konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kayonza: Umugabo yasanzwe mu ifamu yishwe bikekwa ko yakubiswe kugeza apfuye

Kayonza: Umugabo yasanzwe mu ifamu yishwe bikekwa ko yakubiswe kugeza apfuye
24-09-2017 saa 17:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7026 | Ibitekerezo

Umugabo witwaga Habumugisha Jean Marie Vianney w’imyaka 58 wari umuturage wo mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mwili ho mu karere ka Kayonza yasanzwe mu rwuri yaragiriragamo inka yishwe n’abantu bataramenyekana bikaba bikekwa ko yakubiswe inkoni bikaza kumuviramo gupfa.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mwili nabwo buvuga ko bwamenye aya makuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017, hanyuma hakabaho kwitabaza inzego za Polisi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko kugeza ubu ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kayonza bwamaze gufata batatu mu bakekwaho kwivugana uyu mugabo ndetse ubu aba bakaba bagejejwe kuri Polisi gukorwaho iperereza.

Gitifu Bright yagize ati “Nanjye nahamagawe n’ubuyobozi bw’akagari bambwira ko hari umurambo basanze ahantu mu rwuri (ifamu) bakeka ko yakubiswe bikamuviramo urupfu, tugezeyo mu gitondo saa kumi n’ebyiri dusanga abana umurambo bawuteruye bawujyana aho yararaga kuko ni inzu yubatse mu rwuri kuko ninako kazi yakoraga ko kuragira inka. Twahise twitabaza inzego za Polisi baraza iperereza riratangira ari nabwo hafashwe batatu mu bakekwaho kumwica”

Gitifu Bright kandi yavuze ko mu gihe iperereza rigikomeje abaturage bakwiye gukaza amarondo bafatanije n’inzego z’umutekano ndetse bakajya bamenyako mu gihe babonye umuntu mushya mu mudugudu wabo bihutira kubimenyesha ubuyobozi mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba. Uyu muyobozi kandi yavuze ko abaturage yabashishikariza kutaba bonyine cyane nk’aba baba munzuri bakajya bashaka undi muntu niba ari umushumba akajya abana n’undi muntu aho kuba wenyine.

Umurambo wa nyakwigendera kuri ubu wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gahini biri muri aka karere ka Kayonza aho hategerejwe kumenya icyaba cyahitanye uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko kuragira inka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright/Photo:Interineti


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...