AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe wongeye kuba nyabagendwa

Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe wongeye kuba nyabagendwa
30-01-2024 saa 08:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 311 | Ibitekerezo

Umuhanda Gakenke- Musanze mu Ntara y’Iburasirazuba, wari wabaye ufunzwe kubera inkangu yaguyemo, byatangajwe ko wongeye kuba nyabagendwa.

Ifungwa ry’uyu muhanda, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, aho Polisi y’u Rwanda yari yabitanje mu butumwa yatanze kuri X.

Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwagiraga buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje igira iti “Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”

Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yongeye gutangaza ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko uru rwego rukoze ibikorwa byo kuwutunganya.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, butangaza ko ikibazo cyari muri uyu muhanda cyakemutse, bugira buti “Turabamenyesha ko ubu umuhanda Gakenke-Musanze ari nyabagendwa.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA