konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Se w’abana bagiye gutakambira Polisi yasutse amarira ku bw’ibyo yakorewe n’umugore

VIDEO: Se w’abana bagiye gutakambira Polisi yasutse amarira ku bw’ibyo yakorewe n’umugore
10-11-2017 saa 14:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17357 | Ibitekerezo 7

Abana babiri bari mu kigero cy’imyaka 8 na 12, kuri uyu wa Kane bazindukiye ku biro by’umurenge wa Kimisagara bagiye gusaba ko Polisi n’ubuyobozi bw’uyu murenge bafungura nyina ubabyara ufunzwe. Icyo uyu nyina yafungiwe, amakuru y’uko afunganywe n’umugabo we n’ibindi bibereyeho byakomeje kutavugwaho rumwe ariko Se w’aba bana yabashije kuvugana n’umunyamakuru, mu gusobanura ibyamubayeho n’uko byagenze kugeza ubu, kwihangana biramunanira araturika ararira.

Ubusanzwe ibi byose bijya kumenyekana, amafoto y’aba bana bari ku biro by’umurenge wa Kimisagara yabanje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko nyina yafunzwe azira gucuruza mu kajagari, ibyo bakunze kwita ubuzunguzayi. Nyuma ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara hamwe na Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, bavuze ko uyu mugore yatawe muri yombi ari kumwe n’umugabo we bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubwambuzi bukoresheje ikiboko bakoreye umukiriya wari waje kunywera mu kabari kabo hanyuma ngo baramwambura barangije baranamukubita.

Ikindi kitavuzweho rumwe, ni ukuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge yari yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bana iwabo atari mu murenge wa Kimisagara ahubwo ari muri Kanyinya. Hari amakuru kandi yavugaga ko Polisi yari yataye muri yombi nyina w’aba bana igatangaza ko yitwa Nyirandikuryaho Francine nyamara ngo aya mazina ari amahimbano.

Aba bana nibo babyukiye ku murenge basaba ko nyina yafungurwa akajya kubitaho

Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, mu bucukumbuzi ikinyamakuru Ukwezi.com cyakoze, twasanze uyu mugore yari yaratandukanye na se w’aba bana, ndetse uyu wahoze ari umugabo we siwe bafunganywe ahubwo yari kumwe n’ihabara rye. Ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye ko Se w’aba bana atuye ahitwa ku Muganza mu murenge wa Kigali, hejuru ku musozi wa Mont Kigali.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu se w’abana witwa Kalisa, yadutangarije ko uyu mugore we ubusanzwe yitwa Ikitegetse Brigitte, ariko ubwo yafatwaga yabwiye inzego z;umutekano ko yitwa Nyirandikuryaho Francine, kandi ngo ibi byo si ubwa mbere abikoze nk’uko byanashimangiwe na Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, wavuze ko ari kenshi yafashwe na Polisi yahaye abantu ibinini bisinziriza agamije kubiba, yafatwa akavuga amazina atandukanye n’amazina ye nyakuri, ndetse ngo no kuri iyi nshuro Polisi yamutahuye yaramaze gukorerwa dosiye ku mazina atari aye.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA SE W’ABA BANA BIKAMURENGA AKARIRA:

Kalisa yatangarije Ukwezi.com ko Brigitte yahoze ari umugore we, acuruza muri gare ya Nyabugogo ariko akaza kwadukana ingeso zitari nziza zirimo no kumuca inyuma, gutaha igicuku, kumwiba n’ibindi bitandukanye. Gusa ngo kuko batari barashakanye byemewe n’amategeko, ubuyobozi bwaje kubasaba ko batandukana ngo batazicana, maze abana babiri bari barabyaranye babaha umugabo ngo abarere. Gusa ngo hashize amezi abiri uyu mugore agiye aho Kalisa atuye, amutwara abana ndetse asahura ibyari mu nzu byose, hanyuma umugabo ababurira irengero kugeza n’ubu ngo ntarongera kubaca iryera.

Uyu mugabo yagaragaje ko yashegeshwe n’ibyo yakorewe n’uyu mugabo ndetse no kuba atazi aho abana be bari kugeza n’ubu, kuburyo byageze aho kwihangana bikanga agasuka amarira. Mu kiganiro cy’amashusho twagiranye, murabona aho asobanura ibyo umugore yagiye amukorera byose, uko baje gutandukana n’uko bihagaze kugeza ubu, ari nabyo byamurenze ararira.

