AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kurwanya ruswa : U Rwanda rwongeye kuza mu myanya myiza muri Afurika, ruba urwa mbere muri EAC

Kurwanya ruswa : U Rwanda rwongeye kuza mu myanya myiza muri Afurika, ruba urwa mbere muri EAC
31-01-2024 saa 05:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 161 | Ibitekerezo

U Rwanda rwazamutseho imyanya itanu mu bijyanye no kurwanya ruswa, ruva ku mwanya wa 54 ruza ku wa 49 ku Isi, rukaba ari urwa Kane muri Afurika, mu gihe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari urwa mbere.

Ni raporo yagaragajwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza uko Ibihugu bikurikirana mu kurwanya ruswa muri 2023, aho u Rwanda rwazamutseho iyo myanya itanu, ndetse n’amanota akiyongera kuko yavuye kuri 51% muri 2022 akagera kuri 53% muri 2023.

Iri kusanyamakuru ryakorewe mu Bihugu 180 mu mwaka wa 2023. Icyo cyegeranyo cyasanze ibihugu 58 gusa ari byo bifite amanota ari hejuru ya 50 ku ijana birimo n’u Rwanda.

Ibindi byinshi biri munsi y’amanota 50. Igihugu cya Somaliya ni cyo kiza ku mwanya wa nyuma, ku manota 11 ku ijana gusa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abasohoye iki cyegeranyo bagaragaza ko hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa yatumye kiva ku mwanya wa 54 n’amanota 51% mu 2022, kigera ku mwanya wa 49 n’amanota 53% mu 2023.

Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma y’ibirwa bya Seyishere, Capuveri, na Botswana. Mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, icyo cyegeranyo cyerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku mwanya wa mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko u Rwanda rwazamutse kubera ingamba rwashyizeho zatanze umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Kuba u Rwanda rwazamutse bivuze ko ko hakoreshejwe imbaraga mu kurwanya ruswa nkuko byagarageye muri raporo ngaruka mwaka ya Rwanda Bribery Index (RBI) iheruka gusohoka.”

Igihugu cya Danemark cyo mu majyaruguru y’Uburayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, n’amanota 9%, Gkurikirwa na Finlande na Nouvelle Zelande.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA