konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Menya ingaruka ziteye ubwoba zizanwa na diyabeti n’uburyo wazirinda hakiri kare

VIDEO: Menya ingaruka ziteye ubwoba zizanwa na diyabeti n’uburyo wazirinda hakiri kare
13-09-2017 saa 08:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3770 | Ibitekerezo 1

Muri iyi minsi abantu benshi bibasiwe n’indwara ikomeye ya Diyabeti (cyangwa se indwara y’igisukari). Ugomba gukurikirana cyane uko isukari igenda ihindagurika umunsi ku munsi, gukora uturimo dutandukanye, kwita ku mirire iboneye ndetse no gukoresha imiti uba wandikiwe na muganga kandi ukayikoresha neza. Aha rero tugiye kurebera hamwe ingaruka mbi za Diyabeti ku mubiri w’umuntu.

Nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwita webmd.com mu nkuru uru rubuga rwahaye umutwe ugira uti ‘Complications of Diabetes’, Dore zimwe mu ngaruka mbi za Diyabeti:

1. Kugira ibibazo by’amenyo ndetse n’ishinya

Diyabeti ituma umubiri ucika intege bigatuma udukoko tuba twinshi mu kanwa, bityo ishinya igatangira kwangirika ndetse ukibasirwa n’indwara zitandukanye z’amenyo. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko abantu barwaye Diyabeti batakaza amenyo inshuro byikubye kabiri ugereranyije n’abatayirwaye. Ni byiza rero kugana muganga w’amenyo igihe wumva utameze neza mu kanwa.

2. Kugira ibibazo mu kureba (Problems with vision)

Diyabeti igira ingaruka mbi ku maso, itera indwara z’amaso bita Glaucoma ndetse no kugira ishaza mu jisho. Ishobora no kwangiza imitsi itembereza amaraso mu maso ibyo bita Diabetic retinopathy. Uko iminsi igenda ishira ni ko amaso agenda yangirika, bikaba byanakuviramo ubuhumyi. Ni byiza kugana muganga w’amaso ugakurikiranwa mu buryo buhoraho.

3. Kwangirika kw’imitsi itwara amakuru mu mubiri (Nerves), imyakura

Abantu benshi barwaye Diyabeti, iyi mitsi itangira kwangirika, ibyo bita Neuropathy. Bishobora kuba ahantu henshi mu mubiri ariko ibice bikunze kwibasirwa ni amaboko, amaguru, ibiganza ndetse n’ibirenge. Ibi nibyo bita Peripheral neuropathy. Bimwe mu bimyetso bigaragara harimo nko kugira ibinya mu mubiri, kumva utuntu tukujomba nk’udushinge mu birenge ndetse no kubabara.

4. Ingorane mu mibonano mpuzabitsina (sexual problems)

Iyo Diyabeti yangije imitsi itwara amakuru mu mubiri ndetse n’itwara amaraso, bituma imikorere y’imyanya ndagagitsina imera nabi, nko ku bagabo bigatera kudashyukwa neza. Ku bagore ubushake buragabanuka bakagira ububababare mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere bukagabanuka cyane. Ni byiza kwiyitaho kugirango wirinde ibyo bibazo byose.

5. Ibibazo by’uruhu

Uburwayi bwa Diyabeti butuma umubiri utakaza ubudahangarwa, bityo udukoko tukaba twinshi tugatangira no kwangiza ibice byinshi by’umubiri harimo n’uruhu. Ni nayo mpamvu iyo umurwayi wa Diyabeti arwaye nk’igisebe gitinda gukira. Ubudahangarwa bw’umubiri buba buri hasi.

6. Indwara z’umutima ndetse n’impyiko

Indwara ya Diyabeti, kubera kwangiza imitsi itembereza amaraso mu mubiri, ishobora gutera ibice bitandukanye gukora nabi. Umutima uri mu bice byibasirwa cyane kuko ari rwo ruganda rutunganya amaraso mu mubiri, gusa si umutima gusa kuko hari n’ibindi bice bishobora kwangirika, aha twavugamo nk’impyiko n’ibindi.

7. Kugira ibibazo mu igogorwa ry’ibiryo

Iyo Diyabeti yamaze kwangiza imitsi itwara amakuru mu mubiri, cyane cyane umutsi ushinzwe igogora bita Vagus nerve, igogora ritangira kugenda nabi. Utangira kugira ikirungurira, isesemi, kuruka, kugugara mu nda, kubura ubushake bwo kurya,… Ibi kandi bishobora no kugutera impatwe (constipation) cyangwa gucibwamo (Diarrhea).

8. Indwara y’ubwonko bita Stroke

Iyi ndwara ikunze kubaho ku barwayi ba Diyabeti, ikaba iterwa no kwifunga cyangwa kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso mu bwonko. Diyabeti rero twabonye ko ishobora kwangiza imitsi y’amaraso, ibyo bikaba byagera no ku mitsi y’ubwonko bityo ukaba warwara stroke ndetse bikaba byavamo n’urupfu.

Wari uzi imiti myimerere yakurinda izi ngaruka zose?

Ni byiza kwitwararika ku bijyanye n’imirire, ibyo unywandetse n’imibereho mu buzima busanzwe, kugira ngo isukari yawe ijye kuri gahunda. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera itagira ingaruka mbi ku buzima, ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo bikomeye nka FDA(Food and Drug Admnistration), ikaba ifasha gushyira igipimo cy’isukari kuri gahunda mu mubiri, ndetse ikanakurinda izi ngaruka mbi za Diyabeti twavuze haruguru iyo wayirwaye. Iyo miti kandi yabasha no kugufasha kuringaniza isukari bikakurinda kuba wakwibasirwa na diyabeti.

Muri iyo miti twavugamo nka: Glucoblock capsule,Balsam pear Tea,Chitosan capsule,… Iyi miti yose nta ngaruka mbi igira ku mubiri w’uwayikoresheje. Ukeneye iyi miti, wagana aho ivuriro Horaho Life rikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.

REBA VIDEO IGUSOBANURIRA BYINSHI KURI DIYABETI HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nyce Kuya 13-09-2017

Twarabamenye sha ntimukaze kutubeshya mushaka kwicururiza.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...