konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma y’imyaka 6 umugore we ari muri Koma, yaratuje ategereje gusa ubushake bw’Imana

Nyuma y’imyaka 6 umugore we ari muri Koma, yaratuje ategereje gusa ubushake bw’Imana
20-09-2016 saa 14:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21406 | Ibitekerezo 64

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali ufite umugore umaze imyaka irenga 6 ari mu bitaro bya giririkare i Kanombe aho ari muri ’Koma’, avuga ko nta cyizere cy’uko uwo mugore we azakira gihari kuko n’akanama k’abaganga kamugaragarije ko nta kindi yakorerwa, akumva icyo ategereje ari ikizava gusa mu bushake bw’Imana.

Dusabimana Mediatrice, ni umugore umaze imyaka irenga itandatu ari muri Koma, akaba yarasinzirijwe ubwo yaterwaga ikinya agiye kubyara hanyuma amaze kubyara abaganga bananirwa kumukangura kugeza n’ubu, mu gihe uwo mwana yabyaraga we ubu ari mukuru ndetse yanatangiye ishuri nyina akiryamye mu bitaro.

JPEG - 271.7 kb

Ntavuga, ntiyumva, ntareba, yibereye muri Koma amazemo imyaka irenga 6

Muri Kanama 2010, nibwo Dusabimana Mediatrice yajyanywe ku bitaro bya gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, nyuma yo koherezwa kuri ibi bitaro avuye ku ivuriro rya Gahanga mu karere ka Kicukiro. Tariki 9 Kanama 2010 nibwo yabyariye muri ibi bitaro bya gisirikare i Kanombe abazwe, ariko nyuma yo kumubaga akabyazwa atewe ikinya, abaganga ntibashoboye kumukangura ahubwo kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi aracyasinziriye, uyu musinziro udashira (koma) ukaba warakomeje guhangayikisha umuryango we ariko ubu babuze ikindi bakora baratuza bategereza icyo Imana izakora.

Ntahobavukira Alexis; umugabo wa Dusabimana Mediatrice, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko akanama k’abaganga bakurikiranaga uyu mugore we, gaherutse kwemeza ko nta kindi kintu yakorerwa ndetse no kumujyana kuvurirwa hanze byaba ari uguta igihe.

Ibi ngo byatumye yumva nawe ntacyo yakora kindi, kandi ngo ntiyarambirwa kumurwaza kuko ari we mugore afite, avuga ko azakomeza gukora ibyo ashoboye kuzageza igihe Imana izakora ibijyanye n’ubushake bwayo, gusa ngo ibyo gukira byo ubu ntakinabitekereza.

JPEG - 382.4 kb

Ntahobavukira Alexis n’umwana we, uyu mwana niwe nyina yari abereye ku nda ubwo yaterwaga ikinya ntakanguke

Dusabimana Mediatrice ubu yibera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, aho bamuha ibimutunga bacishije muri sonde yashyizwemo mu mazuru. Umwana wabo wujuje imyaka itandatu mu kwezi gushize, agize iyi myaka atarabasha kugira icyo avugana na nyina, dore ko yamenye ubwenge asanga yituriye mu bitaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 64
-xxxx- Kuya 16-11-2017

MANA FASHA UMURYANGO W’UYUMUBYEYI

REVERIEN Kuya 10-11-2017

Mana niwerekane imbaraga zawe kuko urashoboye

joli Kuya 5-11-2017

Nyagasani azi byose kandi ashobora byose kuba ageze ubu atarashiramo umwuka hari impamvu mukwizera nzinezako azakira

Ally Dusabe Kuya 9-02-2017

Bismillah rahmani rahmu

Nyirimpuwe, Nyiribambe, niwo dusenga kandi niwowe twambaza, kandi ni nawe nyiri kwishyingikirizwa n’ibiremwa waremye, Data ntawundi ukwiriye amashimwe, no gisengwa uretse wowe gusa, ndagutakambiye njyewe ngo wirengagize ibyaha byanjye, unirengagize ko ndi uibyaha by’umuryango w’uyu mubyeyi umukangure, umusubize mubazima, mbigusabye nizeye kuko niwowe uri hejuru yabyose kandi ubiduhe mu izina ryawe ryera. I love Amiiina

uwase claudette Kuya 1-10-2016

Mana tabara uyu mubyeyi.

