konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gatsibo: Umupolisi w’umwofisiye yarashe umuturage arapfa

Gatsibo: Umupolisi w’umwofisiye yarashe umuturage arapfa
28-07-2017 saa 10:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16532 | Ibitekerezo 14

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, umupolisi w’umwofisiye ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) yarashe umuturage witwa Zigirinshuti Alexis ahita apfa, uyu warashwe akaba yari akurikiranyweho gushaka kwica umuntu amuteye ibyuma ariko ntabigereho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyanamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko ibi byabereye mu kagari ka Nyamiyaga ko mu murenge wa Murambi muri aka karere ka Gatsibo. Yavuze ko uyu Zigirinshuti Alexis yari asanzwe ashakishwa kubera icyaha cyo kugerageza kwica umuntu ntabigereho.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko Zigirinshuti na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gutera umuntu ibyuma bakamusiga bazi ko yapfuye ariko nyuma akaza kubaho, nyuma y’igihe ashakishwa n’ubutabera akaba yarafashwe ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Kane, hanyuma umupolisi wamufashe ashaka kumwambika amapingu undi ashaka kumurwanya maze umupolisi aramurasa ahita apfa.

IP Bosco Dusabe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Zigirinshuti ubusanzwe yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge uzwi cyane muri aka gace, kuburyo n’umuntu akurikiranyweho kugerageza kwica ari uwari watanze amakuru kuri ubwo bucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge, hanyuma yamenya uwamutanzeho amakuru agafatanya n’abo babicuruzanyaga bakamutega bakamutera ibyuma bakamusiga bazi ko bamwishe.

Hari amakuru y’abaturage yavugaga ko uyu mupolisi warashe Zigirinshuti yahise atabwa muri yombi, ariko IP Bosco Dusabe avuga ko ibyo atari byo, icyakoze asobanura ko nyuma yo kurasa umuturage bagombaga kubanza kumenya uko byagenze ndetse bakagira n’uburyo bamukura aho kugirango bamenye neza icyari cyabaye n’uko byari byagenze ngo bibe, nyuma bagasanga yararashe umuturage yitabara kuko yagiye kumwambika amapingu undi akamurwanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
collin shalix da silver Kuya 14-08-2017

nkuwo wakubise ababyeyi ni muzima cg ararwaye bamusuzume rwose murakoze

muco Kuya 8-08-2017

ntakundi ariko twizereko abantu ba gatsibo bagomba kubaha abashinzwe umutekano kandi uwo bari bagiye kwambura ubuzima nubundi bari kuzamuhiga police yakoze akazi kayo keretse niba yamurashe kuko amucyeka nibyo byaba ikibazo

muco Kuya 8-08-2017

ntakundi ariko twizereko abantu ba gatsibo bagomba kubaha abashinzwe umutekano kandi uwo bari bagiye kwambura ubuzima nubundi bari kuzamuhiga police yakoze akazi kayo keretse niba yamurashe kuko amucyeka nibyo byaba ikibazo

Robert Kuya 8-08-2017

Ahaaa! Icyo nababwira cyo ni uko abapolisi ba Gatsibo nabo batari moindre kuko njye maze guhura nabo incuro zitari munsi y’3 mbona bitwara nk’abajandarume kbs!! Ahaa nzaba mbarirwa

Robert Kuya 8-08-2017

Ahaaa! Icyo nababwira cyo ni uko abapolisi ba Gatsibo nabo batari moindre kuko njye maze guhura nabo incuro zitari munsi y’3 mbona bitwara nk’abajandarume kbs!! Ahaa nzaba mbarirwa

jules Kuya 2-08-2017

twizere ko muri manda itaha abantu batijwe imbunda na Leta bazajya bahanwa by’intangarugero

gatuzo Kuya 2-08-2017

kandi ubwo bene umuntu nibaregera indishyi basaba ko Leta yishyura abacamanza bazagarama bavuge ko Leta itari yamutumye

danyy Kuya 31-07-2017

Rwose umuntu shaka kuvutsa mugenziwe ubuzima
ntakwiye kuguma muri societe
nabandi babonereho isomo

jacqueline Kuya 31-07-2017

Abaturage kubera umutekano mwinshi bamaze kurengwa ago basigaye bacuruza ibiyobyabwenge uko bishakiye kandi bagasuzugura inzego zumutekano Mandi ubwo iyo uwo mupolisi apfa arikurwanya ibyaha byari kumbabaza Reba nawe kurwanya umuntu ufite imbunda tureke ibiyobyabwenge kuko Ababa cyane nibo babinywa

rwanda Kuya 29-07-2017

erega bazi ko bazajya bakor’ubugome bagakomeza kwidegembya? hhhhhhh iy’umupolisi cg umusirikare yambay’imyenda y’akazi aba ari Leta n’umurwanya uraba urwanije Leta. none se ntimubona ko ukoz’amakosa ku giti cye abihanirwa bikomeye? ariko yambaye ni Leta ntimugakine kuko Leta irwany’ibyihebe

denyse Kuya 28-07-2017

we se iyo amutwara neza bamenyerey kurasa uwo mugabo aruhukire mumahoro disi

MUKANDAYISENGA Francoise Kuya 28-07-2017

Ndumva uwo mupolisi nta kundi yari kubigenza kubera ko yamurwanyije.Yararimwo aritabara kuko nimba umuntu ameze atyo nta kizere yari kugirirwa kuko nawe iyo arangara yari kumuhitana. Ababuze uwabo nabo bihangane.

Gatabazi Kuya 28-07-2017

birakaze cyane abobacuruzi bibiyobyabwenge bashaka kurwanya inzego zumutekan

Ngabo emmanuel Kuya 28-07-2017

Uwomukozi bamukatire kuko yakoze ubwicanyi ndenga kamere

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...