konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya byinshi kuri Kizito Mihigo wizihiriza isabukuru y’imyaka 36 muri gereza ya Mageragere

Menya byinshi kuri Kizito Mihigo wizihiriza isabukuru y’imyaka 36 muri gereza ya Mageragere
24-07-2017 saa 13:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 39673 | Ibitekerezo 51

Kizito Mihigo ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 arizihiriza muri gereza nkuru ya Kigali isabukuru y’imyaka 36 amaze avutse. Kizito Mihigo, ari mu Banyarwanda bavuzwe cyane mu myaka nk’itandatu ishize, akaba yarabanje kuvugwa kubera ibikorwa byiza yamenyekanyeho ariko akaza no kuvugwa cyane mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha birimo no gucura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu, ibyaha agikurikiranyweho kugeza n’ubu

Umuhanzi Kizito Mihigo yavutse kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, avukira i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, Kizito Mihigo yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika wamamaye mu Rwanda. Mu mwaka w’1994, Se umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yagiye avuga kenshi ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaje kujya aririmba.

JPEG - 102.6 kb

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.

Abifashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga muzika i Burayi, maze mu kwezi kwa Nzeri 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

JPEG - 51.1 kb

Yigishije muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiliziya, ahubwo zitanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda, bwunga kandi bubasaba kwihesha agaciro.

Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) aha uyu muryango intego yo guharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu hakoreshejwe impano n’ubugeni bya gihanzi.

JPEG - 190.7 kb

Mu mwaka wa 2011, Umuryango Imbuto Foundation wa Madamu Jeannette Kagame, wamuhaye igihembo nk’umunyarwanda ukiri muto wabashije gukora ibikorwa by’ubuhanzi byagize uruhare mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

JPEG - 101.6 kb

Paji y’ubuzima bwa Kizito Mihigo yaje guhinduka kandi bitungura benshi muri Mata 2014, ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore yaba yarafatanyije n’abarwanya Leta y’u Rwanda, mu gucura umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame. Icyaje kurushaho gutungurana, ni uko Kizito Mihigo yiyemereye ibi byaha.

Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu. Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”

JPEG - 33.6 kb

Kizito yiyemereye ibyaha ataruhanyije anasaba ko yahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu agasubira mu muryango nyarwanda kwerekana ko yahindutse

Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.

JPEG - 145.3 kb

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito Mihigo akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha, gusa igihe azongera kuburanira cyo ntabwo kiramenyekana.

Kizito Mihigo wizihiza isabukuru y’imyaka 36 kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe ko iyo atajurira, yari kuzarangiza igihano cye muri 2024, ni ukuvuga igihe azaba afite imyaka isaga 43 y’amavuko. Gusa ibi byaba mu gihe nta nsimburagifungo, insubikagifungo cyangwa imbabazi yaba yahawe. Yabanje gufungirwa muri Gereza izwi nka 1930 ariko hamwe na bagenzi be aza kwimurirwa muri gereza ya Mageragere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 51
fabien Kuya 18-09-2017

kizito nahabwe imbabazipe

samuel Kuya 11-09-2017

ihanganemuvandi

Rurarangwa Kuya 31-08-2017

Kizito ihangane isumbabyose irakuzi kdi izi nibyo tutazi humura nivuga ntawuzayivuguruza ihugiye kubandi iraje nawe igusange ntiyakwibagirwa!,Turacyagufite mumitima yacu nubundi shitani igerageza abashikamyekandi iruhuka ibatamaje!

Kagabo Célestin Kuya 27-08-2017

Perezida wacu yari akwiye kugira Impuhwe akongera akaduha uyu muhanzi wafashaga benshi. Amakosa yakoze nawe yemera ubu yasobanukiwe ububi bwayo. Umwana agomba gushya kugira ngo atazongera kwegera umuriro

Charlotte Kuya 17-08-2017

Mu gufunga Kizito Mihigo Leta y’u Rwanda yafunze abacitse ku icumu twese.

