konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Umumotari yishe mugenzi we amuteye icyuma mu bugabo

Kamonyi: Umumotari yishe mugenzi we amuteye icyuma mu bugabo
25-10-2017 saa 09:46' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 15996 | Ibitekerezo 8

Mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, umumotari witwa Ruterana Edouard, yishe mugenzi we witwa Nyandwi Pierre amuteye icyuma mu bugabo, intandaro y’ubu bwicanyi ikaba ituruka ku gukekerana gucana inyuma n’andi makimbirane.

Aya mahano yabaye mu masaha ya saa yine n’igice mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017, ubwo aba bagabo bombi bashyamirana gato, Ruterana Edouard ashinja nyakwigendera ko yaba ajya amusambanyiriza umugore nk’uko abaturanyi babivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Madamu Nyirandayisabye Christine yatangarije Ukwezi.com ko ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro, ubu Ruterana akaba ari mu maboko ya Polisi aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Gitifu Nyirandayisabye Christine yavuze ko aba bamotari bombi babanaga mu gipangu aho bakodeshaga bombi, gusa ngo nta kibazo bigeze bageza ku buyobozi baba bari bafitanye ku buryo cyaba aricyo cyateje ubu bwicanyi.

JPEG - 192.3 kb

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine

Yagize ati “Abo ba motari bombi babaga mu gipangu kimwe, bombi bari abacumbitsi kandi nta muyobozi bigeze bagezaho ikibazo wenda ngo bananirwe kugikemura. Mu by’ukuri nta kintu cyari kizwi bapfa.”

Gitifu yakomeje avuga ko amakuru bakuye mu baturanyi ari uko ubu bwicanyi bushobora kuba bwatewe n’ifuha ridafite ishingiro rya Ruterana Edouard ngo kuko ashobora kuba yakekeraga umugore we ko yaba ajya asambana na nyakwigendera Nyandwi.

Ati “Abaturanyi batubwiye ko Ruterana yatashye, ageze mu rugo abura umugore we, amubuze akeka ko ashobora kuba ari kumwe n’uwo Nyandwi. Ruterana akibona umugore we yahise amubaza aho yari ari maze amubwira ko yari ari kwimura Nyandwi ngo kuko yari ari muri gahunda zo kwimuka. Ubwo Ruterana yahise atangira kurwana na mugenzi we maze amutera icyuma ahita apfa.”

Yakomeje avuga ko Ruterana Edouard yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe mu bitaro bya Rukoma muri Kamonyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, we mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko aba bamotari bombi, bashobora kuba bari banafitanye amakimbirane ashingiye kuri moto batwaraga. Uyu Ruterana ngo yari aherutse kwakwa moto yatwaraga ihabwa Nyandwi, bigakekwa ko nabyo byatumye agira inzika z’uko bamwambuye moto bakayiha mugenzi we.

IP Kayigi kandi avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwishora mu bikorwa by’urugomo kuko amategeko aba azabahana yihanukiriye. Mbere y’amasaha macye, aha mu murenge wa Runda hari undi mugabo wishe umuvandimwe we amukubise icupa, nyuma ahita atoroka ariko IP Kayigi avuga ko nawe yamaze gufatwa ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Umutima Kuya 5-11-2017

Ndashaka kubaza uwiyise Nsekanabo Jean de dieu; bamuzaniye uwakoze icyaha cyo kwica ngo amwice, yumva yabishobora? Keretse niba ari interahamwe, naho ubundi kuvuga biroroha. U Rwanda rwahisemo neza kuva 2007 hakurwaho igihano cy urupfu, kuko sicyo gikuraho ibyaha byo kwica!

lg Kuya 28-10-2017

igihe cyose uwishe umuntu agororerwa gutungwa, na leta aho guhita, yicwa nawe bizahoraho umwicanyi ntakindi kimukwiye

pacy Kuya 26-10-2017

nihasubireho igihano cyo kwica uwishe kuko birakabije

nsekana bo jendediue Kuya 25-10-2017

Jyeharicyo Mbona Gitera Ibi Kandi Harikindi Mbona Cya Bihagarika Igihano Cyuwishe Umuntu Cyiroroshye Ntigikwiye Umuntu Wishundi Abaho Ariko Uwapfuye Biba Birajyiye Nibafate Ingamba Umuntu Wishundi Bamushyire Muruhame Rwaba Ntu Bamwice Nabi Bamutere Amabuye Bizaca Ububwica Nyi Bwahato Nahato Mbanumva muntara zose bimaze kuba nkakamenyero

Ukuri Kuya 25-10-2017

Birababaje cyane pe! Ese kamonyi ko ukomeje kugaragaramo ubwicanyi biterwa n’iki! Abareberera kamonyi ni bayibe bugufi atari ibyo ndabona bitoroshye rwose !

shema Kuya 25-10-2017

polisi izakore imibare abantu bicana buri munsi murwanda.birakabije

-xxxx- Kuya 25-10-2017

polisi izakore imibare abantu bicana buri munsi murwanda.birakabije

-xxxx- Kuya 25-10-2017

Kwica ndabona ari ibisanzwe byahinduwe umuco .banyarwanda bavandimwe twihane kuko birakabije.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...