konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Impanuka y’imodoka yahitanye umukozi w’akarere ka Huye

Impanuka y’imodoka yahitanye umukozi w’akarere ka Huye
4-08-2016 saa 11:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6623 | Ibitekerezo 2

Impanuka y’imodoka yebereye mu karere ka Gisagara, yahitanye umukozi w’akarere ka Huye wari ushinzwe imicungire y’ amasoko muti aka Karere, uwo akaba yitwa Kayiranga Alexandre wari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2016, igahitana umuntu umwe ari we Kayiranga Alexandre wari umukozi w’akarere ka Huye.

Yabereye mu mudugudu wa Buzana, mu kagari ka Kibirizi, mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara, Kayiranga Alexandre akaba yavaga i Kibirizi yerekeza i Huye, mu modoka y’ivatiri ifite pulake RAB 120 V.

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko uyu Kayiranga Alexandre yari yitwaye wenyine mu modoka ye, ikaba yarenze umuhanda kandi ikaba ntawe yagonganye nawe wundi, bityo ikaba nta n’undi muntu yakomerekeje cyangwa ngo imuhitane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
irakiza patrick Kuya 4-08-2016

imana ibahe iruhuko ridashira

kamabera Kuya 4-08-2016

BIRABABAJE

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...