Kamembe Kuya 9-08-2017

Uyu mugabo yararenganye rwose, ibyo bagerageza kumushyiraho byose ni escroqueries politiques

ruhamya Kuya 2-08-2017

Abantu mwese mwasabiye kizito imbabazia ayo ni amarangamutima yanyu nimwicare mwibaze iyo kizito aza kugera kumugambi we aho igihugu cyari kuba kiri nahamyako igihugu yaracyoretse twagombaga turi mwicuraburindi namwe kdi izo ngaruka zari kubageraho.aba bakobwa bagaragaza amarangamutima yimbabazi .amarira twari kurira yari kuba menshi ahubwo umukuru wacu musabiye gukingirwa nimbaraga zuwiteka akomeze rwose abumbatire igihugu turyame dusinzire tujye aho twifuza tubeho ntankomyi .icyaha kigira ingaruka nizo ziriya kizito arimo ahubwo yarababariwe .ari mubindi bihugu baba baramuciye umutwe.ngaho nimurebe aho Kagame atugejeje aduteza imbere none umuntu 1 atekereze kumwica koko.mwebwe mumusabira imbabazi babashake kuko haribyo mubitse mumitima yanyu.

ruhamya Kuya 2-08-2017

Abantu mwese mwasabiye kizito imbabazia ayo ni amarangamutima yanyu nimwicare mwibaze iyo kizito aza kugera kumugambi we aho igihugu cyari kuba kiri nahamyako igihugu yaracyoretse twagombaga turi mwicuraburindi namwe kdi izo ngaruka zari kubageraho.aba bakobwa bagaragaza amarangamutima yimbabazi .amarira twari kurira yari kuba menshi ahubwo umukuru wacu musabiye gukingirwa nimbaraga zuwiteka akomeze rwose abumbatire igihugu turyame dusinzire tujye aho twifuza tubeho ntankomyi .icyaha kigira ingaruka nizo ziriya kizito arimo ahubwo yarababariwe .ari mubindi bihugu baba baramuciye umutwe.ngaho nimurebe aho Kagame atugejeje aduteza imbere none umuntu 1 atekereze kumwica koko.mwebwe mumusabira imbabazi babashake kuko haribyo mubitse mumitima yanyu.

ruhamya Kuya 2-08-2017

Abantu mwese mwasabiye kizito imbabazia ayo ni amarangamutima yanyu nimwicare mwibaze iyo kizito aza kugera kumugambi we aho igihugu cyari kuba kiri nahamyako igihugu yaracyoretse twagombaga turi mwicuraburindi namwe kdi izo ngaruka zari kubageraho.aba bakobwa bagaragaza amarangamutima yimbabazi .amarira twari kurira yari kuba menshi ahubwo umukuru wacu musabiye gukingirwa nimbaraga zuwiteka akomeze rwose abumbatire igihugu turyame dusinzire tujye aho twifuza tubeho ntankomyi .icyaha kigira ingaruka nizo ziriya kizito arimo ahubwo yarababariwe .ari mubindi bihugu baba baramuciye umutwe.ngaho nimurebe aho Kagame atugejeje aduteza imbere none umuntu 1 atekereze kumwica koko.mwebwe mumusabira imbabazi babashake kuko haribyo mubitse mumitima yanyu.

RUSINGIZA OBED Kuya 29-07-2017

nyamara jye ndumva mwamubabarira ndumva nawe ibyo yaragiye gukora atazabisubira peeeee!!!!!!!! muce inkoni izamba

Kanyoni Kuya 28-07-2017

Aho yaba ari hose, n’igihe cyose yamaramo, igihugu nticyakwibagirwa ko yabaye umuntu w’agaciro wageragezaga kunga abanyarwanda.. .Imana imufashe ntitukirengagize ibyo tuzi ngo duhe agaciro ibyo tutazi

Karinda emmanuel Kuya 26-07-2017

Njyewe Kizito musabiye imbabazi ku mukuru w igihugu wacu dukunda...humura Imana yarakubabariye

dada Kuya 26-07-2017

abasabiye kizito imbabazi mwese Imana ibahe umugisha kandi izazibibukireho kumunsi mubi,naho uwiyise sisi nabandi nkawe mubabarirwe kuko ngo icyo wifuzako bagukorera nawe ujye ukifuriza abandi cg ukibakorere ,usabye imbabazi arazihabwa kandi nizerako muzehe wacu ari umubyeyi kandi ntarwo afitiye kizito azamubabarira iriya myaka amaze afunze niyo kugirango asubize ubwenge kugihe ,kandi iyo umwana akoze ikosa ntumuhane ejo arongera agakora iriruta iryo yakoze akumva ntakibazo,kandi iyo uhannye umwana ntabwo uba umwanga uba ugirango ace akenge,rero imyaka amaze yaciye akenge

Cepes Kuya 26-07-2017

Nemera kdi nkubaha ubucamanza bw’ u Rwanda, nubaha cyane umukuru w’igihugu, nkaba nkunda cyane abanyarwanda. Ntekereza ko umukuru w’igihugu azababarira Kizito Mihigo akagaruka agakorera igihugu kuko mpamya ko yahindutse. yahinfutse aka Salom na Dawudi wo muri Bibiliya bakosaga kenshi arko bakaba abambere gusaba imbabazi. Babaye intwari zikomeye mu kugaragaza imbaraga nke z’umwana imbere y’umubyeyi ndetse n’imbaraga nke za muntu muri rusange. Arko kdi bikanatubera urugero kubera ubutwari n’umwete by’umuntu wahindutse! iyaba Kizito yari ababariwe.

