konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya igitera umugore kubura ububobere mu gutera akabariro n’uko icyo kibazo cyakemuka

Menya igitera umugore kubura ububobere mu gutera akabariro n’uko icyo kibazo cyakemuka
24-10-2016 saa 10:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28454 | Ibitekerezo 4

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye. Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo.

Nk’uko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere buhagije buba burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.

Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bya Polyclinique de l’Etoire biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.

Dr Iba yadusobanuriye ko kugirango umugore abure ububobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekerereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo: gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.

Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe. Bishobora kandi guterwa indwara zinyuranye cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu.

Ese iki kibazo kiravurwa kigakira?

Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. Yagize ati: "Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga."
Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba avuga ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo n’umuti wacyo, twanegereye muganga Uwizeye Dieudonne wo mu Ivuriro Horaho Life rivurisha imiti ikomoka ku bimera ikorwa na Sosiyeti ya Green World International. Uwizeye Dieudonne na we yadutangarije ko iki kibazo kibaho ariko ahanini kukihererana bikaba ari byo bigikomeza kuko ari uburwayi buvurwa bugakira.

Yagize ati: “ Biterwa n’imihindukire y’imitekerereze ariko ahanini nanone bigaterwa n’umusemburo wa Oestrogene uba wagabanutse. Nko mu ivuriro ryacu dufite imiti y’umwimerere ikomoka ku bimera duha abagore ikabafasha gusubirana ububobere ndetse n’amavangingo.”

Mu miti Uwizeye Dieudonne yavuze ko bifashisha mu kuvura iki kibazo harimo Royal Gelly ndetse na Soyi Power Plus Capsules. Iyi miti yombi ngo niyo bakoresha, itandukaniro rikaba mu buryo ikoreshwa. Royal Gelly inywebwa nk’ibinini hagati ya 2 na 4 ku munsi mu gihe cy’iminsi 20, igakoreshwa kuva ku bakobwa bari hejuru y’imyaka 12 kuzamura.

Uretse kongera ubobere, Uwizeye Dieudonne yadusobanuriye ko inafasha uwayikoresheje kugira uruhu rwiza. Umuti wa Soyi Power wo unywebwa nk’ibinini 2 ku munsi mu gihe cy’ukwezi. Soyi Power yo ikoreshwa ahanini ku bagore bamaze gukura cyane.

Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura, mu nyubako ya 3, umuryango wa 301 na 302. Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa wifuza ko bagufasha kuri icyo kibazo, wabahamagara kuri 0788698813/0728698813.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
juillie Kuya 26-10-2017

nimukenera ibisobanuro bihagije muzabaze uyu muganga yaramvuye ndakira burundu afasha abagore bose 0738354067

Emilly kundwa Kuya 3-11-2016

None se iyo miti muvu iba ikozwe muburyo bwimisemburo, ibikozwe mubiki nibiki? Cg nimisemburo yabandi bantu baba bifashishije?

Emilly kundwa Kuya 3-11-2016

None se iyo miti muvu iba ikozwe muburyo bwimisemburo, ibikozwe mubiki nibiki? Cg nimisemburo yabandi bantu baba bifashishije?

mukamusoni Agnès Kuya 25-10-2016

murakoze cyane kurubwo busobanuro nizo nama muduhaye, gusa nagirango mbibarize utubazo 2. 1:mbereyo kukuvura babanza kugusuzuma bakamenya uburwayi bwawe ulo bungana? cgwa nuko uba wabibabwiye gusa bakakwandikira imiti? 2: iyo urangije imiti ntukire iyo usubiyeyo urongera ukishyura cgwa bakuvurira ubuntu kuko uba warishyuye mbere?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...