konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya ibimenyetso byakwereka ko amaraso yawe yagabanutse n’icyo wakora byihutirwa

Menya ibimenyetso byakwereka ko amaraso yawe yagabanutse n’icyo wakora byihutirwa
16-11-2017 saa 15:25' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 7240 | Ibitekerezo

Ni kenshi uzumva umuntu akubwiye ngo agira ikibazo cyo kubura amaraso cyangwa se ati ngira amaraso make, kandi wenda ukabona arabyibushye ameze neza, kuko ntabwo abantu bagira icyo kibazo cyo kubura amaraso baba ari babandi bananutse gusa. Ubu burwayi rero nibwo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, turebe icyo ari cyo, ibimenyetso ndetse n’ubufasha ufite iki kibazo akwiye guhabwa.

Kugabanuka kw’amaraso cyangwa se Anemia ni indwara iterwa n’uko uturemangingo tw’amaraso (red blood cells/globules rouges) twagabanutse kuburyo bukabije bitewe n’impamvu runaka. Utu turemangingo rero tubaho ibyo bita hemoglobin nayo ikaba igizwe n’ubutare cyangwa se Fer/Iron. Ubu butare rero nibwo bujyana umwuka wa ogisijeni (oxygen) buwukura mu bihaha bukawukwirakwiza mu mubiri wose. Kubura rero k’utu turemangingo, bigira ingaruka no ku itembera rya oxygen mu mubiri.

Kugira amaraso make biterwa n’iki?

Urubuga rwa internet regimes maigrir, ruvuga ko ibitera kugabanuka kw’amaraso mu mubiri ari byinshi ariko muri byo igikunze kugaragara cyane ni ukubura ubutare cyangwa fer mu ndyo ya buri munsi, gutakaza fer bitewe no kuva amaraso menshi (hemorrhoides, imihango myinshi ku bagore, kunyara amaraso), ikorwa ridahagije ry’uturemangingo dutukura dukoze amaraso (ibi bishobora guterwa na za virus cyangwa imiti imwe n’imwe).

Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko amaraso ari make mu mubiri wawe:

  • Guhorana umunaniro ukabije.
  • Guteraguza k’umutima
  • Kuribwa umutwe
  • Umuvuduko w’amaraso urahindagurika ushobora kujya hasi cyangwa hejuru (Low blood pressure or high blood pressure).
  • Guhorana ubukonje mu mubiri.
  • Guhumeka insigane
  • Kugira isereri.
  • Kubura ubushake bwo kurya (Loss of Appetite)
  • Gutakaza ibiro.

Ni ayahe mafunguro wafata cyane niba ugira iki kibazo cy’amaraso make?

Nk’uko twabibonye haruguru ko kubura k’ubutare (fer) mu ndyo yacu ya buri munsi biri mu bitera kugira amaraso make (anemie).Ugomba gufata ibiryo bifite ubutare (fer) bwinshi harimo imboga mbisi, imbuto n’inyama cyane cyane iy’umwijima.
Imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera uturemangingo tw’amaraso.

Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu, beterave, apricot, ibinyomoro, amacunga, isombe n’imboga muri rusange. Soya na tofu. Mu matungo harimo amagi, inyama n’ifi.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha kongera amaraso?

Ushobora kuba waragiye kwa muganga bakakubwira ko waba ufite amaraso make,ni byiza gukoresha ibiryo bibonekamo ubutare,gusa ubu habonetse inyunganiramirire zikozwe mu bimera zifasha kongera ubutare mu mubiri.Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri izi nyunganiramirire twavugamo nka: Compound marrow powder,Spirulina plus capsule, Protein powder,…

Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wayikoresheje. Uramutse uzikeneye, wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...