Mario Kuya 25-07-2017

Dusabe inema yo gukomera mu by’ Imana .nta kuvanga polotiki n’Imana.akiva muri gospel music abantu baravuze bati muzaba mubona ibizakurikira ibi none dore sha bibaye icyumwe none dore sha bibaye ukwezi.

vicent Kuya 25-07-2017

numurengwe yagize n.all
. satani yungamo nokwishyira hejuru

Muhire Kuya 25-07-2017

Niyihangane amatora arangire nyakubahwa hari benshi azababarira kandi na Kizito arimo. Imyaka umazemo siyo usigajemo.

Muhire Kuya 25-07-2017

Niyihangane amatora arangire nyakubahwa hari benshi azababarira kandi na Kizito arimo. Imyaka umazemo siyo usigajemo.

iramukunda Kuya 25-07-2017

Joyeuse anniversaire Kizito. Komera igihe kizagera wongere urebe izuba muvandimwe, icyo gihe uzongera kuba intore mu mihigo yo kurwubaka. Mu buzima ibibi n’ibyiza binyuranamo. Ntiwihebe ibyiza biri imbere. Ukomere kuri Kristu waririmbiye nawe ntazagutererana. Umunsi ku wundi azakuba hafi. Ibuka umusaraba we agana golgota maze mu bubabare bw’uburoko, Mu gutekereza ku byo wari kuba ugeraho muri iyi myaka, wifatanye nawe ntacyo uzamuburana. Abantu turatungurwa ariko we buriya ntiyatunguwe, umutege amatwi arakubwira byinshi birushaho kukwubaka, bizagufasha mu muhamagaro wawe nk’umukristu mu gihe kiri imbere. Komeza inzira y’ubutagatifu umukristu ahamagarirwa. Amateka ntahinduka, ariko ntabuza intore kwongera kuberwa n’inkindi igasubira mu ngamba, kandi igahagarara neza. kUBABARA SI KO GUPFA Kibondo.

gruec Kuya 24-07-2017

YUBIRE NZIZA KIZITO, kandi ujye wibuka ko kubabara atariko gupfa kandi urupfu n’ubuzima ni abaturanyi icyaza twacyakira "PSAUME 57" Dusabirane.

M. Kuya 24-07-2017

Mwe musinzira ibitotsi byanyu byose nijoro naho ku mannywa mukirwa muri business zanyu nta nkomyi ndetse muri week end mu mugataha amakwe uko mwishakiye, niyo mpamvu mupfobya ifatwa ry’uyu mugabo. Kiriya gifungo nawe ubwe kizamugirira akamaro kuko kizamujijura.

M. Kuya 24-07-2017

Mwe musinzira ibitotsi byanyu byose nijoro naho ku mannywa mukirwa muri business zanyu nta nkomyi ndetse muri week end mu mugataha amakwe uko mwishakiye, niyo mpamvu mupfobya ifatwa ry’uyu mugabo. Kiriya gifungo nawe ubwe kizamugirira akamaro kuko kizamujijura.

M. Kuya 24-07-2017

Mwe musinzira ibitotsi byanyu byose nijoro naho ku mannywa mukirwa muri business zanyu nta nkomyi ndetse muri week end mu mugataha amakwe uko mwishakiye, niyo mpamvu mupfobya ifatwa ry’uyu mugabo. Kiriya gifungo nawe ubwe kizamugirira akamaro kuko kizamujijura.

