konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Prof. Calestous Juma

Perezida Kagame yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Prof. Calestous Juma
15-12-2017 saa 21:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4766 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje akababaro gakomeye yatewe no kumva itabaruka ry’Umunya Kenya Prof. Calestous Juma, impuguke mu burezi ndetse akaba yari n’umwarimu muri kaminuza ya Havard Kennedy School.

Prof. Calestous Juma wavutse tariki 9 Kamena 1953, yatabarutse kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, aguye I Boston aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bwa Cancer, bikaba bivugwa ko apfuye nyuma y’icyumweru kimwe na nyina umubyara yitabye Imana

Perezida Kagame nk’umwe mu bavuga ko bari bazi ubuhanga n’ubwitange bw’uyu mugabo yavuze ko Afurika ihombye umuhanga mu guhanga udushya agamije guteza imbere uburezi bwa Afurika

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Prof .Calestous Juma ndetse ahamya ko Afurika ihombye cyane impuguke ndetse akaba n’umuhanga mu guhanga udushya, akaba kandi yari n’umutungo ukomeye wa Afurika.

Mu mwaka wa 2013, Prof. Calestous yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye muri Afurika abikesha ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye yagiye agiramo uruhare akanabihererwa ibihembo byinshi. Uyu mnugabo kandi yigeze no kuba umunyamakuru mu binyamakuru bikomeye birimo na Dail Nation.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
dada Kuya 16-12-2017

RIP Juma,imirimoye arayishoje .umuryango ukomeze kwihangana.twese niyo nzira.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...