UWASE CLAUDETTE Kuya 1-10-2016

Mana nyiribihe,nkuk wagenzereje daniel ukamukura murwobo rw’intare,nkuko wakijije wa mugore warumaze imyaka 12 imugongo,nkuko wazuye wa mwana w’umushunemukazi.ndagusabye ngo abe ariko ugenzereza uyu mubyeyi .akire mw’izina rya Yesu.Mana nkuru ntanakimwe kukunanira iyo utegetse birakomera wavuga bikaba.ndagusabye ngo uyu mubyeyi umukure muri koma umwana yabyaye amubone ari muzima ,umutware we yongere kumubona ari muzima,n’abavandimwe n’inshuti bamubone ari muzima.urakoze Mana ko wumvise gusenga kw’imbaga nyamwinshi iri hano kubw’uyu mubyeyi .AMEN

muneza Kuya 30-09-2016

UYU MUDAMU NGE NARI IKANOMBE BATUBWIRAKO UMUNTU WAMUTEYE IKI KINYA YARABIKOZE KUBUSHAKE KUKO NGO YIGEZE KUMUSABA KO BABANA ARAMWANGIRA , AGIYE KUBYARA ASANGA ARIWE URI KUBYAZA AMUTERA IKINYA KI IMYAKA IRINDWI. UBUGOME BURAKAZE, HEJURU YABWO HARI IMANA IWURA NA ABAPFUYE NAWE AZAKIRA.

Blessed Kuya 29-09-2016

UWITEKA IHESHE ICYUBAHIRO KURI UYU MUBYEY UMUKIZEI NATWE TUZASHIMA IZINA RYAWE,KANDI USHOBORA BYOSE MANA YANJYE.

Blessed Kuya 29-09-2016

UWITEKA IHESHE ICYUBAHIRO KURI UYU MUBYEY UMUKIZEI NATWE TUZASHIMA IZINA RYAWE,KANDI USHOBORA BYOSE MANA YANJYE.

Rwemera Kuya 28-09-2016

Uhoraho Mana yacu kandi Mana nzima, Gitare cyegamirwa n’amahanga. §Umugaragu wawe ndi imbere yawe kuko nkwizeye. Ndagushyira mu biganza uyu mubyeyi kandi ngusaba kumwiyereka ukamukura mu gicucu cy’urupfu amazemo imyaka itandatu. Bikorere kwihesha ikuzo n’icyubahiro ngo bose bamenye ko uri Imana. Ndabigusaba nkwizeye kubwa Yezu Kristu umwami wacu.

Aaron N Kuya 28-09-2016

Imana niyo itanga ubuzima kandi ni nayo nyir’ubuzima kuko ariyo nzima.ibyo umwana w’umuntu atabasha gukora Imana yo ibasha kubikora kugira ngo yiheshe icyubahiro. Alexis nzi neza ko Imana igufitiye igisubizo kandi kiza. humura kandi komera kandi urusheho kwiringira kuko mugie gito cyane uzabona igisubizo cy’Imana. None c ntuzi ko yakuye Lazaro mugituro amazemo iminsi ine? Umugore wawe rero ntago ari mugituro ahubwo arasinziriye. Tegereza Imana ivuge ngo "MUGORE KANGUKA" hanyuma akanguke.

Aaron N Kuya 28-09-2016

Imana niyo itanga ubuzima kandi ni nayo nyir’ubuzima kuko ariyo nzima.ibyo umwana w’umuntu atabasha gukora Imana yo ibasha kubikora kugira ngo yiheshe icyubahiro. Alexis nzi neza ko Imana igufitiye igisubizo kandi kiza. humura kandi komera kandi urusheho kwiringira kuko mugie gito cyane uzabona igisubizo cy’Imana. None c ntuzi ko yakuye Lazaro mugituro amazemo iminsi ine? Umugore wawe rero ntago ari mugituro ahubwo arasinziriye. Tegereza Imana ivuge ngo "MUGORE KANGUKA" hanyuma akanguke.

