konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuganga wa CHUK yapfiriye mu kazi, biravugwa ko yazize ubucye bw’abaganga

Umuganga wa CHUK yapfiriye mu kazi, biravugwa ko yazize ubucye bw’abaganga
25-09-2016 saa 05:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27157 | Ibitekerezo 30

Dr Bisetsa Aphrodis wari umuganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, yapfuye aguye mu kazi kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’iminsi ibiri nawe arwariye muri ibi bitaro, hakaba hari abakozi bagenzi be bemeza ko ubucye bw’abaganga bwatumye akora ubutaruhuka kandi nawe arwaye bikaba bikekwa ko ari intandaro y’urupfu rwe.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Dr Bisetsa Aphrodis yari mu kazi mu bitaro bya CHUK kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 ndetse akaba yaranaharaye, hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nabwo akaba yarazindutse ashaka gukomeza akazi nk’ibisanzwe, akaza kugwa hasi agahita ashiramo umwuka.

Dr Bisetsa Aphrodis nawe yari arwaye ariko yapfuye ari mu kazi

N’ubwo yakoze ubutaruhuka, nawe yari arwaye nk’uko byemejwe na Dr Hategekimana Theobald uyobora ibitaro bya CHUK, akaba yaratangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Dr Bisetsa yari amaze iminsi ibiri nawe arwariye muri ibi bitaro asanzwe akoramo.

Dr Faustin Ntirenganya uyobora ishami ryo kubaga abarwayi (Surgery) mu bitaro bya CHUK ari naryo shami nyakwigendera yakoragamo, nawe yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Dr Bisetsa yaguye mu kazi, ariko ahakana iby’uko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’uko ubucye bw’abaganga bwatumye abura umusimbura mu gihe yakoraga nawe arwaye.

Dr Bisetsa yapfuye akiri umugabo muto, yasize umugore n’abana bato

Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga buvugwa muri CHUK, si umwihariko w’ibi bitaro gusa kuko ari n’imbogamizi ku bitaro bya Leta muri rusange. Muri Gicurasi uyu mwaka, uwari Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yabwiye abanyamakuru ko abaganga benshi bareka akazi ka Leta bakajya gukora ahandi mu mavuriro n’ibitaro byigenga kubera ikibazo cy’imishahara bahabwa na Leta iba iri hasi cyane.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko idafite ubushobozi bwo kubuza abaganga kujya aho bifuza mu gihe bubahirije amasezerano bagiranye na Leta ubwo yabishyuriraga amashuri, dore ko umuganga wishyuriwe na Leta ategekwa kuguma mu mavuriro ya Leta akarangiza nibura imyaka 3 iyo ari umuganga usanzwe, naho muganga w’inzobere warihiwe amashuri na Leta we akaba asabwa kumara nibura imyaka 4 atahavuye .

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yo ivuga ko umuganga wabyigiye ugitangira ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ku kwezi, hanyuma ubona menshi akaba ashobora kugeza mu bihumbi 900 ku kwezi. Uyu mushahara ariko ngo ni mutoya cyane ugereranyije n’utangwa mu mavuriro yigenga aho umuganga ashobora gukuba inshuro zigera kuri 3 umushahara ahabwa iyo akorera Leta.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 30
Emmanuel Kuya 28-09-2016

Dr imana imwakire mubayo igihugu kibuze umuntu waruzi umurimo kbs

Prudence Kuya 27-09-2016

Imana yo mw’ijuru irebera hose icyarimwe izagororera buriwese ikurikije ibyo yakoze niba Dr Bisetsa yararwaye agasabwa kugaruka kukazi atari yacyira neza ntagushidikanyako umunaniro ariwo wamuhitanye!!!!iyo azakuba mukiruhuko se yarikugwa gute?ubuyobozi bukwiriye kujyira icyo bubikoraho butabare abasingaye nahubundi tuzashira.Akazi ko mubitaro gakenrye umuntu muzima ngirango abahakora murabizi kuko harubwo wikubita hasi kdi utarurwaye how much more someone who has been sick..this is too bad..May God confort his family left behind his wife and kids take care of them as he was taking care of patirnts until he died on duty.

