AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo : Imirwano ya M23 na FARDC yambukiranyije ijoro haraswa ibibombe biremereye

Congo : Imirwano ya M23 na FARDC yambukiranyije ijoro haraswa ibibombe biremereye
5-02-2024 saa 09:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1667 | Ibitekerezo

Urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 n’uruhande rurimo FARDC na FDLR, rwakomereje i Mweso muri iki gitondo, nyuma y’uko ruraye ijoro ryose.

Umutwe wa M23 wabitangaje ubinyujije mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka wabinyujije mu butumwa yatanze kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.

Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, buvuga ko urugamba ruhagaze ku isaha ya saa yine zo muri iki gitondo, yavuze ko imirwano yari yanakomeje mu ijoro ryacyeye.

Ati “Imirwano ikomeje kuva mu ijoro ry’ejo, ibice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu bice bihakikije, byarashweho n’abarwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bakoresheje intwaro ziremereye, drone, ndetse n’imodoka z’intambara.”

Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko umutwe wa M23, uzakomeza kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice ugenzura ndetse n’ibyabo.

Iyi mirwano yakomeje nyuma y’amasaha macye M23 yerekanye abandi basirikare b’u Burundi yafatiye ku rugamba, basobanuye byinshi ku rugendo rwabo rwo kuva mu Gihugu cyabo kugeza bagejejwe mu birindiro muri Congo Kinshasa.

Aba basirikare b’u Burundi, banyomoje Perezida w’Igihugu cyabo, Evariste Ndayishimiye wavuze ko nta mfungwa z’intamba z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23, aho basaba Leta y’Igihugu cyabo kumvikana n’uyu mutwe, kugira ngo ubarekure batahe basubire mu miryango yabo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA