungu ahanwe bikomeye

adrine Kuya 12-01-2018

Ahh ndamva bikaz p gusa tubikumire hakirikare p

MUKANDAYISENGA Francoise Kuya 12-01-2018

bIRABABAJE RWOSE. UWO MUSORE IBINTU YAKOZE NTIBIKWIRIYE. NAFATWA AHANWE BY’INTANGARUGERO KUKO NTABWO YARI YEMEREWE NA GATO KUVUTSA UNDI MWANA UBUZIMA. UMURYANGO W’UWO MWANA NYAGASANI AWUBAHE KWIHANGANA KANDI UWO MWANA IMANA IMUHE URUHUKO RIDASHIRA.

Sezikeye Innocent Kuya 12-01-2018

Uyu muhungu ashakishwe ashyikirizwe ubutabera kuko ibyo yakoze ni amahano kbsa.Birenze ukwemera.

Sezikeye Innocent Kuya 12-01-2018

Uyu muhungu ashakishwe ashyikirizwe ubutabera kuko ibyo yakoze ni amahano kbsa.Birenze ukwemera.

Sam habyalimana Kuya 12-01-2018

birababaje cyane ariko ngo bishoboka ko yafashwe umutekano twese hamwe cngz rwose Rwanda oyeee!

muhirwa eduj Kuya 12-01-2018

ibibintu namahano kbs tubyamaganire kure

Uwase Eline Kuya 12-01-2018

Uyu musore rwose bamuhige kutamubura kandi acirwe urumukwiriye

Kabonero Kuya 12-01-2018

Birababaje cyane ariko se ko bavuga ngo ntago baramenya impamvu yamuteye kumwica none ibyo kuba yashakaga kumusambanya byitwa iki?Si impamvu?

Akumiro Kuya 12-01-2018

Nonese babwiwe niki ko yamuhoye ko yanze ko basambana kdi wumva yahise atoroka undi nawe agahita apfa.

DUKUNDANE Kuya 12-01-2018

Uyu musore yahemutse bamuhe ibihano byateganyijwe n’ amategeko

Emile Kuya 12-01-2018

Mbega ni amahano kbsa inkozi yibibi ikurukiranwe

Fulgence Kuya 12-01-2018

Aya ni amahano kbs nafatwa bazamuhe burundu kbs

Hirwa Raoul Kuya 12-01-2018

Ubwicanyi ko bukabije mwokabyaramwe? Uziko babigize imikino kwica. leta nifate ingamba zikarishye kbsa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...