konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyamakuru Eminente ufunzwe arembeye bikomeye muri CHUK, umuryango we uratabaza

Umunyamakuru Eminente ufunzwe arembeye bikomeye muri CHUK, umuryango we uratabaza
4-12-2017 saa 11:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14292 | Ibitekerezo 11

Mugabushaka Jeanne de Chantal, wamamaye mu Rwanda nk’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, arembeye bikomeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), umuryango we ukaba utabaza uvuga ko ubuzima bwe buhagaze nabi nyuma y’uko amaze umwaka afungiwe muri gereza y’abagore ya Nyarugenge izwi nka 1930.

Eminente wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Contact FM, Isango Star, Radio 10 n’izindi, yatawe muri yombi tariki 28 Ugushyingo 2016, aburanishwa ku byaha yari akurikiranyweho. Mu rubanza rwe, hagitangira iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yakunze kuvuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye, agasaba ko yaburana adafunzwe kugirango abone uko yivuza ariko ubushinjacyaha bwagiye buvuga ko ibyo bidafite ishingiro kuko Leta ivuza imfungwa n’abagororwa.

JPEG - 91.4 kb

Eminente arembeye muri CHUK ndetse yarabazwe ariko hari imiti umuryango we uvuga ko babuze kandi ikaba ihenze batabasha kuyigura

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakatiye Mugabushaka Jeanne de Chantal hamwe n’umuvugabutumwa Apotre Bizimana Ibrahim, aba bombi bakatirwa ko bagomba gufungwa imyaka itatu n’amezi abiri no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Aba bombi ariko bahise bajurira, bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse ubujurire buzaburanishwa muri Mutarama umwaka utaha.

Bamwe mu bagize umuryango wa Eminente, babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko amaze igihe amerewe nabi muri gereza ndetse ko kwivuza afunzwe bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, bitewe ahanini n’uko uburwayi afite bwari busanzwe buvurizwa hanze y’igihugu. Umwe muri aba yagize ati: "Ararembye cyane, yajyanywe mu bitaro bya CHUK igitaraganya tariki 27 Ugushyingo 2017, bukeye bwaho yarabazwe kubera ikibazo cya kanseri (cancer) afite ku kuguru kw’ibumoso. Ubusanzwe mbere y’uko afungwa yarwaraga cancer ku maguru yombi ku gice cyo hasi, nyuma haziyemo na diyabeti. Atarafungwa yajyaga ajya kwivuriza muri Amerika mu mujyi wa Boston. Ubu nta bushobozi dufite bwo kumuvuza kumugurira imiti kuko ubuyobozi bwa gereza bwamubwiye ko agomba kwigurira imiti, kandi irahenze cyane. Mbere yari afite abaganga bamukurikiranaga bo hanze ariko kuko afunzwe ntibishoboka, n’ahantu arwariye muri CHUK yasabwe kwiyishyurira icyumba cy’ibitaro"

Umuryango wa Eminente uvuga ko kugeza ubu atarahamwa n’icyaha kuko yajuririye igihano yahawe, ugasaba ko yafungurwa by’agateganyo akabona uko yifuza nk’uko bikwiye. CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, we yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Mugabushaka Jeanne de Chantal bakunda kwita Eminente, ari mu bitaro bya CHUK kandi akaba akurikiranwa n’abaganga, akaba anafite ubwisungane mu kwivuza yahawe na gereza. Iby’uko yaba yiyishyurira icyumba cy’ibitaro arabihakana, akavuga ko inshingano zabo ari ukumuha ubwisungane no kumugeza kwa muganga igihe arwaye kandi bakaba barabikoze. Avuga ko ibijyanye n’imiti yaba ahabwa n’indi itaboneka, byabazwa ibitaro kuko bo babishyikirije umurwayi kandi akaba avuzwa na Leta.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya CHUK ntibyadukundira, icyakoze umwe mu baganga b’ibi bitaro utashatse ko amazina ye atangazwa, yashimangiye ko hari imiti y’uburwayi bwe bigoye kubona kandi ikaba inahenze cyane, gusa ngo iby’uko ubuyobozi bwa gereza bwamusabye kuyigurira byo ntiyabimenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
sam Kuya 5-12-2017

mbanje kwihaganisha uyu muryango gusa famille ya eminate ntiyabura amafraga y’imiti kuko nyina Nyirakigwene imitugo afite hano ikinyinya imiti ntiyabura. gusa dukpmeze kumusengero kuko mugihe ke yagize umumaro naho ubushobozi Kereka Nyira atabishaka naho ubundi burahari pe