Damas Kuya 26-09-2016

Baca umugani ngo agasozi kagusabye inyama ntukazirenza, iyo umunsi w’umuntu wageze, ikizamwica nacyo kikaba gihari n’aho azagwa byose iyo bihuriranye ntakundi urigendera, tureke kuvuga byinsi.

bv Kuya 26-09-2016

abaganga bake muri chuk nakazi kenshi kahaba byo nikibazo kizateza ingaruka nyinshi pee!!

Mahoro Kuya 26-09-2016

Dir BISETSA Aphrodis, Imana Ikwakire mu bayo.
R.I.P.

plamedi Kuya 26-09-2016

yoooooooo
twarakoranye mubitaro bya Butaro
Hatabarutse intwari
Tubuze umukozi nyawe
Nyagasani yibuke ubwitange n’umurava byakuranze akugororere akwicaze iruhande rwe .
Ruhukira mu mahoro dr Aphrodis

gikundiro Kuya 26-09-2016

Chuk iyo nyitekereje ndwara umutwe. Kuko yatumye nzinukwa. Ubu njye narahasezeye njya gushyira ubwenge ku gihe. Urebye nabi wasara ukajya caraes da. HARI itoneshwa ku Bantu bamwe abandi bagakandamizwa. abayobozi baho nta motivation bagira ku abakozi. Burya Uzi ko baguhaye amahoro wakorera make kandi ugakorana umutima. Mwiza. Hari uwitwa DN we afite mukushi ku mutima. Ntabwo baconsidera imvune kariya kazi kagira. Es

Muzehe Kuya 26-09-2016

kki abantu bavuga ukuri mukazanamo ibindi
nkawe @hey uravugako yishakira amafaranga wabisomye hehe muri comment yatanze!ahubwo buriya biba bibariye ahantu kko babashyize kukarubanda ibyo mukora bikaba bimenyekanye,nubwo kumenyekana atariko gusubizwa

gh. nagahinda peee Kuya 25-09-2016

RIP Dear DR, gusa leta nidakemura ikibazo kimikorere irenze ubushobozi bwumubiri ufite cyane cyane kubaganga abazapfa nibenshi

didy Kuya 25-09-2016

Yooo! Birababaje pe, amagara ntaguranwa amagana, nibabahembe macye ariko nibura babahe igjhe cyo kuruhuka, bashyiremo abandi baganganga. Naho kongera umushahara, ubundi bakagukoresha ubutaruhuka nabyo bizabica cg bigire ingaruka ku barwayi. RIP Dr Aphrodis

hey Kuya 25-09-2016

@TURABABAYE BIKABIJE wowe niba unakora chuk ikigaragara ushobora kuba wishakira cash cyane kuruta uko ukunda akazi kawe k’ubuforomo niba ari ko ukora kandi wahisemo!otherwise waba warasezeye ku kazi nkurikije complaints ufite!kandi wanabyivugiye uti Dr Theobald yavuze ko imiryango ikinguye ko ushaka kugenda yagenda,ko abakeneye akazi ari benshi!and that is true!

hey Kuya 25-09-2016

@TURABABAYE BIKABIJE wowe niba unakora chuk ikigaragara ushobora kuba wishakira cash cyane kuruta uko ukunda akazi kawe k’ubuforomo niba ari ko ukora kandi wahisemo!otherwise waba warasezeye ku kazi nkurikije complaints ufite!kandi wanabyivugiye uti Dr Theobald yavuze ko imiryango ikinguye ko ushaka kugenda yagenda,ko abakeneye akazi ari benshi!and that is true!

salama Kuya 25-09-2016

yoooooooo!!!! niyigendere! adusizehe koko!!! mbeg agahinda! imana imwakire mubayo

tecla mwiza Kuya 25-09-2016

Mujye muvuga amakuru mwabanje kubaza nezaa. Dr bisetsa yaguye kuwakane ubwo yarari kubaga umurwayi bahita bamubaga basanga yaviriranye mumutwe hama yitaba Imana kuwagatandatu.. ntago kuwagatandatu yarakiri mukazii yararwaye cyne..

