konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro muri gare irashya irakongoka -AMAFOTO

Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro muri gare  irashya irakongoka -AMAFOTO
11-11-2017 saa 09:41' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7339 | Ibitekerezo 1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2017, Muri gare ya Nyabugogo iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali habaye impanuka ikomeye y’imodoka ya Tax Mini bus itwara abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana

Bamwe mu baturage babonye iyi nkongi y’umuriro ifata iyi modoka babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe no kuba insinga z’iyi modoka zari zikoze nabi dore ko bemeza ko aribwo yari ikiva mu igaraje bavuye kuyikanika

Turatsinze umwe mu bayobozi ba RFTC ari nayo ifite mu nshingano gare zo mu Rwanda harimo n’iyi ya Nyabugogo, yavuze ko iyi n’ubwo bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ariko iyi modoka yahiye aribwo yari ikiva mu igaraje bamaze kuyisiga amarangi mashya n’insinga zayo bazikoze bundi bushya.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, Umuvuguzi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,Supt Hitayezu Emmanuel ntitwabasha kumubona ku murongo wa Telefone.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
niyonzima danny Kuya 11-11-2017

twihanganishije abagize ibago

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...