ELISE Kuya 24-07-2017

Yes, birashoboka cyane umuntu wari mwiza ashobora guhinduka mubi mugahe gato,ariko nyuma yo guhanwa no kubona ubuzima icyerecyezo bumugejejemo nyamara atabitekerezaga, kubwanjye mpamya ko ashobora guhinduka agahindura n’imitekerereze cyane iyo yari asanzwe afite ubumuntu .tugarutse kuri KIZITO MIHIGO ubusanzwe uyu musore ntamutima mubi yagiraga ,ni ikimenyimenyi ibikorwa yakoraga byose byagaragazaga ubumuntu n’ubunyangamugayo, kubera societe tubamo rero uwari umuziranenge yagaragaweho n’inenge isura irahinduka ,ariko mubyukuri nawe ashobora kuba atari azi neza ingaruka bizagira kuri we ndetse no kubamukurikiranaga twese, naho kuvuga ngo abanye ate n’interahamwe ntekerezako nta nterahamwe ziri mu rwanda ’aho afungiye nta nterahamwe zihari hari abagororwa bari gugororwa knd uvuze utyo twe duhita twumva igihande uherereyemo, So ,Kizito si interahamwe nta muntu yishe ,shitani yamuteye nkuko nawe yagutera akakugira uko utari uri, kubwanjye Kizito nibamubabarire agarukane ubuhamya bushyashya yubake societe nyarwanda nk’uko yari yarabitangiye, rero mbere yo kumwita interahamwe mubanze murebe CV ye. nunze mu rya bagenzi banjye rero niba Paul Kagame ashobora kubona ubu butumwa ,we ufite ubushobozi bw’ikirenga namubabarire nk’uko yabaabariye aba Genosideur.murakoze

Kwizera Kuya 24-07-2017

Kizito Mihigo ni umuntu ushobora gukosa ariko akanikosora. Abamucira urubanza nagira ngo mbabwire ko isi idadakaye, ko buri wese yanyagirwa. Naho ibijyanye n’imbabazi yahawe byo uzitanga numwe, kuva akiriho twese tuzamwitorera kandi yatubwiye ko azaduha ibyo tuzamusaba byose. Imbabazi yahaye interahamwe, Kizito siwe azazima. Kizito nta muntu yishe. Abatwiciye bari iyo bari. Mujye mureka guhubuka mu bitekerezo no mu magambo kuko wasanga na Kizito aribyo yazize

Kwizera Kuya 24-07-2017

Kizito Mihigo ni umuntu ushobora gukosa ariko akanikosora. Abamucira urubanza nagira ngo mbabwire ko isi idadakaye, ko buri wese yanyagirwa. Naho ibijyanye n’imbabazi yahawe byo uzitanga numwe, kuva akiriho twese tuzamwitorera kandi yatubwiye ko azaduha ibyo tuzamusaba byose. Imbabazi yahaye interahamwe, Kizito siwe azazima. Kizito nta muntu yishe. Abatwiciye bari iyo bari. Mujye mureka guhubuka mu bitekerezo no mu magambo kuko wasanga na Kizito aribyo yazize

Mahoro Kuya 24-07-2017

Rwose Kizito ndamukunda, nubwo ngo yashakaga kwica umukuru w’igihugu abenshi ntitwabashije kumva umusiviri utazi no kurasa uburyo yari kumwica, cyakora nubwo yemeye ko yavuze amagambo mabi, ndetse agakomeza gutakamba asaba imbabazi, akwiye kubababarirwa, ntazabe nka wa mwana bashoreraga atakamba ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Gusa yabonye isomo ku buryo yazatanga ubuhamya bukomeye mu guhindura imyifatire y’abantu.

Iribabanje charles Kuya 2-07-2017

kizito turamukunda ariko umuntu n imigambi ye birahabanye.umuntu nyawe ni mumutima .ibyo uvuga nibyo bigushinja cg bikagushinjura.b abandi biduhe example. murakoze.

musabyimana Kuya 23-05-2017

nimumubabarire kuko usabye imbabazi arazihambwa.

toroni Kuya 10-12-2016

na njye musabiye imbabazi kandi n’ Imana yaramubabariye

keza Kuya 30-11-2016

Nukuri humura imana niyo nkuru komera muhungu mwiza

nathalie mugeni Kuya 25-11-2016

happy birthday ntakundi byagenda gusa ugo mba gusaba imbanazi bro

twagira Kuya 16-11-2016

Mwiriwenamamvuyokubabarirwakukokonawenamuhweyari kukonawenamukweyagiriye abandi.

sisi Kuya 10-11-2016

eeeeeeeee aliko kuki mwikunda? Yakora ,Iki kindi? Atari amatakira ngoyi ? simvuze ngo nabambwe ,aliko nahanwe ! bibere nabandi isomo ! sentiment mubugambanyi no ! please ! ikindi ijambo interahamwe ubwaryo ntiryari ribi,ryagizwe ribi nibikorwa,so numva umuntu yamwita uko abyumva bijyanye nibyo yakoze ! nabanze atekereze neza kucyo yaragiye gukora ! kandi ikindi mwitonde we iyagahanze niyo ikamena ,bangahe babaye interahamwe bitari bikwiye ! umubisha ntagira isura !