jb Kuya 25-09-2016

Imana imwakire gusa hakurikiranwe ko ntaho biburiye makazi kenshi erega muri sante hari akazi kenshi cyane kandi umushahara mucye ababishinzwe babyigeho. RIP Docteur Bisetsa Imana imwakire mubayo

-xxxx- Kuya 25-09-2016

Birababaje nubwo umukuru abihakana yazize umunaniro kuko yarakoze kabiri yikurikiranya yinjiye mwibagiro yikubita hasi. Leta nigire icyo ikora pe. Izakore igenzura izasanga bababaje.

manasseh Kuya 25-09-2016

RIP

theos philos Kuya 25-09-2016

gusa abayobozi nibige kuvuga neza
kuko nabyo biri mu muco nyarwanda pe!!!!! BISETSA nagire iruhuko ridashira gusa abasigaye bihanganire umurimo naho ubundi ntibyoroshye!!

uwawe marie claude Kuya 25-09-2016

Dr Imana imwakire mu bayo apfuye akiri Muto gusa Chuk bafite ikintu cyo gukandamiza abakozi cyane cyane Admin wabo we Ngo ntashaka Ko abakozi bongezwa wagirango Ni aye atanga

Etienne Kuya 25-09-2016

RIP Papa Kennedy! umugabo witangiraga umurimo

Turababaye bikabije Kuya 25-09-2016

RIP dr bisetsa.igihugu kibuze umuntu winyangamugayo wakundaga akazi cne.
ngarutse kuri CHUK,hakwiriyeko leta igira icyo ikora.mugihe hemewe ko umukozi wa leta akora amasaha 180 mukwezi,CHUK ho muri department ya nursing bakora 216,kdi ayo ya extra ntibayahembera yewe ntiwanayasabamo ka day off ngo ukabone.harimo itoneshwa rikomeye aho abantu nahabwa boursse yo kwiga,aho biga iminsi 3 mucyumweru,abayobozi bakaba bemerewe gukora iminsi ibiri isigaye nukuvuga jeudi et vendredi ark abatari abayobozi bo bakabategeka kuzuza amasaha.tekereza kubyukira mwishuli du lundi au mercredi utaha 17h,tutirengagije na volume yamasomo,then kuva jeudi kugera dimenche ukaba uri mukazi,bigahora gutyo amezi namezi wavuga gato ngo bariya nabayobozi bafite ubudahangarwa mwebwe ba nyagaforomo mudafite!!!!!
iyo care uzaha abarwayi unaniwr ni iyihe!gira se ngo wumvishe bikurenze wivuze baguhe nka ka sick leave!baratangira bakavuga ngo wirwaje,yewe rimwe na rimwe bakanayanga!
naho ibyabo ba resident byo systeme bigamo iragoye nukwiturira mubitaro.sinibaza nukuntu biga kdi baba bakora bonyine ba seniors bagiye gushaka umugati ahandi kko bahembwa duke,akazi barakabaharira bakabapangira am rooster akaze aho umuntu akora plus de 24h ashoreranye kdi bikaba aruko bigomba kugenda!!!
nyine uwitahiye abaye igitambo cya benci, ahari leta yahaguruka ikareba ukuntu umukozi muri CHUK arengana nta kivugira.byose hariya byicwa nabayobozi biyo hejuru bigize intavugirwamo,badashaka gukemura ibibazo byabo bayobora.kdi erega ni mugihe kko turavunika bagahembwa, nyakubahwa theobald we yaranavuzengo amarembo arakinguye,ushaka azagende,abakeneye akazi ni benci
ni akumiro gusa!!!!

monika Kuya 25-09-2016

RIP

muri iyi minsi abaganga bo baraza guhitanwa n’umunaniro, akazi kaba kabarenze cyane cyane ku izami, benshi bataha batabasha no kuvuga

Rukara Aime Kuya 25-09-2016

Yoooo disi birababaje kwitangira ubuzima bw’abandi,urara amajoro uvunika ubudasinzira,wowe wagera aho wari ukeneye ugufasha ntihaboneke umuntu wabibonera ubushobozi,gusa Imana yamuremye iramwisubije imusubije iwabo aho yamukuye kuko niyo ihazi!tujye tugerageza kubyakira,dusabire abo asize!Uyu muganga ndamuzi twarakoranye yari umuntu muzima pee!ukunda abarwayi;ari umuhanga cyaneee!!ikindi kandi ari umuntu mwiza usabana,uhora akunda gusetsa abantu nk’uko yitwaga bisetsa!Imana imwakire mu bayo yabaye urugero kuri benshi ndabizi neza!!!Dr iruhukire mu mahoro witahiye witangira abandi Imana izabiguhembere!