aline sandra Kuya 28-09-2016

Mana nkuru ndagushimye ko ariwowe utanga ubuzima ninawe ubwisubiza,urahambaye ntawe uhwanye nawe mwami yesu,ushobora byose mwami wange ,mwijuru ndetse no mwisi ,uyu mwanya mwami wange yesu nizereye uriya mugabo urwaje umugore we kdi akaba amaze imyaka myinshi asinsiriye uriya musinziro udashira ,nzi neza ko kuba amaze imyaka itandatu bitagukanga kuko ntugira ubwoba kuko uri itangiriro ndetse niherezo rya byose,ndasabye kora igitangaza mwami yesu nkuko wakanguye lazalo amaze iminsi ine mumva,natwe dukeneye kubona uriya mubyeyi ari muzima kugirango numuryang we ukugirireho umugisha ,umwana abone umubyeyi we amwitaho,icyo ushaka nicyo ushima aricyo kiba kuko umukunda cyane kuruta twebwe kuko weho wemeye no kumupfira twe namuntu wakwemera gupfira undi ariko wowe yesu urabishoboye nsenze nizeye wowe yesu amen

ignace Kuya 27-09-2016

Mana niwowe uzi icyo uteganyirije umwana wawe komeza umube hafi kandi ujye utekereza ku buzimabwe turakwinginze ngo umufashe umukize kuko ni wowe muganga we wanyuma komeza umufashe tubigusabye mu izina rya yezu kristu umwana wawe Amen.

Delcano Kuya 27-09-2016

Gusuma kw’amazi menshi no guhinda kw’inkuba: ’’ Uwiteka uri hejuru ya byose, abirusha gukomera !!"" Mwami Yesu uri mubuturo bwawe bwera, turagushimira ineza n’ubuntu utugirira ntabwo biterwa n’imirimo myiza tugukorera ahubwo ni ineza yawe itarondoreka, utubabarire ibyaha byacu twese abanyarwanda, inshuti zacu n’abaturanyi klubwo kukugomera no kwimika izindi mana zitari wewe Jehovah, utwemerere kandi tukwereke ibyo tudashobora kwifasha nyamara wewe urabishoboye, twemerere mwami udukirize uriya mu mama umaze imyaka 6 arwaye wadukoreye n’ibindi bimeze nkabyo. Urebe aho agahinda kagejeje aba bose bamusabira maze umukize kugirango ibyishimo n’umunezero uzabe mwinshi ku bamusabiye kugirango bimenyekane mu isi hose ko ari wewe Mana yo kwizeerwa yonyine, Urakoze Data ko umugambi wawe ari mwiza kuri twe, Amen !!!!

coco Kuya 26-09-2016

Mana ishobora byose waremye umuntu mu ishusho yawe, watanze umwana wawe kugirango acungure umuntu wawe waremye, wakoze imirimo myinshi ukorera umwana wumuntu kugeza nubu ukiyikora, none mama nzi yuko ushobora byose nta na kimwe kikunanira, Tabara uwo muja wawe Mana ntureke uyu mwana aba impfubyi cg ngo uyu mugabo apfakare, icyatumye udatwara umwuka wawe iyi myaka 6 yose ahari kwari ukugirango umuremere ubuhamya none MAna waravuze ngo dusabe tuzahabwa kdi icyo tuzasaba twizeye mu izirya rya Yesu uzagikora, Uwiteka Mana isumba byose kandi ishobora byose Nsengeye uyu mubyeyi umusubize ubuzima bwe, umukangure asubire mu rugo rwe tuzahimbaza izina ryawe. Urakoze kuko uri Imana yumva Nsenze nizeye ko ubukora mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Anicet Kuya 26-09-2016

Njye imbere yawe MUBYEYI BIKIRA MARIYA ngutakambira;ngusaba kuba bugufi yuriya mubyeyi n’umugabo we n’umwana bibarutse.
Mubyeyi BIKIRA MARIYA uba imbere yatwese kandi wavuze ko abagusaba badashidikinya ntacyo bazabura imbere yawe nu UMWANA WAWE YEZU KRISTU.Ntidushidikanya ko ugushaka kawe guhabwa icyubahiro.
Girira imbaga yaba bose batakambira uriya MUBYEYI .Maze igihe uzamukangurira abe natwe ubwacu tuzarusheho guhimbaza izina ryawe.Kubwa YEZU KRISTU UMWAMI WACU.Amen

Lucie Kuya 23-09-2016

Wazuye Razaro mana amaze imisi 4mugituro gukangura uyu mubyeyi byo nubusa kuri wowe mana yacu turakwizeye turakwirindiye, gusa nukwacu gukora nu kwawe mana Amen

Lucie Kuya 23-09-2016

Uru’witeka urI’mana yacu, uru’mukizawacu, uri umurengezi wacu uri agakiza kacu, kd uri’mana yacu bwite! Ayo mazina yose nayawe mana ndetse harinandi tutavuze, ariko mana yacu ayo mazina yose ahuriye kuli rimwe uri ishobora byose