Vava Kuya 5-12-2017

Sha nukuri pe birakwiye ko tubimwibukira njye byumwihariko agikora kuri contact fm twijyeze kujyana gusura abana babaga mumudugudu wimfubyi muri kicukiri niboye birakwiye ko tubimwibukira

ella Kuya 5-12-2017

ella2010@gmail.com

Gakuba Kuya 5-12-2017

Ubundi ubwishingizi mu kwivuza bazahindure, iryo Zina ugira ubwishingizi warwara, ntuhabwe, imiti wayigurira ukishyura yose kuki bitaba nkaba Rama ubundi ubwishingizi burakwishyurira nicyo uba wabuguriye

Nana Kuya 4-12-2017

ariko rwose nibamureke afite uburwayi bukomeye .

Diane Kuya 4-12-2017

Mwabantumwe nukuli turebicyo twakorer’uyumubyeyi Kuko harigihe naweyari uwumumaro muli société nyarwanda. Eminante muramwibuka muli "mbigenzente"? Koyashingiye benshi! koyunze ingonyinshi zarizasenyutse! Koyagaruye benshi mumurongo wakimuntu! koyatabarije abataribake bali mukaga! Koyasirimuye akanajijura benshi (smart mindset/thinking)! Koyakoreye counselling (isanamitima) benshi! Ko yaduhuguye tukanamuigiraho inamanyinshi nutuntutwinshi twubwenge na bonnes manières nubutukigenderaho! Koyadushimishaga muli entertainment nibindi! Jyewe byumwihariko namwigiyeho icyobita "le savoir vivre". Nubwonyuma yajeguteshuka kandi ntawebitabaho sumutagatifu, na mugabe yatangiyari intwari alikwaza guteshukanyuma kandibamuciriye inkonizamba bamusazishaneza. Nukuli tumuberimfura nkukoyayitubereye turebuko twamutabara ejotutazaririra mumyotsi ngo RIP, ngosinamenye koyarwaye nibindi nibindi

ingabire Kuya 4-12-2017

ufite inshut ingukunda nawe uyikunda nyuma yaho imana ikavunga ko iyo nshut utariyayo? wakoriki,

Cacana Kuya 4-12-2017

Tumenyereyeko iby,iwacu byose ari itekinika.

ingabire Kuya 4-12-2017

ufite inshut ingukunda nawe uyikunda nyuma yaho imana ikavunga ko iyo nshut utariyayo? wakoriki,

nadia Kuya 4-12-2017

mwabantu mwe mwaretse tugafasha uyumubyeyi koko, konawe aboyatabarije agikorakuli radio ataribake!!!!! kwabo yashingiye ataribake!!!!!! ingo yunze zalizigiye gusenyuka kwatarinke!!!!!!! inama yatanze kozubatsebenshi!!!!! kotwamuvanyeho impuguro nyinshi nisanamitima nutuntu twinshi twubwenge mwaretse tukagiricyo tumumarira kowumva arembye kandi famille mubigaragara ntabushobozi igifite!!!!! nukuli uyumumama nubwo yagezaho agateshuka kandi ntawe bitabaho ntituri abatagatatifu (na mugabe yatangiyari intwari nyuma arateshuka aliko igihugu kimucira inkonizamba), nukuli natwe dushakuko tumutabara pe, mumuibuke cyanecyane mukiganiro "mbigenzente?" nawe harigihe yigezekuba uwumumaro muli societé nyarwanda!!!!! ataducika ejo tugasigara tuvugango RIP, ngoyarimfura, ngwiyomenya koyarwaye nali kumufasha nibindi nibindi

Manzi Kuya 4-12-2017

Ariko
Eminante yagorwa
ariko sinibaza ukuntu
habuze amafaranga yibitaro
kwa
Dr Mugabushaka nibikorwa
afite.kdi barangiza ngo
yivurizaga USA
ukunugusebanya

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...