konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Minisitiri w’umurimo na Musenyeri Mbonyintege bari mu ba mbere bemerewe kwambuka Nyabarongo

Minisitiri w’umurimo na Musenyeri Mbonyintege bari mu ba mbere bemerewe kwambuka Nyabarongo
10-05-2016 saa 07:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4418 | Ibitekerezo 5

Nyuma y’uko umwuzure wari wafunze umuhanda Kigali - Muhanga bitewe n’amazi yuzuye mu kibaya cya Nyabarongo hafi y’ikiraro, ku isaha ya saa tatu n’iminota 15 za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, nibwo ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta bufatanyije na Polisi y’igihugu, nyuma yo kubona amazi yagabanutse bemeje ko imodoka zemererwa kwambuka.

Umunyamakuru wa Ukwezi.com wari ku gice cyo hakurya ya Nyabarongo giherereye mu karere ka Kamonyi, yari kumwe n’abaturage benshi bifuzaga kwambuka bajya mu mujyi wa Kigali, barimo abari baraye hafi y’uruzi rwa Nyabarongo bategereje ko hafungurwa. Mu bari bari aha kandi, hari abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye usanzwe atuye i Runda mu karera ka Kamonyi, nawe akaba guhera kuri uyu wa Mbere yarabujijwe n’uyu mwuzure kujya ku kazi.Minisitiri Judith Uwizeye, ni umwe mu bayobozi bari bahejejwe hakurya ya Nyabarongo

Mu bandi bari babujijwe n’umwuzure, harimo umushumba wa Diyosezi gaturika ya Kabgayi, Musenyiri Smaragde Mbonyintege nawe wari umaze umwanya munini hakurya ya Nyabarongo, uyu akaba yanatangaje abantu ubwo yasabaga abashinzwe umutekano ko bamureka akajya kubwira amazi agatuza abantu bakambuka.

Musenyeri Simaragde Mbonyintege yabanje kubwira abashinzwe umutekano ko ashaka kugenda akabwira amazi agatuza

Imodoka zemerewe kwambuka zigana mu mujyi wa Kigali ndetse n’izindi zivayo, ariko abanyamaguru babanje kubuzwa kwambuka kuko hari amazi yari akiri mu muhanda n’ubwo yari macye, bityo bikaba byagaragaraga ko kwambuka n’amaguru bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Abantu bari benshi, ariko abanyamaguru bo ntibemerewe kwambuka Nyabarongo

Guhera mu masaha y’igicamunsi, umuhanda wongeye kuba nyabagendwa uko bisanzwe noneho ibinyabiziga byose byemererwa gutambuka ndetse n’abanyamaguru ntibongera guhezwa, kuko byagaragaraga ko amazi noneho yakamye atakigera mu muhanda.

Izi nizo modoka z’abayobozi zabanje kwambuka ikiraro cya Nyabarongo

Uretse uyu muhanda wa Kigali - Muhanga, amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza, ni uko n’umuhanda Kigali - Musanze wari wafunzwe n’inkangu nawo wamaze gufungurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
mjp Kuya 10-05-2016

Imana ihimbazwe,ese ko twumviseko hateganwa muri 2020 ibishanga byo mumurwa guhindurwa ibiyaga ,noneho umwuzure nubisanga hazacura iki?byabase ari ukuri ?

mjp Kuya 10-05-2016

Imana ihimbazwe,ese ko twumviseko hateganwa muri 2020 ibishanga byo mumurwa guhindurwa ibiyaga ,noneho umwuzure nubisanga hazacura iki?byabase ari ukuri ?

Ernestine Kuya 10-05-2016

Imana ishimwe cyane

Wilson Kuya 10-05-2016

Imana ishimwe cyane

Mucoma Kuya 10-05-2016

Ko mutadushyiriraho amafoto se Theo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...