ERIC Kuya 23-09-2016

MANA NZIZA IHORAHO ;WAREMYE BYOSE NA BOSE UBIVANYE MU BUSA
GIRIRA IMPUHWE URIYA MWANA NA NYINA !NTITUGUTEGEKA DATA TURINGINGA IMPUHWE ZAWE MU IZINA RYA YEZU KRISTU UMWANA WAWE UMWAMI WACU!

rosine Kuya 22-09-2016

ijambo ry’Imana ryaje kuri ezekiyeli 37 1,10 igihe Imana yamujyanaga mukibaya cyamagupfa yumwe Imana iramubaza iti mwana wumuntu we mbese ariya magupfa yakongera akabaho ezekiyeri yaravuze ngo Mwami Uwiteka ni wowo ubizi ukomeje icyo gice cya ezekiyeli ayo magupfa yarongeye abaho ndetse umwuka iyinjiramo baba bazima bahagarara kumaguru yabo mukomere haracyari ibyiringiro kuko YESU yaranesheje ari kungoma

Nyinawumuntu Kuya 22-09-2016

Mana, nkuko wanyigaragarije cya gihe, igaragarize nabangaba.
Bikiramariya Nyirimouhwe tugirire impuhwe twese abaguhungiyeho

Mimi Kuya 22-09-2016

Mama duhungiyeho these mugushaka kwawe haboneka byose utegeka indwara zikakumvira kiza kiza uyumubyeyi tuzashimira wowe wera

vivy Kuya 21-09-2016

Uwiteka mana ya Isaka , ya Yakobo n’Abraham
kiza uyu mubyeyi kuko mu kuboko kwawe kwera harimo gukiza, tuzashima izina ryawe, Mu izina rya Yesu christo w’ I nazarete, Amen!

Ndayishimiye Déo Kuya 21-09-2016

Turagushima Mana, Imana numuganga Asumba abandi, Izomukiza Kuko Irashoboye

CLAUDE Kuya 21-09-2016

leta nitangaze icyakorwa ngo uyu muntu ave muri aka gahinda uko nibo babikoze

uwamahoro Kuya 21-09-2016

Ijambo ryawe rira bwirango ugutwikwawe ntikwapfuye Ngo kunanirwe kunva.nukuboko kwa ntikwacitse Ngo kunanirwe gukora.kandi uko waruri nubu niko Uri.tuzineza ko wazuye abapfuye.mana ababyiyi turakwigyinze Ngo ukangure umajakazi wawe arebe umwana mwiza wamuhaye maze agushime.kandi natwe nitwunva yakangutse tuzatanga ituro ryishimwe.

nshimyumuremyi Kuya 20-09-2016

Mana ishobora byose umukangure yishimanae n’uriya mwana wamuhaye kimwe n’umugabo we!

Emmanuel Kuya 20-09-2016

IMANA DATA WATWE YITWA ISHOBORABYO SE
KUREMA UMUNTU UKAMUHUMEKERAMO UMWUKA WEWE
WARABIKOZE
NUBU WABIKORA UKAMUHUMEKERAMO
AKSBYUKA YUGAHIMBAZA IZINA RYAWE
NUMURYANGO WE HOZA AMARIRA
Y’UMUTWAREWE MURUHURE
IMYAKA 6 NIMYINSHYI KURITWE
KURIWOWE IGUHWANIYE NUMUNSI 1
BIKORERE KWIHESHA ICYUBAHIRO
TUBISABYE TWIZEYE MU IZINA RYA
YESU KRISTO AMEN

Emmanuel Kuya 20-09-2016

IMANA DATA WATWE YITWA ISHOBORABYO SE
KUREMA UMUNTU UKAMUHUMEKERAMO UMWUKA WEWE
WARABIKOZE
NUBU WABIKORA UKAMUHUMEKERAMO
AKSBYUKA YUGAHIMBAZA IZINA RYAWE
NUMURYANGO WE HOZA AMARIRA
Y’UMUTWAREWE MURUHURE
IMYAKA 6 NIMYINSHYI KURITWE
KURIWOWE IGUHWANIYE NUMUNSI 1
BIKORERE KWIHESHA ICYUBAHIRO
TUBISABYE TWIZEYE MU IZINA RYA
YESU KRISTO AMEN

iratuzi Kuya 20-09-2016

I cyatumye adapfa burundu nicyo kizamukiza reka aganire nimana azagaruka akiza benshi batizera imirimo ikora

nicole Kuya 20-09-2016

Mana nziza Mana idukunda tudakwiye turibabi turakwinginze ngontiwite kubyaha byacu ahubwo utugirire impuhwe rebana ubwuzu uwo mubyeyi famille ye yongere imubone ari muzima kuko imbaraga ubuntu n imbabazi ugira bitarondoreka nibirenze ibi urabikora tubisabye twizeye twisunze umubyeyi Bikira Maria ngo udusabire amen