Kalisa avuga ko ubu ashenguwe no kuba atazi aho abana be bari, ndetse yabwiye umunyamakuru ko yumvaga yibwira ko byibuze yaba yababonye akaba abamuzaniye, dore ko ngo n’ubundi umugore yabamwibye yari asanzwe azi kubitaho nka Se wababyaye. Gusa ashimangira ko kuva mbere akibana n’umugore we, babaga ku Kimisagara ndetse nta n’ahandi batuye, na nyina w’abana akaba atarigeze ajya kuba muri Kanyinya.

Aho aba bana baherereye kugeza ubu ntibyatworoheye kuhamenya, dore ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yahamirije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubwo nyina yajyanwaga kuri Parike kuri uyu wa Kane, bamukurikiye akaba atazi irengero ryabo. Kalisa asaba ubuyobozi bwose bwabona abana be ko bwamufasha bukabamuha kuko n’ubwo ari umukene ngo abana be batigeze babura ibyo kurya cyangwa ngo babuzwe amahirwe yo kwiga.

Amakuru mashya Ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye kuri uyu mugore, Ikitegetse Brigitte wari wabwiye Polisi ko yitwa Nyirandikuryaho Francine, ngo ubusanzwe yakoraga akazi k’ubuzunguzayi muri Nyabugogo hanyuma nimugoroba akajya gucuruza mu kabari gaherereye ku Kimisagara, ako kabari ngo yafashagamo umugabo we wahoze ari ihabara rye akaza kumutandukanya na Kalisa babyaranye abana babiri.

Abaturage bo mu gace bakoreragamo ari naho bafatiwe, babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugore yajyaga ashinjwa kenshi gushyira ibinini bisinziriza mu nzoga baha abakiriya babo, hanyuma byagera mu gicuku bakabakura amafaranga mu mufuka ubundi uyu Brigitte agafatanya n’umugabo we bagasohora abo bakiriya bakabaryamisha hanze batazi ibirimo kubabaho. Ibi ngo ninabyo bashatse gukora mu ntangiro z’iki cyumweru bahita batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Flore Kuya 14-11-2017

Hari ikibyihishe inyuma! Ni gute umuyobozi yihadagaza ngo abana yarabaretse baragenda bakurikira umuntu azi neza ko atari "libre"?????

Ni gute umuntu bavuga ko yakorewe dosiye ku mazina atari yo kandi ari umunyarwanda ugomba kuba afite ibimuranga?????

Ba nyamakuru nimukomeze mucukumbure ndabona ishyamba atari Ryeru

Ernest Cheg-valla Kuya 13-11-2017

Njye Mbona Imbereyabyose Ubuyobozi Bwashaka Abana.Hama Bakabashyira Mukibanza Kibabereye?Hama Ubundi Ababyeyi Babo Bagahanwa Namategeko Nkukwabitegekanya.

JUNIOR Kuya 11-11-2017

binteye kwibaza uburyo uyu muyobozi w’umurenge yatumye aba bana bagenda ntaho bafite bajya ndetse ari n’impinja bene ako kageni ubwo nibabura azabisobanurahe? tujye turenga formalite z’akazi tube abantu. muyobozi njye numva wabazwa aho abo bana bagiye, kuko nibo mizero y’ejo hazaza nubwo bavutse mumuryango urimo umwiryane ntibakwiriye kubiryozwa.

JUNIOR Kuya 11-11-2017

binteye kwibaza uburyo uyu muyobozi w’umurenge yatumye aba bana bagenda ntaho bafite bajya ndetse ari n’impinja bene ako kageni ubwo nibabura azabisobanurahe? tujye turenga formalite z’akazi tube abantu. muyobozi njye numva wabazwa aho abo bana bagiye, kuko nibo mizero y’ejo hazaza nubwo bavutse mumuryango urimo umwiryane ntibakwiriye kubiryozwa.

kek Kuya 10-11-2017

ibyabagore nabagabo byo ntibyoroshye kuri bamwe nabamwe gusa uwo mugabo niyihangane niko zubakwa utazize inarashatse azira narabyaye byose arabifite natuze kurira siwo muti

Nshuti Kuya 10-11-2017

Rwose ES ntabwo wagombaga kureka abana utagize ubundi buyobozi ubashyikiriza!! Washoboraga kubashyikiriza uwa Kanyinya waba udafite umwanya ukabishinga undi mukozi w’umurenge akabikurikirana.

MUGABO Kuya 10-11-2017

Ariko ndumva ubuyobozi bw’umurenge bwarakoze amakosa cyane mu kureka abo bana bakagenda batazi iyo bagiye kandi baje kubatabaza.Nkubwo koko uretse no kuba umuyobozi ntiwaba umuntu muzima.Nkubwo wumvise ngo hari uwahuye n’ibyago muri bo ntibyaba bibaturutseho abo bayobozi.Ubundi ba affaire sociale aba ashinzw iki?Ise wabo yihangane azababona.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...