konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Agahinda k’ababyeyi ba Pierra Nishimirwe kamarwa n’abafite umutima w’impuhwe n’urukundo

VIDEO: Agahinda k’ababyeyi ba Pierra Nishimirwe kamarwa n’abafite umutima w’impuhwe n’urukundo
14-11-2017 saa 11:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12327 | Ibitekerezo 5

Pierra Abayisenga Nishimirwe, ni umwana w’amezi atanu gusa y’amavuko, akaba ari imfura ya Mukangemanyi Chantal na Nsengumuremyi Jean Paul bamaze umwaka n’amezi macye bashakanye. Uyu mwana, akivuka yagize uburwayi bw’umutima ndetse ubu akeneye ubutabazi bwihutirwa cyane, abafite umutima w’impuhwe n’urukundo bakaba bashobora gutabara ubuzima bw’uyu mwana bakanafasha ababyeyi be bafite agahinda kandi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’imfura yabo.

Ababyeyi ba Pierra Nishimirwe Abayisenga, batuye aho benshi bakunda kwita mu Kiyovu cy’abakene, hafi y’ibiro by’akagari ka Rugenge. Se atwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) agashakira umuryango ibiwutunga, ariko nyina wa Pierra we nta kazi afite. Ni umuryango ubasha kwibonera ibiwutunga bisanzwe ariko nta bushobozi bufatika bafite bwo kuvuza uyu mwana, dore ko n’igihe amaze avurwa ari kinini kuburyo ubushobozi bwarushijeho kubabana bucye.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYA N’UMUBYEYI WA PIERRA HANO:

Nk’uko impapuro zo kwa muganga Ikinyamakuru Ukwezi.com twabashije kubonera kopi zibigaragaza, Pierre yavujwe mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, ibya gisirikare i Kanombe ndetse no mu bitaro bikuru mu Rwanda, byitiriwe umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Prof Mucumbitsi Joseph, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yahaye umuryango wa Pierra raporo igaragaza ko uyu mwana akeneye kubagwa umutima kandi ko nta kindi mu Rwanda bamukorera, ahubwo ko yafashwa n’abaganga bo mu Buhinde. Muri iyi raporo, anasaba ko ababishoboye bafasha uyu muryango kubasha kwigondera ubuvuzi buhenze akeneye guhabwa n’abaganga bo mu Buhinde.

Abayisenga Nishimirwe Pierra n’umubyeyi we Mukangemanyi Chantal

Ababyeyi ba Pierra kugeza ubu ntibarabasha kubona gahunda (Rendez-Vous) y’abaganga bo mu Buhinde kuko nta n’amafaranga bafite, ndetse n’amafaranga asabwa babwiwe n’umwe mu baganga bo mu Buhinde ko ari hagati y’ibihumbi 10 na 11 by’amadolari ya Amerika, utabariyemo amafaranga y’urugendo n’ibindi by’ibanze bakenera mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 10 na 14 babwiwe ko bashobora kuzamarayo. Ubaze iby’ibanze byakenerwa, usanga hakenewe byibuze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni cumi n’ebyiri (12.000.000 Frw).

Muganga w’indwara z’umutima wakoze raporo ivuga ko Pierra agomba kuvuzwa mu Buhinde, yanagaragaje ko byihutirwa cyane kuko namara kugira amezi atandatu, bizagorana kuba yafashwa n’abaganga, nyamara ubu harabura ibyumweru bicye ngo yuzuze ayo mezi atandatu nk’uko n’umubyeyi we Mukangemanyi Chantal abisobanura.

Inkunga yawe uko yangana kose, yagira uruhare mu kurokora ubuzima bwa Pierra

Uyu muryango utewe agahinda n’uburwayi bw’uyu mwana, ndetse bafite impungenge z’uko Pierra yazuzuza amezi atandatu atarabona ubuvuzi kubera kubura ubushobozi, bikaba byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga kurushaho. Basaba inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bafite umutima w’impuhwe n’urukundo, ko babatabara bakabafasha uko babishoboye kugirango umwana wabo avuzwe.

N’iyo yaba inkunga y’amafaranga macyeya, ushobora kubafasha ukayabaha mu buryo bwakorohera. Wakwifashisha MTN Mobile Money ya Mukangemanyi Chantal kuri nimero 0783553025 cyangwa Tigo Cash kuri nimero 0728553024. Wanifashisha iya Nsengumuremyi Jean Paul kuri nimero 0788858141 cyangwa 0728858141. Ushobora kandi gukoresha nimero ya Konti 9399 ibarizwa muri COOPEDU.

GUSANGIZA BENSHI BASHOBOKA IYI NKURU NABYO NI INKUNGA IKOMEYE MU GUTABARIZA UYU MWANA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
dada Kuya 14-11-2017

Nikibazo gikomeye cyane ariko abishyize hamwe ntakibananira.ugiraneza ukayisanga imbere abagiraneza mufashe uwo muryango.Imana ibahe umugisha

bosco Kuya 14-11-2017

jado sha ifashishe ziriya nimero za telephone yaduha umuhuze nuwo mudocter, ukorere umugisha utabara kiri kibondo disi

bosco Kuya 14-11-2017

jado sha ifashishe ziriya nimero za telephone yaduha umuhuze nuwo mudocter, ukorere umugisha utabara kiri kibondo disi

Jado c Kuya 14-11-2017

Nanjye mvite umwana wavukanye icyo kibazo pe, kuburyo nabonanye nabi bahinde baca 13.500.000frw ngo nzamujyane iwabo.gusa ariko nakomeje kuvuza ngira amahirwe docter wiknombe yampaye transfer yo CHUK kumuganga wabana barwaye umutima, uwo muganga wa CHUK rero niwe wanyuma my Rwanda we yampuje nabatera nkunga bakaba bazabaga uwo muhungu wanjye 25/11/2017. So urumva rero inama naguha niyo guhura nuwo mudocter ukorera CHUK bamwita RUSINGIZA yagufasha rwose kandi ndabikwizeza ko mubonanye yagufasha kuko nimuganga wumutima mwiza pe

Maman Kuya 14-11-2017

Yooooh mbega agahinda abagiraneza nibafashe akana disi kwivuza Imana izabitura nukuri

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...