Phine Kuya 20-09-2016

Uwiteka mana yacu umva gutaka kw’abagaragu bawe maze ukorere ugushaka kwawe uyu mubyeyi MU izina rya yezu kristu umwana wawe n’umwami wacu.Amen

Christine Kuya 20-09-2016

Mana idukunda ibyo udukorera byose ni ku mpuhwe zawe byarashobokaga ko uyu muntu aba yaratuvuyemo ariko warabiretse amara imyaka 6 yose kandi ntituza azamara ingahe ariko kubera nyine za mpuhwe zawe z’igisagirane tubabarire umukangure utitaye ku bicumuro byacu ahubwo ku mpuhwe zawe,Mana ndakwinginze ntazave mu mubiri utabanje kwigaragaza ngo abe bamubone twese abazumva iyo nkuru tuzaguha amashimwe

-xxxx- Kuya 20-09-2016

MANA ISHOBORA BYOSE, NZI KO NTA KIKUNANIRA NIBI KURI WOWE NI UBUFINDO, NZI KO HARI ICYO UZAKORA KU GIHE WATEGUYE WOWE UZAMUKANGURA

Claudine Kuya 20-09-2016

MAna Nyagasani natanze iki koko ngo njye mbe ndi muzima ntekereje ko nanjye nabyaye muri uriya mwaka nkaba ndi muzima bituma ngutakambira Mana Nyirubuntu budashira ngo urebane impuhwe uyu mubyeyi umukangure nawe arebane numwana we baganire bakine. bikorere kwihesha ikuzo mubawe Nyagasani kandi nziko ntakikunanira.

mucyo Kuya 20-09-2016

Mana ntakibasha kurogoya umurambo wawe ndatsinze mana ya Israeli wiyerekane muruyu muryango icyubahiro gikomeze kuba icyo ijambo ryawe ritubwira ko ntakiba batari ubushake bwawe

gogo Kuya 20-09-2016

MANA KO WUMVA KOKO WAMUTABAYE

kibibi Kuya 20-09-2016

Mana ongera ugaragaze ukuboko kwawe gufite imbaraga

NSENGUMUREMYI Jacques Kuya 20-09-2016

Nyagasani Mubyeyi ugira impuhwe n’ibambe, wowe muganga usumba abaganga bose, rebana impuwe uyu mubyeyi kandi ukomeza umuryango we.
Byose bibe uko ushaka Nyagasani kuko imigambi yawe n’iy’abantu bidahura.

valens Kuya 20-09-2016

Nukuri birababaje ndetse cyane rwose, Mana tabara tabara kdi nziko ntakikunanira. uyu muryango urabaye wuhe igisubizo mana.

pacifique mukamunyurwa Kuya 20-09-2016

Mana weee,Tabara uno mubyeyi tuzatambutsa amashimwe yawe.arababaye mana we,ita ku marira yuno mwana.wumve gusenga kw’ abana bawe.

kwizera Kuya 20-09-2016

Mana umva gusenga kdi uzigaragaze yuko ur’imana tabara families ubazanire ubwiza bwawe babone ko uriho kd uzahoraho wiyibagize iminsi yubugoryi bwacu wumve gutaka kwacu.

Nana Kuya 20-09-2016

Uwiteka Mana Ishobora byose ndakwinginze ngo ukize uno mudamu, umuryango we urababaye cyane, ndakwinginze ngo ubahoze amarira yose barize kuko ushobora byose ntakikunanira, ibidashobokera abana ba abantu wowe urabishoboye, uruta aba doctors bose bo kwisi, twabonye ibitangaza byinshi wakoze, wazuye Razaro wari umaze iminsi 4 mumva ndakwinginze Gitare cya Mahanga ukize uno mudamu kugira ngo abanyarwanda bose bamenye ko ariwo wowe Mana ni mw’izina ryawe nsenze nizeye Amen.

