konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Leta y’u Rwanda yemeye gutabara uruhinja ruri mu kaga, gusa ababyeyi baracyahangayitse

Leta y’u Rwanda yemeye gutabara uruhinja ruri mu kaga, gusa ababyeyi baracyahangayitse
30-11-2017 saa 10:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10594 | Ibitekerezo 7

Nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize Ikinyamakuru Ukwezi.com cyari cyabagejejeho inkuru y’uruhinja rwagize uburwayi bukomeye rukeneye abagiraneza ngo rwe kubura ubuzima, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yemeye gutabara uyu mwana ikamwishyurira ubuvuzi mu Buhinde ariko ababyeyi ntiborohewe no kwibonera ibindi bisabwa ngo bajye kuvuza uyu mwana.

Pierra Abayisenga Nishimirwe, ni umwana w’amezi atanu gusa y’amavuko, akaba ari imfura ya Mukangemanyi Chantal na Nsengumuremyi Jean Paul bamaze umwaka n’amezi macye bashakanye. Uyu mwana, akivuka yagize uburwayi bw’umutima ndetse nk’uko twari twabitangaje mu nkuru iheruka, akeneye ubutabazi bwihutirwa cyane ngo ajyanwe mu Buhinde gukurikiranwa n’abaganga baho.

Ababyeyi ba Pierra Nishimirwe Abayisenga, batuye aho benshi bakunda kwita mu Kiyovu cy’abakene, hafi y’ibiro by’akagari ka Rugenge. Se atwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) agashakira umuryango ibiwutunga, ariko nyina wa Pierra we nta kazi afite. Ni umuryango ubasha kwibonera ibiwutunga bisanzwe ariko nta bushobozi bufatika bafite bwo kwita ku mwana wabo.

Nyuma y’uko ababyeyi ba Pierra batabazaga basaba abagiraneza kubafasha ngo bajye kuvuza umwana wabo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yahamije ko uyu mwana azavuzwa na Leta ariko Leta ikaba itazamutangira ibindi bisabwa birimo amafaranga y’urugendo ndetse n’ibizatunga abazamurwaza mu gihe cyose bazamara mu Buhinde.

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017, ko inama yabaye tariki 24 Ugushyingo 2017 yigaga ku kibazo cya Pierra Nishimirwe Abayisenga, yanzuye ko ari ngombwa ko ibitaro byitiriwe umwami Faisal byohereza uyu mwana kuvurizwa mu Buhinde ariko itike y’indege n’ibindi bitari ubuvuzi byo bakazabyishakira.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWARI TWAGIRANYE MBERE N’UMUBYEYI WA PIERRA HANO:

Abayisenga Nishimirwe Pierra n’umubyeyi we Mukangemanyi Chantal

Nyuma yo kwemererwa na Minisiteri y’Ubuzima ko bazabona ubufasha mu kuvuza umwana wabo, ababyeyi ba Pierra barabyishimiye cyane ariko kugeza ubu bafite impungenge ko bazananirwa kubyaza umusaruro amahirwe bahawe bitewe n’uko batashobora kwigeza mu Buhinde no kwiyishyurira aho bazaba n’ikizabatunga mu gihe bazamarayo.

Mukangemanyi Chantal yabwiye Ukwezi.com ko mu bantu bari bitabaje mbere, hari abafite umutima w’urukundo n’impuhwe bari bagiye babafasha, kuburyo bari bamaze kubona amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni imwe. Gusa ngo amafaranga akenewe kugirango bazabone ay’urugendo, ayo kubatunga n’ay’icumbi ry’umurwaza mu Buhinde kugeza ubu ntibazi aho bazayakura, basagaba n’abandi bafite umutima w’urukundo ko babatabara.

Inkunga yawe uko yangana kose, yagira uruhare mu kurokora ubuzima bwa Pierra

Uyu muryango utewe agahinda n’uburwayi bw’uyu mwana, ndetse bafite impungenge z’uko Pierra yazuzuza amezi atandatu atarabona ubuvuzi kubera kubura ubushobozi bwo kumugezayo ngo Leta imwishyurire, bikaba byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga kurushaho. Basaba imiryango itegamiye kuri Leta n’abantu ku giti cyabo bafite umutima w’impuhwe n’urukundo, ko babatabara bakabafasha uko babishoboye kugirango babone amafaranga y’urugendo, ay’icumbi n’azatunga umurwaza bityo babashe kubona umwana wabo yavuzwa.

N’iyo yaba inkunga y’amafaranga macyeya, ushobora kubafasha ukayabaha mu buryo bwakorohera. Wakwifashisha MTN Mobile Money ya Mukangemanyi Chantal kuri nimero 0783553025 cyangwa Tigo Cash kuri nimero 0728553024. Wanifashisha iya Nsengumuremyi Jean Paul kuri nimero 0788858141 cyangwa 0728858141. Ushobora kandi gukoresha nimero ya Konti 9399 ibarizwa muri COOPEDU.

GUSANGIZA BENSHI BASHOBOKA IYI NKURU NABYO NI INKUNGA IKOMEYE MU GUTABARIZA UYU MWANA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
dudu Kuya 16-12-2017

yoooo Maman wuyu mwana twariganye igitwe disi CHANTAL Imana imukirize umwana .

Rwamugabo Tito Kuya 10-12-2017

inkunga z’ abatuye hanze yo gufasha Abayisenga NISHIMIRWE Pierra twayinyuza he ko twebwe izo za Tigo na MTN ntazo tugira,
Twebwe abatuye mu Bubiligi mutubwire aho twageza ubwo bufasha.
MURAKOZE

Ngendahayo eric Kuya 3-12-2017

Kugiraneza nibyiza

Loulo Kuya 2-12-2017

Mudufashe mutubwire uburyo twakoresha kubifuza kubafasha.

Jado Kuya 30-11-2017

Turashimira Imana yakoresheje Leta y’urwanda mugukora igikorwa gikomeye cyokuvuza Pierra ! Imana ikomeze yagure igihugu cyacu kandi ikirinde , turasaba umuntu wese ufite umutima utabara ko yakora uko ashobojwe akagira icyo yakora kugirango uyumwana aramirwe ubuzima bwe! Kandi bibiliya iti"gutanga bizana umugish" !

Jado Kuya 30-11-2017

Turashimira Imana yakoresheje Leta y’urwanda mugukora igikorwa gikomeye cyokuvuza Pierra ! Imana ikomeze yagure igihugu cyacu kandi ikirinde , turasaba umuntu wese ufite umutima utabara ko yakora uko ashobojwe akagira icyo yakora kugirango uyumwana aramirwe ubuzima bwe! Kandi bibiliya iti"gutanga bizana umugish" !

Maman Kuya 30-11-2017

Yoooooooohhhhhhh Imana ishimwe ubwo Minisante igize icyo abafasha ariko disi nk’ababyeyi twabyaye mureke dufashe uyu muryango bavuze aka gakobwa kabo.Bibiliya niyo ivuga ngo" kugira neza ntimukabyibagirwe kuko ibitambo bisa bityo bishimisha Imana"

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...