konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gen James Kabarebe yaganiriye na Lt Gen Romeo Dallaire ku by’abana bashyirwa mu gisirikare

Gen James Kabarebe yaganiriye na Lt Gen Romeo Dallaire ku by’abana bashyirwa mu gisirikare
13-05-2016 saa 10:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1158 | Ibitekerezo

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire yakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare.

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire akaba agenzwa n’uko umushinga yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara (Dallaire Initiative Organisation) usinyana amasezerano n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

JPEG - 22.9 kb

Mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa RDF kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2016, Gen Dallaire akaba yari aherekejwe n’umuyobozi w’uyu muryango yashinze, Dr Shelly Whitman.

Dallaire yasobanuriye Minisitiri w’Ingabo ubufatanye Umuryango yashinze wifuza kugirana na RDF. Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bahitamo gufatanya na RDF nk’umufatanyabikorwa wa mbere ari uko ifite ingabo zikora kinyamwuga mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yashimiye cyane Gen Dallaire kubera uyu mushinga yatangije. Yamwijeje ko ingabo z’u Rwanda ziyemeje kuzakomeza ubufatanye n’uyu muryango we, kugirango uzagere ku byo wiyemeje.

Gen Kabarebe yavuze ko kurinda no kurwanya ko abana bakoreshwa mu mirwano bisanzwe biri mu mahame y’igisirikare cy’u Rwanda kuko gifite inshingano yo kurengera abasivile.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...