Alice Kuya 20-09-2016

Mana uri nkuru ukora ibikomeye byananiranye ntawagereranywa nawe. uko wari uri nubu niko uri ntuhinduka. Razaro we yari yarapfuye yaraboze yaranutse ariko waramuzuye arakira aragenda. iby’uyu mumama rero wabishobora ugakora igitangaza ibi byose bikaba byarabaye kugira ngo wiyubahishe. Bikore Mana bikorere kwiyubahisha rema ishimwe mu bantu batakuzi bakizwe n’abaganga b’ibitaro bya Kanombe bakumenye ko uri Imana ishobora byose. Urakoze ko unyumvise nsenze nizeye ko ubishoboye mu izina rya Yesu. Amen

manu Kuya 20-09-2016

Mana kiza uyu mumama .abomwisi babeshya se ngo barasenga kumaradio ikanombe bara hayobewe ubard satarde gitwaza .....!!!!

Mahoro Kuya 20-09-2016

Uwiteka Mana wumve gusenga kwacu maze ugirire impuhwe uyu mubyeyi umukangure kuko ni wowe ushobora byose ntacyakunanira maze yongere kubonana n’imuryango we !

zzzzzzzz Kuya 20-09-2016

uwiteka isumbabyose wumvegusaba kwababose uzi ububabare bw’uyumuryango kurusha bose ngaho ihesh’icyubahiro nimwizina ryawe yesu tugusabye amen

JOSHUA Kuya 20-09-2016

Imana ya vanye abisilayeli ukabambutsa inyanja itukura,Imana wabanye na Daniel nabagenzi be Imana yabanye na Dawisi,Job,ELIYA nabandi benshi tuzi wakoreye ibikomeye turakwinginze ukore ibikomeye uyumubyeyi akanguke mwizina rya Yesu.Amen

Shyaka Kuya 20-09-2016

Nyagasani Mana ko ari wowe ushobora byose kdi uzi impamvu ibi byose biba koko watabaye uno mubyeyi akabashaka kubonana numuryango we koko. Turakwinginze pee

bigirimana michael Kuya 20-09-2016

Nanyuma yazero irakora nae izobimukorera kuko vyos biba kunteguro yayo igih kizogera yigaragaz yonger imusangiz nabiw #Amen

nkunda Kuya 19-09-2016

Yezu wazuye Razaro ntiyananirwa gukangura ug mugore.

YEZU ndagusenga
YEZU. ndakwizera
.

ThinkBig Kuya 19-09-2016

Mana yanjye, Mana ya Kagame Paul President w’Urwanda, Mana ya Gitwaza, Mana yabanyarwanda, Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Yakobo tabara Uyu mumama kugirango Izina ryawe rirusheho guhimbazwa.

celestin Kuya 19-09-2016

Imana ishobora byose,turakwinginze nk’Imana,twe abana b’abantu twarananiwe ark wowe tuzi ko ushobora byose kuko uri Imana.turakwinginze ,turapfukamye dusabira uyu mubyeyi ngo umukize,Nyagasani ntitugutota amagambo kko ntitugutegeka ark ibyo ushaka kd ushima abe aribyo byigaragaza(biba)Amen

uwineza lisa Kuya 19-09-2016

Imana ikimurinze iyi myaka yose nuko izi impamvu kd simbi ahubwo ninziza kuko izatuma izina ry’Uwiteka rihabwa icyubahiro azakanguka kd azarama arere umwana we.tujye twibuka ko byose nibeberaho kubahisha izina ry’Imana.Mana kora ibikomeye umugarure ibuntu.

Nyirinkindi42 Kuya 19-09-2016

yemwe iyisi nimbi pe Imana ikomeze ifashe uyumugabo nawe arababaje

Nyirinkindi42 Kuya 19-09-2016

yemwe iyisi nimbi pe Imana ikomeze ifashe uyumugabo nawe arababaje

Jani. Kuya 19-09-2016

Humura humura Imana irakuzi ntabwo yazindutse cyanga ngo isinzire ni isaha itaragera ngo ikore imirimo yayo.Isaha igeze Imana izagaragaza ubushobozi bwayo.

justin Kuya 19-09-2016

Numva umuntu umaze imyaka 6 ubwabyo ni igitangaza. nemera kdi Imana ishobora byose ni ukuri uyu yakanguka kugira ngo IMANA itaragaze ko ari Imana nya Mana. dutegereze isaha y’umugambi w Imana twizeye. Amen

-xxxx- Kuya 19-09-2016

Ndabizi ko uri Imana isumva byose kandi tuzi ubuhanga bwawe Yesu mwami wabami niwowe muganga ukomeye kurusha byose nukuri ndakwinginze urebe uyu mubyeyi pe.

1 | 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...