konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye agaciro gahambaye k’abana

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye agaciro gahambaye k’abana
17-06-2016 saa 08:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2421 | Ibitekerezo

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko abana ari ibiremwa by’agaciro gahambaye bikwiye kwishimirwa cyane.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2016, itariki yizihizwagaho umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafurika, aho hirya no hino haba hatangwa ubutumwa bukangurira abannyafurika guha agaciro n’uburenganzira abana.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuri uyu munsi hizihizwa umwana w’Umunyafurika, abanyafurika twishimira ibyo biremwamuntu bigaragara ko ari bito ariko ari iby’agaciro gahambaye, ndetse ari indorerwamo y’abo turi bo.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, wizihizwa buri mwana tariki 16 Kamena, ukaba waratangiye kwizihizwa mu 1991. Wizihizwa hatangwa ubutumwa bwo guharanira guhindura imibereho y’abana bahabwa uburezi buzahindura imibereho yabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...