kiki Kuya 30-10-2016

Mwiriwe!!!!Kubwo uko Kizito yagaragaje umutima wo kwicuza ku Mana no kubantu ndetse no kubuyobozi bw’igihugu rwose akwiye kubabarirwa.guhemuka yarahemutse ariko mpamya ko ari Imbaraga z’umwanzi wacu Satani zatumye ayoba kandi mwibuke ko Kizito yasebeje Satani igihe kirekire rero nawe am uciyeho urwaho yagombaga kumusebya.

jojo Kuya 22-10-2016

ko mutansubiza

jojo Kuya 22-10-2016

kagame niba utekereza babarira kizito mihigo umubyeyi we arababaye kandi natwe turababate

Robert Kuya 19-10-2016

mihigowe bazamufungu burundi kuberako ntahataniye na kayumba

fils mungeri Kuya 29-09-2016

mubabari re Nina ukunda igihugucyawe

Bweyeye Kuya 26-07-2016

@Alias na @Cyubahiro Bryan, ntimukihutire guca imanza kuko namwe uwashaka kubakatira urubacisha umutwe ntiyabura icyo aheraho. @Cyubahiro Bryan nkwibarize: Ese Kizito yateganya kwica Nyakubahwa mu buhe buryo? Mu rukiko badubanuriye ko yamuvuzeho amagambo mabi...mujye mureka guhubuka mubanze mumenye ibyo muvuga. Ngo Kizito Mihigo ni interahamwe? Ese uzi icyo interahamwe zakoze muri iki gihugu sha? Reka ngucire imigani ibiri Bryan we: 1: Isi ntisakaye ntawe utanyagirwa. 2: Ubamba isi ntakurura.

ALIAS Kuya 26-07-2016

Ishyano yagushije riragatsindwa,nabohwe niba yarisubiyeho azabohorwe.

cyubahiro Bryan Kuya 26-07-2016

ubundise uwo wiyita Bweyeye arinda avuga ibyo bigambo ngo abanye gute n’interahamwe buriya hari interahamwe iruta kizito?? njye nasanze interahamwe mbi ari kizito!!! mbi cyanee kandi irya izindi! niwe kizigenza ahubwo arenze n’interahamwe umuntu ushaka kwica Paul KAGAME ubwo wamwita interahamwe gusa bikaba bihagije koko?????? nabambwe

Theoneste Kuya 26-07-2016

Uyu mugabo tumusabiye imbabazi rwose kandi nawe yarazisabye cyane ko n’icyaha yacyemeye. Abayobozi bacu rwose cyane cyane perezida wacu niba mushobora kubona ubu butumwa mumubabarire isomo yararibonye kandi turizera ko atazongera rwose. Imana nayo imibabarire

Bweyeye Kuya 26-07-2016

Iminsi amaze muri prison ndahamya ko yamwigishije. Ahasigaye ndumva nawe twamuha amahirwe yo kubaho...hato interahamwe zitazatwishimiraho di ....ese Ubu abanye âte nazo mu buroko?

kamali Kuya 25-07-2016

hhhh, ahubwo yagaruka kuyobya abanyarwanda, ubundi c yajyaga muri ayo yabuze iki?

Kilo kilo Kuya 25-07-2016

President niba koko ari umubyeyi wa bose adufungurire Kizito, tumwigireho byinshi, hamwe n’iri somo azakura muri gereza.

ibyiza Kuya 25-07-2016

Mubyukuri dufite umuyobozi wumuhanga pe, ndizerako azababarira kizito, kuko yabonye isomo navugako ari satani wari wamuteye. Gusa niyo yababarirwa azamenyeko usibye nawe nundi uwariwe wese ko urwanda ruyobowe nabahanga kuburyo ntawarujegajeza ngo bikunde.

akariza kezaorgan Kuya 25-07-2016

Isabukuru nziza humura tuza kumutima warababariwe kd n’Imana yarakubabariye twizeye neza ko igihe kumwe tuzongera kukubona tukishimana kd courage turacyagukunda

savio Kuya 25-07-2016

Ba Nyakubahwa muyoboye igihugu cyacu cyane Prezident wa Repuburika tukuzi nk’Umubyeyi babarira Kizito Mihigo ndumva nawe amaze kubona isomo

Mbabazi Kuya 24-07-2016

Musabiye imbabazi ku mana no ku bantu...nukuri nibamworohereze

Ruboneza Kuya 24-07-2016

Uyu mugabo Imana imufashije akagaruka muri société ndahamya ko yagira akamaro...kuko yaba yararungurutse i kuzimu. Reka tubirekere abadukuriye. Tubasabye ubushishozi, murakoze.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...