konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ba nyiri Royal TV barezwe muri CID ko bashaka gutorokana amafaranga y’abandi

Ba nyiri Royal TV barezwe muri CID ko bashaka gutorokana amafaranga y’abandi
26-09-2017 saa 15:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7759 | Ibitekerezo 2

Abashoramari bari baraguze televiziyo yitwaga Lemigo TV bagahita bayita Royal TV ariko bakaba baherutse gufata icyemezo cyo kuyifunga burundu, barashinjwa gushaka gutorokana amafaranga y’abantu batandukanye barimo n’abahoze ari abakozi babo, ubu hakaba hatanzwe ikirego kihutirwa muri CID ngo hafatirwe ibikoresho bya televiziyo bivugwa ko bashaka kujyana muri Kenya batabanje kwishyura abo bafitanye ibibazo barimo n’abo bumvikanye nabo imbere ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Ubuyobozi bwa Royal FM na Royal TV, kuwa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, bwafashe icyemezo ntakuka cyo gufunga Televiziyo hagasigara hakora radiyo ndetse nayo ikagurishwa ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya yayihoranye, kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi.

Ubusanzwe Royal TV na Royal FM byari ibya kompanyi y’Abanyakenya yitwa AFRI RELIANCE HOLIDINGS LTD, ariko nyuma yo gufunga televiziyo, radiyo yashyizwe mu maboko ya Kaminuza ya Mount Kenya ikorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, iyi Kaminuza n’ubundi ikaba ari yo yahoranye iyi radiyo. Gusa iyi radiyo, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko igomba guhindurirwa amazina ndetse n’ibiyiranga byose bigahinduka, abari bafitanye ibibazo by’imyenda na Royal TV na Royal FM bo bakagira impungenge ko batazagira aho babariza.

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwari bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe ku mpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje icyo gihe. Mu banyamakuru n’abandi bakozi birukanywe icyo gihe, harimo abareze bavuga ko birukanwe mu buryo budakurikije amategeko, muri abo hakaba harimo umunyamakuru Jerome Munyentwari wabareze ku mugenzuzi w’umurimo ukorera muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), maze iyi Minisiteri ibumvikanisha ko bitarenze tariki 31/10/2017 bazamwishyura ibyo yemererwa n’amategeko birimo kumuhemba imishahara ye y’amezi atandatu kuko bamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Nyamara hari amakuru avuga ko ibikoresho byakoreshwaga na Royal TV, birimo gupakirwa ngo bizajyanwe muri Kenya iwabo w’abashoramari bari baraguze iyi televiziyo, bikavugwa ko bizambuka bitarenze tariki 28 cyangwa 29 Nzeri 2017. Ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye amakuru y’uko, Jerome Munyentwari akimara kumenya ko bashaka kumucikanira amafaranga, yagiye kubaza abasigaranye Royal FM igomba kuzahabwa irindi zina bakamubwira ko byarangiye kuko ikigo bafitanye ikibazo kitakibaho.

Ibi byatumye uyu munyamakuru atanga ikirego muri CID ndetse anasaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’izindi nzego z’igihugu zitandukanye, ko bafatira ibikoresho bya Royal TV ntibyurizwe indege ngo bijyanwe muri Kenya batabanje kumwishyura, ndetse hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko hari n’abandi benshi biteguye gutanga ikirego basaba ko byafatirwa bakabanza gukemurirwa ibibazo bafitanye.

Ku ruhande rw’abarebwa n’iki kibazo, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye na Abraham Olwenyi, umuyobozi uri mu bashinzwe gukurikirana ibibazo bya kompanyi yari ifite Royal TV na Royal FM ndetse bivugwa ko azayobora radio bitaramenyekana izina izahabwa, maze mu mvugo yumvikanamo uburakari, kwishongora n’umujinya, avuga ko uwumva yaba yararenganyijwe yajya kubarega mu rukiko kuko bo nta bwoba bibateye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
gasabo Kuya 27-09-2017

kuubaha abanyamahanga(abashoramari)ni byiza ariko rwose basuzugura abene gihugu jyewe har’uwo duherutse gushwana ngo simvuze ururimi rwe, naramubajije nti ubu ngusanze iwanyu nagutegeka kuvug’ikinyarwanda ? yarandebye agir’isesemi, mba naramushyizemo inshi iyo bitaba gutinya amategeko, Leta ijye ibigisha kubaha igihugu kuko ibyo badukorera ntawabikora iwabo, kandi ntituzaba aba coloni babo

Bugingo Simeon Kuya 26-09-2017

Ukwishongora kw’uyu munyakenya gufite aho guturuka. N’abashinwa baduhemba inote y’igihumbi ku munsi birirwa batudiha bakanaducira mu maso kandi ari ntaho wabarega. Amategeko y’umurimo mu Rwanda afute ishusho ya mbonezamubano kandi mu kazi harimo amakosa menshi ashobora guhanwa mu buryo mpanabyaha(Criminal). Ikindi umushoramari n’ubwo yaba ingegera yo muri Kenya ije gutek’amandazi iwacu cyangwa imbobo yo mu buganda ije kweng’urwagwa hano Leta yacu ntishaka kumva mu matwi yayo uburyo gusakuma abashoramari badafite ethique diplomatique cyangwa commercial bihora bibangamira dignite y’abanyarwanda. Les Rwandais d’abord svp.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...