konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ingabo z’u Rwanda zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe na Major Mupenzi

Ingabo z’u Rwanda zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe na Major Mupenzi
7-09-2016 saa 18:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25362 | Ibitekerezo 14

Nyuma y’uko umwana witwa Mbarushimana Theogene yishwe n’umuganga w’umusirikare ufite ipeti rya Major wakoraga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda basuye umuryango wa Nyakwigendera bamagana ubu bwicanyi bavuga ko inshingano z’igisirikare cy’u Rwanda ari ukurinda atari ukwica.

Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri, nibwo Major Dr Aimable Mupenzi yakubise umwana w’umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko kugeza ashizemo umwuka, nyakwigendera akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kabiri naho uyu musirikare wavuraga mu bitaro bya Kanombe we yatawe muri yombi aho arimo gukurikiranwa n’inzego za gisirikare.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gufata mu mugongo umuryango wahemukiwe na Major Mupenzi Aimable

Mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango wahemukiwe, abasirikare mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu basuye uwo muryango, muri iki gikorwa Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda akaba yavuze ko ingabo z’igihugu zamaganye iki gikorwa, kuko intego yabo ari ukurinda aho kwica.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko bamaganye ubu bwicanyi

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: Kigali: Umuganga ufite ipeti rya Major yakubise umwana aramwica


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
TUYIRWANYE FABIEN Kuya 6-09-2017

ARIKOSE KO NJYA MBONA INGABO Z’ RDF ZIFITE DISPLINE URU RUMAMFU RWAVUYE HE? GUSA TWIHANGANISHIJE UMURYANGO W’UYU MWANA.KANDI MUZAKORE CHECK UP HARIGIHE USANGA ABASIRIKARE BAKOMEYE BIGISHA DISPLINE NABO BATAYIGIRA SO MUKURERE URUMAMFU MU NGANO

TUYIRWANYE FABIEN Kuya 6-09-2017

ARIKOSE KO NJYA MBONA INGABO Z’ RDF ZIFITE DISPLINE URU RUMAMFU RWAVUYE HE? GUSA TWIHANGANISHIJE UMURYANGO W’UYU MWANA.KANDI MUZAKORE CHECK UP HARIGIHE USANGA ABASIRIKARE BAKOMEYE BIGISHA DISPLINE NABO BATAYIGIRA SO MUKURERE URUMAMFU MU NGANO

KARIMUNDA Theoneste Kuya 7-06-2017

Ntibitangaje, mwishe data na nyogokuru, mwatsembye iwacu i Byumba; ntaho mutaniye ninterahamwe, so nimureke kwifotoza. Igihe mutarishunguramo ubugome bwindengakamere bubaritsemo, ntimuzigera mumenyako inshingano yanyu ari ukurinda abanyarwanda nubwo mwabyihingamo gute. Ni ryari mwigeze mutubonamo abo mushinzwe kurinda? Nanubu turacyapfa, mwarangiza ntanisoni..., nimutahe murege gukora uwo mubyeyi munda mumwifotorezaho.

soldier boy Kuya 13-04-2017

Hhhh!!!Bitwaza icyo baricyo bakaturenganya , gs ubutabera bumwemeze. Ahite amenya agaciro ko ntawuba, hejuru y’amategeko. gs ndababaye. Bamwambure agaciro nawe. amenye icyisi imuhakiye

gandin ndahayo Kuya 14-09-2016

Nibazako ababyeyi bumwana bakwiriye guhabwa indishyi zakababaro kubwokwicirwa umwana wabo arengana. guhana umusirikare byonyine ntibihagije, nibarebe icyobafashisha ababyeyi be babahe impozamarira ikwiriye kandi iheshagaciro ikiremwamuntu cyumusore wumujyambere.

...... Kuya 10-09-2016

amaraso yiyo nzira karengane uzayabazweeee.

...... Kuya 10-09-2016

amaraso yiyo nzira karengane uzayabazweeee.

kkkkk Kuya 9-09-2016

Iyo mbwa isebya igisirikare cya RDF bayihane bihanukiriye kuko nta kinyabupfura igira , bamwambure impeta za gisirikare, banamufunge burundu kuko yishe abigambiriye ntazagire ibyo yireguza , ariko RDF ndayizi iramukanada amaso Kagame we ntiyamwemerera kuko atajya imbizi na bene abo bashaka kumusebereza ingabo , umuryango wihangane ariko uwakoze icyaha ahanirwe aho yagikoreye bimubere isomo

angelique Kuya 8-09-2016

ibi birenze ukwemera peeeee kandi kiriya nigikorwa cya kinyamaswa
twifuzako igIhano cye cyatangarizwa abanyarwanda bose bityo bikabera isomo undi wese wakwifuza kugira nabi

can rich Kuya 8-09-2016

gewe ndifuza KO uyu musirire yahabwa igihano kikabera nabandi isomo,kandi kigatangarizwa abanyarwanda,ntibibe ubwiru bwagisirikare. umwana aravuna ababyaye murabizi,urakabona agenda kuko ntakindi wabasha gukora,ariko ntukabone agenda hejuru y’ubugome nkubungubu

PASCAL Kuya 8-09-2016

ibyo bakoze nibyiza ariko nanone bakwiye kureba uko basura iwabo w’umwana ndavuga ababyeyi be bwite bamubyaye
mukomeze kwihangana

PASCAL Kuya 8-09-2016

ibyo bakoze nibyiza ariko nanone bakwiye kureba uko basura iwabo w’umwana ndavuga ababyeyi be bwite bamubyaye
mukomeze kwihangana

cyurinyana Kuya 8-09-2016

Yego rwose. Ingabo z’u Rwanda zigira discipline no gushyira mu gaciro nubwo bakidobya nk’uriya wishe umwana batabura muri society.

Jenny Kuya 8-09-2016

ibi byabaye byarambabaje cyane
MWe ntimwabyumva.ariko nanone ibi ingabo zakoze nibyiza kuko zitatereye agati muryinyo. Imana ikomeze ihe imbaraga umuryango wabuze umwana.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...