konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RwandAir izanye indege 2 nshya z’igitangaza, ihita yuzuza indege 10 zose hamwe - Amafoto

RwandAir izanye indege 2 nshya z’igitangaza, ihita yuzuza indege 10 zose hamwe - Amafoto
14-09-2016 saa 13:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8099 | Ibitekerezo 1

Indege yo mu bwoko bwa Air bus A330-200 n’indi ya A300-300 za sosiyete y’indege ya RwandAir kuri uyu wa Gatatu zageze mu mujyi wa Toulouse mu Bufaransa aho zigomba kuvanwa ziza mu Rwanda. Izi ndege zifite umwihariko wo kwihuta no gutwara abantu benshi, zije zisanga izindi 8 zakoraga ingendo ngufi n’iziringaniye zirimo boeing 737 enye, na Bombardier Q400 ebyiri n’izindi Bombardier ebyiri za CRJ-900. Rwandair izifashisha izi ndege kuri ubu zizaba zibaye 10 mu kwagura ingendo zihuza Kigali n’ibice binyuranye by’isi.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2015, RwandAir yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Airbus yo kuzayiha indege za A330-200 na A330-300, zizafasha iyi kompanyi kwagura ingendo zayo i Burayi no muri Asiya. Buri ndege muri izi, yaguzwe akayabo kari hagati ya miliyoni 250 na 300 z’amadolari, ni ukuvuga hagati ya 210.000.000.000 na 240.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda ariko akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.

Indege ya A330-200 ya RwandAir, mu minsi ishize yakoze urugendo rwayo rwa mbere rw’igerageza.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ifite imyanya y’abantu 244, irimo imyanya 20 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, imyanya 21 y’abanyacyubahiro bo mu rwego ruciriritse ndetse n’imyanya rusange 203. Hanyuma iyo mu bwoko bwa A330-300 yo ifite imyanya 274, ikaba irimo 30 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, 21 y’abanyacyubahiro baciriritse ndetse n’imyanya 223 ya rusange.

JPEG - 140.2 kb
JPEG - 37.3 kb

Indege ya A330-300 ni indege y’akataraboneka

Izi ndege zombi zifite moteri zo mu rwego rwo hejuru za Rolls Royce Trent 772B, buri imwe muri izi ikaba ifite moteri ebyiri kandi izi ndege zirimo internet itangwa n’ingufu z’ihuzanzira z’icyogajuru. Intebe ziri muri izi ndege ni izo mu bwoko bwa vantage XL, kandi RwandAir, niyo ya mbere muri Afrika y’Uburasirazuba yaciye agahigo ko gukoresha izi ndege zirimo intebe zo mu bwoko bwa Vantage XL.

JPEG - 44.4 kb

Izi ntebe zo mu bwoko bwa Vantage XL zikorwa n’uruganda rwa Thompson, ziri mu gice cy’abiyubashye muri izi ndege za RwandAir, zikaba ari intebe zifasha uzicayemo kutaruha no kuryoherwa n’ibyicaro, zikaba zishobora guhindurwamo uburiri cyangwa ibiro (office) bitewe n’icyo uzicayemo yifuza.

JPEG - 103.8 kb

Izi ntebe z’akataraboneka zikaba zimenyerewe mu ndege z’amakompanyi akomeye cyane ku isi nka Qantas nk’uko urubuga rutangaza amakuru y’ibijyanye n’indege airinfo rubitangaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
beh Kuya 14-09-2016

Oyeee Rwanda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...