Diaro Venuste Kuya 25-09-2016

R.I.P my senior Dr,you have been such an important person to us undergraduate and patients in particular...these tears are sign of your enormous love and commitment to your work!

uwera Kuya 25-09-2016

iyi ni faiblesse yabayobozi benshi muri iki gihe,uriya mwana wakubiswe na dasso mayor ati nta kibyemeza,nkaho hari camera zihari,kdi abari bahari barabyemeza,nizindi ngero nyinshi za bagenzi be batitwara neza mu baturage,none chef de service ngo nta cyemeza ko dr yazize akazi kenshi?Ikitabyerekana se niki?niba umuntu amaze 2days avuye mu bitaro,ukamukoresha amanywa ni joro ,yakagombye kuba ari muri repos namanywa atarayashobora,wasanga yarakwatse ikiruhuko ukakimwima w@rangiza ukavuga utyo,niyigendere Imana izamwibukire ubuzima bwe yatanze kubwabanyarwanda agasiga ntaho agejeje abana be kdi aribo yakoreraga.Ndihanganisha umufasha we numuryango avukamo nabo bakoranaga kuko burya kwa muganga uwo mukorana aba arumuvandimwe.gusa muhindure gestion du personnel muri sante,kuko birarenze,aho ushaka gukingiza umwana bati wamuhaye umukozi wo murugo akamujyana ko nta bakozi bahari,nkaho umukozi afite ibere ryo guhoza umwana bamuteye inshinge,nimugerageze guha agaciro bagenzi banyu batari abayobozi kuko hejuru hari Imana izababaza uko mwayoboye mu isi

Rukara Aime Kuya 25-09-2016

Yoooo disi birababaje kwitangira ubuzima bw’abandi,urara amajoro uvunika ubudasinzira,wowe wagera aho wari ukeneye ugufasha ntihaboneke umuntu wabibonera ubushobozi,gusa Imana yamuremye iramwisubije imusubije iwabo aho yamukuye kuko niyo ihazi!tujye tugerageza kubyakira,dusabire abo asize!Uyu muganga ndamuzi twarakoranye yari umuntu muzima pee!ukunda abarwayi;ari umuhanga cyaneee!!ikindi kandi ari umuntu mwiza usabana,uhora akunda gusetsa abantu nk’uko yitwaga bisetsa!Imana imwakire mu bayo yabaye urugero kuri benshi ndabizi neza!!!Dr iruhukire mu mahoro witahiye witangira abandi Imana izabiguhembere!

Peace kakibibi Kuya 25-09-2016

RIP Dr Bisetsa wari inyangamugayo, Kandi ukunda umurimo , intangarugero .. Tubuze umuntu igihugu cyari gitezeho byinshii .. Imana ikwakire Mu bayo!

Nduwayezu Gervais Kuya 25-09-2016

Dr Aphrodis imana imwakire muzi dukorana mu bitaro bya Gisenyi yitangira akazi akunda abarwayi so umuryango we wihangane kandi numuryango nyarwanda ubuze umwe mubiyemeje kubungabunga ubuzima bw’abany

Charles Kuya 25-09-2016

Condoleances kuri famille ye. IMANA imuhe kuruhukira mu mahoro.

muremyi Kuya 25-09-2016

ooooohh ! ibi bintu binteye agahinda sinababwira reba nawe uko yarakiri umusore! ikigaragara nuko abaganga bita kubandi ndetse rimwe na rimwe bakiyibahirwa ariko ikibabaje kurishaho nuko badahabwa agaciro bakwiye nizereko nibura urupfu rwuyu muganga rutuma nibura abasigaye bibukwa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...