konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore yibye uruhinja ahita ajya mu bitaro bya Rwinkwavu abeshya ko yarubyariyeyo

Umugore yibye uruhinja ahita ajya mu bitaro bya Rwinkwavu abeshya ko yarubyariyeyo
17-09-2016 saa 15:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10252 | Ibitekerezo 7

Umugore usanzwe afite umugabo, yibye uruhinja rw’ukwezi kumwe ahita ajya mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu karere ka Kayonza, ahita abeshya umugabo we ko yabyaye umwana w’umukobwa ndetse anabihamiriza baramukazi be ariko baza kumutahura, uyu mwana akaba yari yamwibiye mu isoko rya Kabarondo kuwa Kane tariki 15 Nzeri 2016

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2016, nibwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyabagejejeho inkuru y’umubyeyi wibiwe umwana mu isoko rya Kabarondo, uyu mwana akaba ari we wafatanywe umugore wari wamwibye akabeshya ko yamubyariye mu bitaro bya Rwinkwavu.

Mu masaha y’umugoroba wo kuwa Kane tariki 15 Nzeri 2016, umugore witwa Nyirandikubwimana Ernestine yacuruzaga inyanya mu isoko ryo mu murenge wa Kabarondo, haza kuza umugore wamusanze arimo kwakira abakiriya agahagarara iruhande rwe nawe ameze nk’umukiriya, ariko agakomeza kuvuga ko afite umwana mwiza. Igihe cyaje kugera Nyirandikubwimana Ernestine abona abakiriya benshi baguraga inyanya, maze uwo mugore amusaba ko amuha umwana akamumufasha akabanza akabagarurira, ni uko uwo mugore ajya hirya gato avuga ko agiye kugura umutobe, nyina w’umwana akebutse abura aho arengeye atangira gutabaza mu isoko ryose ariko baramushaka baramubura.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yadutangarije ko uyu mugore wibye umwana yamaze gufatwa ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukira mu karere ka Ngoma. IP Kayigi avuga ko uwo mugore yitwa Mukanzabarushimana Epiphanie, nyuma yo kwiba umwana akaba yarafashe moto akajya mu bitaro bya Rwinkwavu, akajya aho abana barwarira agahamagara umugabo amubwira ko yabyaye.

IP Kayigi ati:"Akimara kwiba umwana yahise yirukanka ajya mu bitaro bya Rwinkwavu, yagiye ateze moto, ajya aho abana barwarira, amaze kwinjira mu bitaro by’abana ahamagara umugabo amubwira ko yabyaye, bukeye afata inzira ajya iwabo muri Ngoma. Ubwo ariko uko bimeze, we yashakanye n’umugabo, mbere ariko yo gushakana barabanje babyarana batabana, uwo mugabo yari afite undi mugore ariko uwo mugore ngo akaba atabyara. Noneho abyaranye n’uriya amukodeshereza muri Ngoma mu mujyi, umwana wabo mukuru afite imyaka umunani. Ubwo rero yaje kubyara uwa kabiri arapfa, yapfuye mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize. Noneho kuva icyo igihe akabona ntabwo yongera gusama, noneho umugabo atangira kumubwira ati ariko nakuzanye kugirango ubyare none nawe ubaye nka kanaka? Baramukazi be nabo bakamubwira bati ariko se ko udasama? Undi ageze ahongaho yiga ubwenge bwo kuzajya ababwira ko atwite."

JPEG - 42.5 kb

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba

IP Emmanuel Kayigi asobanura ko kugirango uyu mugore afatwe, byaturutse ku kuba yarageze iwabo baramukazi be bakwitegereza umwana bakabona amaze igihe avutse kandi undi yarabeshyaga ko yaraye abyaye. Yakomeje agira ati: "Ubwo rero uko byaje kumenyekana, agarutse mu rugo kubera ko abantu bari basomye iriya nkuru... bagize amatsiko yo kumva kubyara kwe bihuriranye n’uko hari umuntu wabuze umwana, baramukazi be nibo babaye aba mbere mu gutahura ibyo bintu. Bahise bamwegera bati duterure umwana, barareba bati ese umwana ko agaragara nk’umwana umaze iminsi avutse? Baramushukashuka bareba ku mukondo basanga urureri rwaratakaye, bati ese umwana avuka adafite n’urureri? Bati tubwize ukuri uyu mwana si uwawe, abona bamutahuye ababwira uko byagenze, niko gufatwa."

Uyu mugore Mukanzabarushimana Epiphanie, yivugira ko Kuwa Kane tariki 15 Nzeri 2016, yagiye mu isoko rya Kabarondo yabona umwana wa Nyirandikubwimana Ernestine akumva aramukunze kandi ibyo kumwiba akumva bimujemo, agahita yiga amayeri yo kumushukashuka no kumurangaza akamumutwara. Avuga ko nawe atazi uko byaje, ngo ari satani wamuteye. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukira mu karere ka Ngoma, naho umwana yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Rukira mu gihe atarashyikirizwa nyina.

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: Kayonza: Umubyeyi yibwe uruhinja rw’ukwezi n’uwo yita umugore w’umusirimu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
hassan jackson Kuya 22-09-2016

maze uwomubyeyibamubabarirekukonawesiwe

jojo Kuya 19-09-2016

ahubwo leta nishake ukuntu yakwigisha imiryanga kudaha akato no kudahoza kunkeke umugore utabyara cy se uwatinze kubyara kuko n’ikibazo giteye inkeke muri societe nyarwanda!

Piyerre Kuya 18-09-2016

tugeze mubihe bigoye tuligukomanga kwiheleze imana ilebe agahinda afite maze imuhe umwana kuko nawe siwe

Dusabe Kuya 18-09-2016

Uyu mujura atandukanye nabandi kuko we akeneye umwana (urubyaro) uretseko atakagombye kwiba kuko harabajugunya abana babo yari gushakisha abo bakamuha umwana aho kumujugunya mumworohereze ibihano kuko nininjiji cyane ibyo yakoze byerekana ubujijibwe !

Jane Kuya 18-09-2016

Ibi byose biterwa ninkeke aba ahozwaho mumuryango nkaho urubyaro umuntu arwiha. Plz stop harraassing those women coz they are not getting pregnant.

Dona Kuya 18-09-2016

Nibazaga amaherezo uko uyu mubyeyi azabigenza kugirango abone umwana we,none,Imana ishimwe!

Didi Kuya 18-09-2016

Ubwo atabagoye nibamubabarire,umugabohubwo nawe abyakire

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...