konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Batatu batawe muri yombi nyuma y’uko bafatanywe udupfunyika twinshi tw’urumogi

Kamonyi: Batatu batawe muri yombi nyuma y’uko bafatanywe udupfunyika twinshi tw’urumogi
11-07-2017 saa 21:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1283 | Ibitekerezo

Abagabo batatu bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi, bafungiwe i Runda mu karere ka Kamonyi nyuma yo gufatanwa udupfunyika twinshi tw’urumogi, Polisi ikaba isaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu guhashya ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/7/2017 saa tanu za mugitondo, mu mudugudu wa Kabatsi, mu kagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge hafatiwe abagabo babiri ari bo Nyirigira Jean Baptiste w’imyaka 29 wafatanwe amabure 520 y’urumogi na Kayumba Eugene w’imyaka 34 wafatanwe amabure 500 y’urumogi.

Hafashwe kandi Minani Eric w’imyaka 32, wafatiwe mu mudugudu wa Rugwiro, akagari ka Kidahwe mu murenge wa Nyamiyaga, afatanwa amabure 700 y’urumogi. Aba Bose bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda aho bari gukorerwa dosiye.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Polisi y’u Rwanda ishima ubwo bufatanye kandi ikaburira buri wese uri mu biyobyabwenge ko yabireka kuko Polisi iri maso mu gutahura abo banyabyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
FPR Kagame 2
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...