konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamasheke: Nyuma yo gutwara inda ya 2 atarashaka, yiyahuye asiga asabye nyina imbabazi

Nyamasheke: Nyuma yo gutwara inda ya 2 atarashaka, yiyahuye asiga asabye nyina imbabazi
6-08-2016 saa 14:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3867 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 4 Kamena 2016, umukobwa witwa Bangwanubusa Leoncie wo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yapfuye yiyahuye nyuma yo gutwara inda ya kabiri kandi yari asanzwe afite undi mwana yabyariye iwabo.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, yemeje iby’aya makuru ariko avuga ko impamvu yaba yaratumye Bangwanubusa Leoncie yiyahura batayitangaza ubu mu gihe iperereza rikirimo gukorwa.

Abaturanyi b’umuryango uyu mukobwa yabagamo, bavuga ko yasize yandikiye nyina ibaruwa imusaba imbabazi avuga ko yamuhemukiye, anamusaba kuzamusigaranira undi mwana yari yarabyariye mu rugo.

Gutwara inda ya kabiri atarashaka kandi bikaba bivugwa ko uwo babyaranye bwa mbere atari we wamuteye iyo nda ya kabiri, ngo nibyo byaba byaratumye Bangwanubusa Leoncie ananirwa kubyakira ariyahura.

Yari umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akaba yasize umwana w’imyaka 3 yari yarabyaye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...