AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko munshaka niko mbashaka kandi ninako nzabakorera ibyo mwifuza – Kagame

Uko munshaka niko mbashaka kandi ninako nzabakorera ibyo mwifuza – Kagame
15-07-2017 saa 17:31' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2103 | Ibitekerezo

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko uko bamushaka ari nako nawe abashaka, anabizeza ko ibyo bamwifuzaho agomba kuzabibakorera 100% ubwo bazaba bamushyigikiye bakamutora.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo nyuma yo kuva muri Nyaruguru mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Kagame yabwiye abaturage ba Gisagara ko ntacyo u Rwanda rwageraho hatabayeho gushyira hamwe anabagaragariza ko hatabaho iterambere hatabayeho ubwitange n’imbaraga za buri wese.

Aha Kagame yafatiraga ku ngero z’ibyamaze kugerwaho kubera imbaraga no kwitanga kwabayeho aho yagaragazaga ko ari ibintu bigaragarira buri wese kereka ushaka kwigiza nkana.

Yagize ati “ Utumva arabona, amashanyarazi ntavuga ariko arabonesha. Ibyavuzwe n’abambanjirije ni ubuhamya bw’inzira zanyuzwemo kugirango ibyo tubona tubigereho. Iyo nzira rero niyo dukwiye gukomeza, tukayikomezanya na FPR inkotanyi ku isonga ikorana n’abanyarwanda bose, ikorana n’amashyaka hafi ya yose ya Politike yo mu Rwanda nk’uko babihisemo.”

Kagame yanakomoje ku mikoranire n’umuryango wa FPR ndetse n’andi mashyaka avuga ko bose bafite umugambi umwe . Yagize ati “Amashyaka navugaga ni 8 ndetse n’ayandi duhanganye nayo dufite aho duhurira, ni ukubaka igihugu.”

Yanashimiye cyane abarwanashyaka ba FPR bamutanze nk’umukandida ugomba kubahagararira ndetse anashimira indi mitwe ya Politike yiyemeje kwifatanya nabo kugira ngo bakomeze gusigasira ibyagezweho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA