konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ugiye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, ahabwa imbunda, amasasu n’agakingirizo

Ugiye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, ahabwa imbunda, amasasu n’agakingirizo
14-07-2016 saa 07:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4286 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, avuga ko hadashobora kurindwa imipaka n’ubusugire bw’u Rwanda ngo hirengagizwe kurinda ubuzima bw’abantu, bityo n’umusirikare winjiye mu ngabo z’u Rwanda akaba ahabwa imbunda n’amasasu ariko bakamuha n’agakingirizo gashobora kumurinda kwandura virusi itera SIDA.

Ibi Minisitiri Gen James Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016, ubwo yari mu bitaro bya gisirikare i Kanombe muri gahunda bifatanya na Imbuto Foundation igamije gukora ubukangurambaga mu kurwanya ubwandu bw’abakoko gatera SIDA mu bangavu n’ingimbi.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima n’iza gisirikare bari mu bateraniye muri iki gikorwa

Mu ijambo rye, Gen James Kabarebe yavuze ko nta kamaro ko kurinda imbibi z’igihugu mu gihe haba hatarindwa n’ubuzima bw’abantu, ari naho yaboneyeho kuvuga ko abasirikare badahabwa imbunda gusa, ahubwo banahabwa udukingirizo. Yagize ati: “Ntacyo byaba bimaze kurinda imbibi z’igihugu utarinda ubuzima bw’abantu, buriya n’abagiye kwinjira muri RDF tubaha imbunda, amasasu n’agakingirizo. N’agakingirizo muri RDF ni intwaro.”

Muri ibi bitaro, hashyizwe imbere na gahunda yo kwisiramuza hagamijwe kongerera urubyiruko amahirwe agera kuri 60% yo kuba batakwandura virusi itera SIDA, gahunda yashimwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, agasaba ko yarushaho gushyirwamo ingufu ikagera kuri benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...