konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ni gute wamenya ko intungamubiri za Poroteyini zabaye nkeya mu mubiri wawe?

Ni gute wamenya ko intungamubiri za Poroteyini zabaye nkeya mu mubiri wawe?
3-11-2017 saa 10:49' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 6068 | Ibitekerezo 1

Abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi ku mubiri wacu,ariko se kurya indyo yuzuye bivuze iki? Kurya indyo yuzuye si ukurya ibiryo by’ubwoko bwose ndetse bifite n’amabara atandukanye,indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa bitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.

Mu Bitera imbaraga harimo ibinyamafufu nk’ibijumba,amateke,imyumbati,..,Ibirinda indwara hakabamo imboga n’imbuto,naho mu byubaka umubiri bitanga poroteyini, urugero amata, amagi, ubunyobwa n’inyama,ibishyimbo.

Poroteyini (Protein) ni intungamubiri zifitiye akamaro kenshi umubiri wacu,kuko zituma tugira imbaraga,tutarwaragurika,n’ibindi.Ziboneka mu biribwa bitandukanye,twavugamo nka: amata, amagi, ubunyobwa n’inyama,ibishyimbo.

Ese wari uzi ko iyo ubuze izo Poroteyini umubiri wawe uzahara?
Ese nkeneye Protein zingana iki ku munsi? Ese ni ibihe bimenyetso byangaragariza ko zaganyutse? Ibi byose hamwe n’ibindi ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ikurikira.

Ese umuntu akenera Protein zingana gute ku munsi?

Nkuko tubikesha ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ubuhinzi n’imirire bita USDA (United States Department of Agriculture), ngo umuntu akenera amagarama 0.8 ya Poroteyini ugakuba n’ibiro bye.Urugero:niba ufite ibiro 80,ukeneye amagarama 64 ya Protein ku nmunsi.

Dore rero ibimenyetso 8 byakwereka ko Proteins zagabanutse mu mubiri wawe:

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa ” littlethings” mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti” Things Everyone Needs To Know About Protein Deficiency”Ngibi ibyakwereka ko izi ntungamubiri ziri kugabanyuka:

1. Kunanuka bikabije (underweight):Kubera ko Poroteyini ari ngombwa mu kubaka umubiri ndetse no gutuma imikaya igira ingufu,iyo utari kubona intungamubiri zihagije,ibiro bitangira kugabanyuka bityo ugatangira no kunanuka buhoro buhoro.

2. Kurarikira cyane ibinyamasukari:Nkuko tubikesha urubuga Women’s Health rubisobanura,ngo protein zifasha kuringaniza ibipimo by’isukari mu mubiri,iyo rero zagabanyutse,isukari iojya hasi mu mubiri bigatuma utangira kumva ushaka ibinyamasukari cyane.

3. Kugwingira k’umusatsi ndetse no kuwutakaza ukagenda upfuka:Buriya umusatsi wacu ugizwe ahanini na Poroteyini bita keratin,iyo rero utari kubona Poroteyini zihagije,umusatsi uragwingira ntukure neza ndetse ugatangira no gupfuka.

4. Koroha kw’inzara ndetse no zikanangirika: Poroteyini zigira akamaro mu gukura kw’inzara,ndetse zikanakomera,iyo rero zagabanyutse,inzara zirangirika cyane ugasanaga ziri no kwikuramo.

5. Gukanyarara k’uruhu:Uruhu kugira ngo rumere neza,rukenera za Poroteyini,iyo rero zagabanyutse niho usanga uruhu rwakanyaraye,ndetse ugasanga rwatangiye no kwangirika.Akenshi iyo Poroteyini zabaye nkeya n’amaraso aba make kuko ibibonekamo cyane Poroteyini biba bibonekamo n’ubutare (Fer/ Iron).

6. Kurwaragurika ndetse no kurwara cyane umutwe:Kubura kwa Poroteyini bishobora gutera umutwe kubera kubura amaraso (Anemia) ndetse no kugabanyuka kw’isukari mu mubiri.Niba rero ukunda kurwara nk’umutwe nta mpamvu igaragara yabiteye,uzahite utekereza niba ukoresha ibiribwa bibonekamo Protein.Ikindi kandi Poroteyini zituma ubudahangarwa bw’umubiri bumera neza,iyo rero zagabanyutse,nibwo uzasanga ukunda kurwaragurika bya hato na hato.

7. Kugira umunaniro uhoraho:Nkuko twabivuze haruguru, Poroteyini zubaka umubiri ndetse n’imikaya (Niyo mpamvu babantu baterura ibiremereye bakoresha inyunganiramirire ku mafunguro yabo).Iyo rero wabuze zino ntungamubiri,utangira gutakaza imbaraga,bityo ugahorana umunaniro.

8. Kugira isereri ndetse n’ikizungerera:Iyo ubuze izi ntungamubiri,ibipimo by’isukari mu mubiri bijya hasi ndetse n’amaraso akaba make,izi rero nizo mpamvu nyamukuru zituma ugira isereri kuko ubwonko buna bwabuze ingufu zo gukora imirimo busanzwe bukora.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire za Poroteyini?

Ni byiza kurya amafunguro abonekamo Poroteyini cyane,ariko ntabwo uzi ngo umubiri wawe wawuhaye izingana iki,hari n’ababa baratangiye kugira ibibazo byo kubura Poroteyini,ubu rero habonetse inyunganiramirire za Poroteyini bita Protein Powder zikaba zifasha umubiri kwiyubaka ndetse no gukora neza. Izo nyunganiramirire zirizewe cyane ku kwego mpuzamahanga,ndetse zifite n’ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration).

Nta ngaruka mbi ku wazikoresheje kuko zikozwe mu bimera Poroteyini Zibonekamo. Uramutse ukeneye kubona izi nyunganiramirire wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
jaget Kuya 3-11-2017

Yes ibi ndabisoma nkumva ni madamu wange bibaho ibyo byose kdi ndi mumahanga nonese ni ubuhe buhe bufasha mwampa from mocambique

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...