konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Abagizi ba nabi bishe umuturage bamuteraguye ibyuma bakomeretsa abandi 2

Kigali: Abagizi ba nabi bishe umuturage bamuteraguye ibyuma bakomeretsa abandi 2
25-11-2017 saa 10:41' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7606 | Ibitekerezo 2

Umugabo witwa Nkurunziza Jean Marie Vianney, wo mu Mudugudu wa Kokobe akagari ka Munanira Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yateraguwe ibyuma n’abagizi ba nabi ahita apfa, abandi babiri barakomereka.Uyu nyakwigendera yishwe ubwo yari atabaye mugenzi we wari utewe.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo Kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, ubwo abagizi ba nabi bashakaga kwiba umuturage muri aka kagari ka Munanira muri Nyakabanda , hanyuma atabaje, uyu Nkurunziza yihutira kujya kumutabara maze abo bagizi ba nabi bahita bamuteragura ibyuma ahita ahasiga ubuzima, abandi babiri barimo umuzamu w’urwo rugo rwari rutewe barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangarije Ukwezi.com ko amakuru y’ubu bwicanyi ariyo koko, avuga ko Nkurunziza yishwe ubwo yatabaraga umuturanyi we witwa Habyarimama Marcel watabazaga.

Yagize ati "Nibyo koko mu kagari ka Munanira Umurenge wa Nyakabanda hari abantu bateye ku muturage witwa Habyarimama Marcel, bigaragara ko bamutegeye ku gipangu atashye bashaka kumwiba. Ubwo umuzamu yarimo amufungurira igipangu abantu baturutsa ku ruhande baza bashaka kwinjira mu modoka, mu gutabaza rero umuturage witwa Nkurunziza Jean Marie Vianney yatabaye kuko yari hafi aho, ahageze agwa mu gaco k’abo bajura bamutera icyuma ahita apfa."

SP Hitayezu yakomeje avuga ko abo bagizi ba nabi basize banakomerekeje abandi bantu babiri barimo umuzamu w’icyo gipangu ndetse n’undi muturanyi wagerageje gutabara ubwo yumvaga mugenzi we atabaza.

SP Hitayezu yavuze ko babwiwe ko abo bagizi ba nabi bari agatsiko kagera nko ku bantu batanu, kugeza ubu bakaba batarafatwa ariko inzego z’umutekano zikaba ziri mu bikorwa by’iperereza kugira ngo babe bafatwa bakurikiranwe.

Hitayezu kandi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe baba babonye ibikorwa nk’ibyo n’igihe babonye umuntu batamenyereye mu gace batuyemo mu masaha y’ijoro, aho yabasabye kujya babatungira agatoki inzego z’umutekano .

Ati " Turasaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku gihe ku muntu uwo ariwe wese babonye mu mudugudu batamuzi,hanyuma bakihutira kumenyesha inzzego z’umutekano. Bagomba kandi no gufasha inzego z’umutekano kumenya abantu bashobora kuba bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bibi kuko hari ababa bashobora kuba bafite amakuru."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Kabatsi Kuya 25-11-2017

Nukuri birababaje. Ubwicanyi nkubwo bwabaye bwinshi mubaturagye no muma community.
Habeho inyigisho muma community zigisha kubana neza. Kandi umuntu atashe atinze iwe, ntakajye yihutira kwinjira mugipango mugihe a bona koharabantu atazi iruhande rwigipangu cye.

Kabatsi Kuya 25-11-2017

Nukuri birababaje. Ubwicanyi nkubwo bwabaye bwinshi mubaturagye no muma community.
Habeho inyigisho muma community zigisha kubana neza. Kandi umuntu atashe atinze iwe, ntakajye yihutira kwinjira mugipango mugihe a bona koharabantu atazi iruhande rwigipangu cye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...